Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yatangaje ko nubwo yaba yaratsinzwe urugamba ariko atatsinzwe intambara, ariko ko afite imigambi wo gushyiraho Guverinoma y’ubumwe, kandi akaganira na buri wese n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Mu ijambo yagejeje ku Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yifatanyije n’ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Félix Tshisekedi, yasabye abagize iri huriro, gushyira imbere ubumwe aho gucikamo ibice, dore ko muri iri huriro havugwamo kutavuga rumwe hagati y’abarigize.
Perezida Tshisekedi yagize ati “Nshobora kuba naratsinzwe urugamba, ariko ntabwo natsinzwe intambara. Ngomba kuganira na buri wese, harimo n’abatavuga rumwe na Leta. Guverinoma y’ubumwe bw’Igihugu izashyirwaho.”
Icyakora Tshisekedi ntiyatanze ibisobanuro birambuye by’uburyo iyo Guverinoma itagira uwo iheeza izaba iteye n’igihe izashyirirwaho.
Perezida Tshisekedi yatangaje ibi mu gihe umutwe M23 uhanganye na Leta ye, ukomeje gufata imijyi minini muri iki Gihugu.
Mu byumweru bitatu bishize, umutwe wa M23 wafashe Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru, ukaba umujyi mukuru mu burasirazuba bwa Congo, ndetse unafata umujyi wa Bukavu, umujyi wa kabiri munini mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Ni mu gihe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Tshisekedi yunamiye abasirikare baguye ku rugamba anasezeranya gukomeza kongerera ingufu z’igisirikare cya FARDC.
RADIOTV10