Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwambuye uruhushya rwari rwahawe Inzozi Lotto rwo gukoresha Tombola y’Igihugu, kuko itubahirije inshingano ziri mu masezerano, n’amategeko n’amabwiriza bigenga imikino y’amahirwe.
Ihagarikwa ry’iyi Tombola ya ‘Inzozi Lotto’ rikubiye mu cyemezo cyafashwe n’Ubuyobozi bwa RDB bubinyujije muri Komisiyo ishinzwe Tombola y’lgihugu n’mikino y’Amahirwe (NLGC).
Itangaro ry’uru Rwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda rigira riti “ruramenyesha abantu bose ko uruhushya rwari rwahawe Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y’lgihugu rwahagaritswe kubera kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano hamwe n’ amategeko n’ amabwiriza agenga imikino y’amahirwe. Guhera ubu, Inzozi Lotto ntiyemerewe gukoresha Tombola y’lgihugu mu Rwanda.”
Rukomeza ruvuga ko “Abatsinze Tombola bafite ibimenyetso bigaragaza ko batarishyurwa baramenyeshwa ko Inzozi Lotto (Carousel Ltd) igifite inshingano zo kubishyura.” RDB yizeza ko izakurikiranira hafi ko bariya bantu bazishyurwa.
Nanone kandi uru Rwego rutangaza ko ruri mu nzira yo gushaka umufatanyabikorwa mushya muri Tombola y’Igihugu binyuze mu ipiganwa.
Ruti “Ni igikorwa kizashingira ku mahame yo gukorera mu mucyo, kubahiriza inshingano no kurengera inyungu rusange.”
Uru rwego kandi rwaboneyeko kwibutsa ibigo byose bikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe ko bigomba kubahiriza mu buryo bwuzuye amategeko n’amabwiriza abigenga.
RADIOTV10