Umuyobozi wa EAC yaganiriye na Perezida w’u Burundi ibirimo umubano wabwo n’u Rwanda n’igikwiye gukorwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igihugu cy’u Burundi giherutse gufunga imipaka igihuza n’u Rwanda, cyasabwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kubahiriza ibyemeranyijweho na Guverinoma y’iki Gihugu n’iy’u Rwanda mu biganiro byazihuje.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ryagiye hanze nyuma y’uko Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir akaba n’Umuyobozi wa EAC agiriye uruzinduko mu Burundi, akanagirana ibiganiro na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga ko muri ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, byarimo n’itsinda ry’abayobozi ku mpande zombi, barimo n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mutuku Mathuki.

Ingingo ya kane y’imyanzuro y’ibi biganiro, ivuga ko aba bayobozi bavuze ko “Hakenewe ko Ibihugu by’ibivandimwe by’u Burundi n’u Rwanda byubahiriza ishyirwa mu bikorwa yy’ibiherutse kwemeranywaho byose mu biganiro byabaye hagati y’Ibihugu by’ibifatanyabikorwa.”

Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Ibi kandi bizanaha imbaraga ishyirwa mu bikorwa ry’intego za EAC zo kwihuza zirimo no korohereza urujya n’uruza rw’abantu, ibintu ndetse na serivisi.”

Ibi bitangajwe nyuma y’ukwezi n’igice u Burundi bufashe icyemezo cyo gufunga imipaka ubuhuza n’u Rwanda, nk’uko byemejwe tariki 11 Mutarama 2024.

Ubwo u Burundi bwafataga iki cyemezo, Guverinoma y’u Rwanda yarakinenze, ivuga ko gihabanye n’amahame yo kuba ibi Bihugu byombi bifite Umuryango bihuriyemo, ugamije koroshya urujya n’uruza n’ubuhahirane.

Iri tangazo rya EAC rivuga kandi ko mu byaganiriweho muri ibi biganiro bya Salva Kiir na Ndayishimiye, byanagarutse ku bibazo by’umutekano biri mu karere, by’umwihariko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wemeje ko ugihagaze ku nzira zemejwe n’uyu muryango mu gushaka umuti w’ibi bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, uboneraho gusaba Ibihugu byose biriba kubahiriza iyo myanzuro.

Ibiganiro byarimo abayobozi ku mpande zombi
N’Umunyamabanga Mukuru wa EAC
Ndayishimiye yahaye Salva Kiir impano
Yasigiye ubutumwa Abarundi

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru