The Ben i Kampala yaririmbye abiganjemo abakobwa baratwarwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi nyarwanda The Ben wakoreye igitaramo i Kampala muri Uganda, yashimishije abakitabiriye karahava, ashimirwa ubuhanga no kubasusurutsa.

Uyu muhanzi watamiye Abanya-Kampala mu gitaramo kiswe Best of Kampala (BoK), cyabereye ahitwa La Paroni mu Mujyi wa Kampala mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Kamena 2022.

Izindi Nkuru

Muri iki gitaramo cyari gitegerezanyijwe amatsiko menshi, The Ben umenyerewe mu ndirimbo zo guhogoza, yanaririmbye indirimo zirimo n’izo yakoranye n’abahanzi bo muri Uganda basanzwe bafite amazina aremereye.

Muri zo harimo izwi nka Binkolera yakoranye na Sheebah Kalungi ugezweho muri iyi minsi ndetse na This is Love yaririmbanye na Rema Namakula ifite abakunzi benshi muri Uganda.

Yanaririmbye indirimbo ze zisanzwe zikunzwe cyane muri Uganda, agaragarizwa urukundo n’abanya-Uganda biganemo ab’igitsinagore bagaragazaga ko bamwishimiye cyane.

Ageze ku ndirimbo izwi nka Vazi, byahinduye isura kuko buri wese yaririmbanaga na we noneho biza kuba ibindibindi ubwo yari ageze ku ndirimbo aherutse gukorana n’ikirangirire Diamond kuko yayizamuye maze bose bagakubita akamo bagaragaza ko bayikunda cyane.

Byari ibicika buri wese yifuza kumukoraho

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru