Sunday, October 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite

radiotv10by radiotv10
15/08/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Trump mbere yo guhura na Putin yagaragaje amakenga afite
Share on FacebookShare on Twitter

Mbere yuko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ahura na Vladmir Putin w’u Burusiya, yavuze ko afite impungenge ko ikiganiro bagirana gishobora kudatanga umusaruro mu kurangiza intambara imaze imyaka irenga itatu.

Uyu Mukuru w’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America yavuze ko atiyumvishaga uburyo iyi ntambara ishobora kugeza uyu munsi itararangira.

Icyakora ngo mugenzi we aramuzi ko atajya akina. Ubu ngo iherezo ryayo riri hafi. Ati “Ndatekereza ko iza kuba inama nziza, ariko inama y’ingenzi izaba iya kabiri. Hazabaho inama ya Perezida Putin, Zelenskyy nanjye. Dushobora kuzatumira n’Abanyaburayi. Turareba uko bigenda.

Ndatekereza ko Perezida Putin na Zelensky bashaka amahoro. Tuzareba uko babyitwaramo.

Ibi nibikunda; ndaba mpagaritse intamba esheshatu mu mezi atandatu. Ni byiza cyane. Ubundi mbere natekereza ko iyi ntambara ari yo yoroshye kuyihagarika, ariko nasanze ikomeye cyane.

Ndatekereza ko noneho ubu Perezida Putin ashaka kumvikana, kuko iyo nza kuba ntari Perezida; ubu aba yarafashe Ukraine yose.”

Yakomejenagira ati “Iyi nama igiye kureba muri Alaska kubera ko ari ho horoshye cyane. Ndatekereza ko biza kuba ari byiza, ariko ndibaza ko nko mu minota ibiri, itatu cyangwa itanu tukimara kwicara; ndaba natangiye kumenya niba iyi nama iza kugenda neza cyangwa nabi. Nigenda nabi; irasozwa vuba, ariko nirangira neza irarangira tugize ibyo twumvikana.”

Nubwo Perezida Trump avuga ibi; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Viktorovich Lavrov akigera muri Alaska; yavuze ko Igihugu ntacyo cyiteze kidasanzwe.

Ati “Ntidushobora kugira icyo twitega mbere y’inama, tuzi ko hari ibyo dusaba kandi ni byo dushikamyeho, turanabisobanura rwose, hari byinshi byakozwe igihe intumwa idasanzwe ya Perezida Trump yazaga i Moscow. Perezida w’u Burusiya yarabisobanuye. Witkoff yavugaga mu mwanya wa Perezida trump. Ndatekereza ko tuza gukomera ibi biganiro by’ingenzi.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo mu Bwongereza, John Healey yavuze ko bizeye ubushobozi bwa Perezida Trump.

Abanyaburayi bose bategereje kumva ikiva muri iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu byombi, aho bavuga ko mu biganirwaho uyu munsi hatarimo gufata umwanzuro wo gutanga ubutaka bwa Ukraine nk’ikiguzi cyo guhagarika intambara.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 13 =

Previous Post

Abakunzi ba APR FC bakusanyije miliyoni 410Frw yo kuyishyigikira

Next Post

Language war: Kinyarwanda, French or English? Identity conflicts in homes, schools, and jobs

Related Posts

Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia

Amakuru akomeje kuza ari incamugongo ku mibare y’abagiriye ibyago aho basengeraga muri Ethiopia

by radiotv10
03/10/2025
0

Nyuma n’impanuka y’urusengero rwubakwaga mu Karere ka Amhara muri Ethiopia rugwiriye abantu bari mu masengesho, imibare y’abo yahitanye ndetse n’abakomeretse...

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila wayoboye Congo gikomeje guhagurukirwa

by radiotv10
02/10/2025
0

Nyuma yuko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa rukatiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

by radiotv10
01/10/2025
0

Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Betrand Bisimwa yatangaje ko gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC, ahamijwe ibyaha bishingiye...

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

by radiotv10
01/10/2025
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwahamije ibyaha Joseph Kabila Kabange wayoboye iki Gihugu, rumukatira igihano...

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

Qatar yagaragaje uko yakiriye imbabazi yasabwe na Israel nyuma y’iminsi barebana ikijisho

by radiotv10
30/09/2025
0

Minisitiri w’Intebe wa Qatar yavuze ko Igihugu cye cyiteguye gukomeza ibikorwa byo gushaka iherezo ry’intambara muri Gaza, nyuma yuko mugenzi...

IZIHERUKA

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere
IMYIDAGADURO

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

by radiotv10
04/10/2025
1

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

04/10/2025
BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

04/10/2025
Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda kurushaho kwegera Imana

Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda kurushaho kwegera Imana

04/10/2025
Who pays for the first date bill?

Who pays for the first date bill?

04/10/2025
Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

03/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Language war: Kinyarwanda, French or English? Identity conflicts in homes, schools, and jobs

Language war: Kinyarwanda, French or English? Identity conflicts in homes, schools, and jobs

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.