Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Trump yakoresheje amagambo aremereye mu byafashwe nk’igitero kuri V/Perezida Kamala bazahangana mu matora

radiotv10by radiotv10
25/07/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Trump yakoresheje amagambo aremereye mu byafashwe nk’igitero kuri V/Perezida Kamala bazahangana mu matora
Share on FacebookShare on Twitter

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yibasiye Visi Perezida w’iki Gihugu, Madamu Kamala Harris bashobora kuzahangana mu matora, avuga ko ari we Visi Perezida wa mbere udashoboye wabayeho mu mateka y’iki Gihugu.

Trump yatangaje ibi nyuma y’uko Visi Perezida Kamala Harris bivuzwe ko ashobora kuzasimbura Joe Biden mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, nyuma y’uko Biden yikuye muri uru rugendo.

Uyu munyapolitiki wamaze kwemezwa n’Ishyaka ry’Aba-Republicans kuzarihagararira muri aya matora azaba mu mpera z’uyu mwaka, yavuze ko Kamala Harris aje ari igitambo muri uku guhangana, kandi ko yiteguye kuzamutsinda.

Trump yavuze ko Kamala Harris yaje ashyira mu kangaratete Demokarasi y’iki Gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America gihora kirata ibigwi ko kiyoboye muri Demokarasi.

Trump yavuze ko asanzwe ari umuntu mwiza, ariko ko iyo ari guhangana n’Aba-Democrat, ibyo kuba mwiza abishyira ku ruhande.

Ni nyuma y’uko ku wa Kabiri, Kamala Harris na we abaye nk’uwibasira Trump, akanagaruka ku kuba uyu wahoze ayobora USA, yarigeze gushinjwa ibyaha byo guhohotera abagore.

Kamala “Nahanganye n’abahemu bo mu nzego zose, abagome bahohotera abagore, bakoresha uburiganya, baca inyuma abo bashakanye, bakarenga ku mabwiriza bishyiriyeho. Munyumve neza, ibyo mvuze, ni uko nzi neza Donald Trump uwo ari we.”

Mu gusa nk’aho amusubiza, Trump, kuri uyu wa Gatatu, yakoresheje amagambo aremereye yibasira Kamala Harris, avuga ko “ari we Visi Perezida wa mbere udashoboye wabayeho mu mateka ya America.”

Yavuze ko afata Kamala “nk’umuntu utari muzima” asa nk’aho amubwira mu butumwa bwe agira ati “Wagaragaje intege nke mu byo wakoze byose. Ibyo wakoze birahagije, ntabwo tugukeneye hano, nta n’ahandi tugukeneye. Kamala, tuzakwirukana.”

Ibi Trump yabivugiye mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabayeho ku nshuro ya mbere Joe Biden atangaje ko yahagaritse ibikorwa byo gukomeza kwiyamamza gukomeza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za America.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

BREAKING: Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yirukanywe hatangazwa n’impamvu

Next Post

DRCongo: Hatanzwe umuburo ku bavuye ahabereye imirwano ku bishobora kubashyira mu kaga

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Hatanzwe umuburo ku bavuye ahabereye imirwano ku bishobora kubashyira mu kaga

DRCongo: Hatanzwe umuburo ku bavuye ahabereye imirwano ku bishobora kubashyira mu kaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.