Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

The Ben nyuma yo kugarukwaho mu rubanza rwa Fatakumavuta yahise amugenera ubutumwa

radiotv10by radiotv10
06/11/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
The Ben nyuma yo kugarukwaho mu rubanza rwa Fatakumavuta yahise amugenera ubutumwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Mugisha Benjami uzwi nka The Ben, wagarutsweho mu rubanza ruregwamo umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, ndetse akaba ari mu batanze ikirego, yagaragaje ko yamubabariye, aramusengera, anamwifuriza kurekurwa vuba.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024 ubwo Fatakumavuta yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, hagarutswe ku bakorewe ibikorwa bigize ibyaha bishinjwa uyu munyamakuru, barimo umuhanzi The Ben.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Fatakumavuta, mu biganiro yatanze ku mbuga nkoranyambaga za YouTube na X, yavuze amagambo asebanya kuri The Ben, nk’aho yavuze ko ubukwe bwe buzabamo akavuyo, ndetse ko uyu muhanzi atazi kuririmba.

Uyu munyamakuru kandi ngo yavuze ko The Ben agomba kuzamusaba imbabazi, ndetse akanamuha amafaranga, ngo bitaba ibyo akazamuzimya.

Mu butumwa The Ben yanyujije ku rubuga nkoranyamba rwa Instagram, yifashishije ifoto ya Fatakumavuta, yagize ati “nahisemo urukundo, nahisemo kubabari.”

The Ben yakomeje agira ati “Nubwo amagambo yawe yankomerekeje bikomeye, ariko ndagusengera ngo ubone gutabarwa n’amahoro.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nubwo ubutabera bugomba gutangwa, ariko n’imbabazi zikenewe kuko nta muntu udakosa.

Ati “Fata, ndagusengera ngo urekurwe mu nzira nziza. Kandi nizeye ko urukundo ruzayobora amahoro y’ahazaza hawe.”

Uyu muhanzi yasoje ubutumwa bwe avuga ko kuri we urukundo ruzahora rutsinda urwango, ndetse n’urumuri rukazahora ruganza umwijima. Ati “Ndifuza ko ubutabera n’imbabazi bigira aho bihurira.”

Umunyamakuru Fatakumavuta kuri uyu wa Kabiri ubwo yagezwaho imbere y’Urukiko
Umuhanzi The Ben yamubabariye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 3 =

Previous Post

Batangiye kumwifuriza ishya n’ihirwe: Uwatsinze amatora muri America arasa nk’uwamenyekanye

Next Post

Leta ya Guinea Equatorial yatangaje ikigiye gukorwa nyuma y’amashusho y’umugabo yaciye igikuba

Related Posts

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

Buri wese yakoze iyo bwabaga-Twibukiranye ibyaranze igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival

by radiotv10
07/07/2025
0

Ni ku nshuro ya gatandatu habaye ibi bitaramo by’iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika Festival, bikaba ku nshuro ya gatatu MTN...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Leta ya Guinea Equatorial yatangaje ikigiye gukorwa nyuma y’amashusho y’umugabo yaciye igikuba

Leta ya Guinea Equatorial yatangaje ikigiye gukorwa nyuma y’amashusho y’umugabo yaciye igikuba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.