Tekereza ko tumaranye imyaka 30- P.Kagame yifurije isabukuru nziza Madamu mu magambo ashimishije

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yifurije isabukuru nziza Madamu Jeannette Kagame wujuje imyaka 60 y’amavuko, amushimira imyaka 30 irenga bamaranye yaranzwe n’imigisha.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Paul Kagame, yagize ati “Isabukuru nziza Jeannette!”

Izindi Nkuru

Yakomeje agira ati “Imyaka 60 yumvikana nk’aho ari micye. Tekereza ko tumaranye imyaka irenga 30 turi kumwe, yatubereye iyo kubana umuryango ndetse n’Igihugu mu bwubahane bwabidushoboje.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje yifuriza Madamu Jeannette Kagame gukomeza kugira ibyiza, ati “Imigisha kuri twese!!!”

Madamu Jeannette Kagame na we yamusubije amushimira kuba mu myaka irenga 30 bamaranye, yaratumye bayimarana mu byiza.

Yagize ati “Warakoze gutuma iyi myaka 33 tumaranye igerwaho, bikaba bingejeje ku isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko nkiri muzima. Ntagishimishije nko kugira umuryango mwiza n’Igihugu cyiza yewe ubu tukaba dufite n’abuzukuru babiri! Amashimwe y’iteka.”

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakoze ubukwe tariki 10 Kamena 1989 bwabereye muri Uganda ubwo bamwe mu Banyarwanda bari barahunze itotezwa ryakorerwaga Abatutsi mu Rwanda.

Umukuru w’u Rwanda na Madamu Jeannette Kagame basanzwe bafitanye abana bane ndetse ubu bakaba bafite n’abuzukuru babiri b’ubuheta bwabo Ange Ingabire Kagame uherutse na we kwibaruka ubuheta.

Perezida Kagame ukunze kugaragaza ko yita ku muryango we, mu minsi micye ishize yagaragaje ko yishimiye kwakira umwuzukuru wa kabiri uherutse kuvuga ndetse no ku munsi w’ejo hashize, yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umwuzukuru mukuru ateruye umuto.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakoze ubukwe mu 1989

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru