• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Trump yakoresheje amagambo aremereye mu byafashwe nk’igitero kuri V/Perezida Kamala bazahangana mu matora

radiotv10by radiotv10
25/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Trump yakoresheje amagambo aremereye mu byafashwe nk’igitero kuri V/Perezida Kamala bazahangana mu matora
Share on FacebookShare on Twitter

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yibasiye Visi Perezida w’iki Gihugu, Madamu Kamala Harris bashobora kuzahangana mu matora, avuga ko ari we Visi Perezida wa mbere udashoboye wabayeho mu mateka y’iki Gihugu.

Trump yatangaje ibi nyuma y’uko Visi Perezida Kamala Harris bivuzwe ko ashobora kuzasimbura Joe Biden mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, nyuma y’uko Biden yikuye muri uru rugendo.

Uyu munyapolitiki wamaze kwemezwa n’Ishyaka ry’Aba-Republicans kuzarihagararira muri aya matora azaba mu mpera z’uyu mwaka, yavuze ko Kamala Harris aje ari igitambo muri uku guhangana, kandi ko yiteguye kuzamutsinda.

Trump yavuze ko Kamala Harris yaje ashyira mu kangaratete Demokarasi y’iki Gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America gihora kirata ibigwi ko kiyoboye muri Demokarasi.

Trump yavuze ko asanzwe ari umuntu mwiza, ariko ko iyo ari guhangana n’Aba-Democrat, ibyo kuba mwiza abishyira ku ruhande.

Ni nyuma y’uko ku wa Kabiri, Kamala Harris na we abaye nk’uwibasira Trump, akanagaruka ku kuba uyu wahoze ayobora USA, yarigeze gushinjwa ibyaha byo guhohotera abagore.

Kamala “Nahanganye n’abahemu bo mu nzego zose, abagome bahohotera abagore, bakoresha uburiganya, baca inyuma abo bashakanye, bakarenga ku mabwiriza bishyiriyeho. Munyumve neza, ibyo mvuze, ni uko nzi neza Donald Trump uwo ari we.”

Mu gusa nk’aho amusubiza, Trump, kuri uyu wa Gatatu, yakoresheje amagambo aremereye yibasira Kamala Harris, avuga ko “ari we Visi Perezida wa mbere udashoboye wabayeho mu mateka ya America.”

Yavuze ko afata Kamala “nk’umuntu utari muzima” asa nk’aho amubwira mu butumwa bwe agira ati “Wagaragaje intege nke mu byo wakoze byose. Ibyo wakoze birahagije, ntabwo tugukeneye hano, nta n’ahandi tugukeneye. Kamala, tuzakwirukana.”

Ibi Trump yabivugiye mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabayeho ku nshuro ya mbere Joe Biden atangaje ko yahagaritse ibikorwa byo gukomeza kwiyamamza gukomeza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 17 =

Previous Post

BREAKING: Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yirukanywe hatangazwa n’impamvu

Next Post

DRCongo: Hatanzwe umuburo ku bavuye ahabereye imirwano ku bishobora kubashyira mu kaga

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
DRCongo: Hatanzwe umuburo ku bavuye ahabereye imirwano ku bishobora kubashyira mu kaga

DRCongo: Hatanzwe umuburo ku bavuye ahabereye imirwano ku bishobora kubashyira mu kaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.