Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo Valencia, usanzwe uzwi muri Tour du Rwanda, yegukanye agace ka gatatu, ahita anaba umukinnyi umaze kwegukana uduce twinshi mu mateka y’iri siganwa turimo n’akaherukaga kwerecyeza i Rusizi berecyeye uyu munsi.
Jhonatan Restrepo Valencia ukinira ikipe ya Team Polti Kometa yo muri Espagne, yegukanye aka gace ka gatatu ka Huye-Rusizi, kahise kaba aka karindwi yegukanye muri iri siganwa rya Tour du Rwanda.
Agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kahagurutse mu Karere ka Huye kerecyeza mu ka Rusizi, kari kagizwe n’ibilometero 140,3.
Ku isaha ya saa tanu, ni bwo abakinnyi bari bahagurutse i Huye berecyeza mu Karere ka Rusizi, aho aka gace kaherukaga gukinwa mu myaka ine ishize.
Bakimara kugenda ikilometero cya mbere, abakinnyi bane bahise bagerageza kwikura mu gikundi, ari bo Umunyarwanda Munyaneza Didier ukinira Team Rwanda, Kiya Rogora ukinira CMC, Dorn ukinira Bike Aid ndetse na Geary ukinira ikipe ya Afurika y’Epfo.
Bageze mu bilometero 21, abakinnyi bayoboye abandi bari bamaze kuba batanu barimo Abanyarwanda babiri ari bo Munyaneza na Tuyizere ukinira ikipe ya Java Inovatec.
Harimo kandi Habteab ukinira Bike Aid, Mugalu wa May Stars, ndeste na Geary ukinira ikipe ya Afurika y’Epfo.
Amanota y’agasozi ka mbere ari ko ka Nyamagabe, yegukanye na Munyaneza Didier wakurikiwe na Habteab ndetse na Geary waje ku mwanya wa gatatu.
Ubwo bahataniraga amanota y’umusozi wa kabiri wa Kaganza, abakinnyi bayoboye abandi bari bamaze gushyira ikinyuranyo cy’umunota 1’40’’, ndetse yegukanwa na Habteab wakurikiwe na Geary, ku mwanya wa gatatu haza Umunyarwanda Eric Tuyizere wakurikiwe na Mugalu ku mwanya wa kane.
Amanota y’umusozi wa Gishwati yegukanywe na Habteab wakurikiwe na
Geary, hakurikira Tuyizere ndetse na Mugalu waje ku mwanya wa kane.
Bageze mu bilometero 43, abakinnyi bayoboye abandi bari bamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’umunota 1’50’’ n’ubundi bari bagizwe n’itsinda ry’abakinnyi bane bari bayobowe na Habteab.
Mu bilometero 55 abakinnyi b’imbere bari bamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’iminota 3’55’’, aho amanota y’umusozi wa Nyungwe yanegukanywe n’ubundi na Habteab wari uyoboye iri tsinda, akurikirwa na Geary na we wakurikiwe n’umunyarwanda Tuyizere.
Aba bakinnyi bakomeje kuyobora iri siganwa kugeza mu bilometero 64, aho bari bamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’iminota 4’20’’.
Mu bilometero 75, igikundi cyari kiyoboye isiganwa cyari kimaze gushyiramo ikinyuranyo cy’iminota 3’55’’, ndetse umukinnyi Einhorn wambaye umwambaro w’uyoboye isiganwa, atangira kwataka ubwo yageragezaga kuva mu gikundi kinini (Peloton).
Bamaze kugenda ibilometero 81, ikinyuranyo cy’abakinnyi bari bayoboye isiganwa n’igikundi cyari kibari inyuma, cyari cyatangiye kugabanuka kigeze ku minota 2’40’’.
Bageze mu bilometero 117 ikipe ya Soudal-QuickStep yari iyoboye igikundi cy’abakinnyi bari mu kivunge (Peloton), ndetse Einhorn wambaye umambaro w’umuhondo yongera gucika iki gikundi.
Ubwo haburaga ibilometero 2 bya nyuma ngo abakinnyi bagera ku hasorejwe isiganwa, ikinyuranyo cy’abayoboye abandi na Peloton, cyari cyamaze kugera mu masegonda 5’’.
Benda kugera ku murongo w’umweru wasorejweho isiganwa, habayeho guhangana kudasanzwe, abakinnyi b’abahanga mu kunyukira igare, batangira kurikaraga bidasanzwe.
Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo Valencia ni we wahise atanga abandi gukandagiza ipine kuri uyu murongo wera.
Uyu Munya-Colombia wegukanye aka gace, yahise ayobora abandi bamaze kwegukana uduce twinshi muri Tour du Rwanda, dore ko atwaye uduce turindwi.
RADIOTV10