BREAKING-TdRwanda2024: Umunya-Israel wegukanye Etape 2 atwaye n’iya 7 ahatanye bidasanzwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya Israel- Premier Tech, wegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda, yatwaye n’aka karindwi, ahita anaba uwa mbere utwaye uduce tubiri muri iri siganwa ry’uyu mwaka rimaze iminsi irindwi rikinwa.

Agace ka Karindwi kakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024, katurutse mu Karere ka Gicumbi gahagurukiye i Rukomo, kerecyeza mu Karere ka Kayonza, ni na ko karekare muri iri siganwa ry’uyu mwaka kari gafite ibilometero 158.

Izindi Nkuru

Abakinnyi 74 bahagurutse i Rukomo, bakomeje guhatana mu mihanda ya Gicumbi-Kayonza, aho abakinnyi batandatu bakomeje kuyobora bagenzi babo.

Uko bagendaga basatira ibilometero bya nyuma, Peloton yakomeje gusatira Breakaway ari na ko bagenda bakuramo ikinyuranyo cy’iminota yabaga iri hagati.

Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya Israel- Premier Tech, ni we waje gutanga bagenzi be kugera ku murongo w’umweru wasorejweho aka gace ka karindwi.

Itamar Einhorn kandi yari yatwaye agace ka kabiri k’iri siganwa, kakinwe ku wa Mbere w’iki cyumweru kavaga mu Karere ka Muhanga kerecyeza i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru kari kanakinwe bwa mbere muri Tour du Rwanda.

Naho Umwongereza Peter Joseph Blackmore na we ukinira ikipe ya Israel- Premier Tech ikinamo Itamar Einhorn, yagumanye umwambaro w’uyoboye isiganwa uzwi nka Maillot Jaune/Yellow Jersey.

Aka gace katangijwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju

Abakinnyi batandatu bagiye bayoboye abandi
Benda kugera ahasorejwe aka gace batangiye gukora atake
Itamar Einhorn yishimiye gutwara akandi gace muri Tour du Rwanda ya 2024

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru