Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

TOTAL CAF CC: APR FC yatomboranye na RS Berkane ikinamo Clatous Chama na Tuisila Kisinda

radiotv10by radiotv10
26/10/2021
in SIPORO
0
TOTAL CAF CC: APR FC yatomboranye na RS Berkane ikinamo Clatous Chama na Tuisila Kisinda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya APR FC yatomboye Renaissance Sportif de Berkane (RS Berkane) yo muri Morocco, kuzahura mu mikino ya kamarampaka (Playoffs) yo gushaka itike y’amatsinda ya TOTAL CAF Confederation Cup 2021-2022.

Ni tombola yayobowe na Khaled Nassar umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri CAF wifashishije Ismail Youssef wabiciyr bigacika mu Misiri mu ikipe y’igihugu na Zamalek.

RS Berkane itozwa na Florent Ibenge ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) inakinamo abakinnyi babiri bamenyekanye cyane muri Simba SC. Clatous Chota Chama ukomoka muri Zambia na Tuisila Ossien Tisinda ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Image

Image

Clatous Chota Chama Mwamba wa Lusaka azahura na APR FC

Florent Ibenge wanakoze amateka yo gutwara irushanwa rya CHAN 2016 ryabereye mu Rwanda anabanje gusezerera Amavubi Stars muri ¼ cy’irangiza, azaba ahanganye na APR FC mu mikino izakinwa kuva tariki 28 Ugushyingo 2021 hakinwa imikino ibanza mu gihe imikino yo kwishyura izakinwa tariki ya 5 Ukuboza 2021.

Umukino ubanza APR FC izatangira yakira RS Berkane mbere yo gusura iyi kipe muri Morocco.

RS Berkane bakunda kwita Nadhat Berkane ni ikipe iba mu mujyi wa Berkane muri Morocco ikaba yarashinzwe mu 1938.

RS Berkane ifite amateka muri TOTAL CAF Confederation Cup kuko yayitwaye mu mwaka w’imikino 2019-2020 itsinze Pyramids SC yo mu Misiri ku mukino wa nyuma. Mu mwaka w’imikino 2018-2019 yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma.

Moroccans RS Berkane win first ever CAF Confederation Cup title - Capital Sports

RS Berkane ubwo bishimiraga igikombe cya TOTAL CAF Confederation Cup 2020

Ikipe ya APR FC yari mu makipe yamanutse muri TOTAL CAF Confederation Cup 2021-2022 nyuma yo kugarukira mu ijonjora rya kabiri ikuwemo na Etoile Sportif du Sahel iyitsinze ibitego 5-2 mu mikino ibiri (5-2) kuko umukino ubanza byari igitego 1-1 i Nyamirambo mu gihe umukino wo kwishyura ESS yatsinze APR FC ibitego 4-0.

Dore uko amakipe azahura muri Playoffs za TOTAL CAF CC:

Zanaco (Zambia) – Binga (Mali)

Simba (Tanzania) – Red Arrows (Zambia)

TP MAzembe (DR Congo) – Marumo Gallants (South Africa)

ASEC Mimosas (Cote d’Ivoire) – GD Interclube (Angola)

Nouadhibou (Mauritania) – Coton Sport (Cameroon)

US Gendarmerie Nationale (Niger) – DC Motema Pembe (DR Congo)

AS Otoho (Congo) – Gor Mahia (Kenya)

APR (Rwanda) – RS Berkane (Morocco)

Tusker (Kenya) – CS Sfaxien (Tunisia)

Hearts if Oak (Ghana) – JS Saoura (Algeria)

Rivers United (Nigeria) – Al Masry (Egypt)

Stade Malien (Mali) – Ahly Tripoli (Libya) OR Biashara United (Tanzania)

Al Ittihad (Libya) – Enyimba (Nigeria)

AS Maniema Union (DR Congo) – Pyramids (Egypt)

LPRC Oilers (Liberia) – Orlando Pirates (South Africa)

Royal Leopards (Eswatini) – JS Kabylie (Algeria)

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 10 =

Previous Post

10 KONNEKT: Guteka imiteja ivanze n’ibirayi hakoreshejwe amavuta y’inka

Next Post

Sugira Ernest yatangiye akazi muri AS Kigali yigeze gukinira

Related Posts

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

by radiotv10
21/10/2025
0

Rutahizamu Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini ifite...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

by radiotv10
22/10/2025
0

Ikipe ya  Mukura Victory Sports & Loisir yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERAFA) isaba ko hakorwa isuzumwa ku misifuriye...

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

IZIHERUKA

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru
AMAHANGA

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

22/10/2025
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sugira Ernest yatangiye akazi muri AS Kigali yigeze gukinira

Sugira Ernest yatangiye akazi muri AS Kigali yigeze gukinira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.