Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tshisekedi n’abandi banyapolitiki bakomeye muri Congo bitabiriye umuhango w’ishyingurwa ry’umugore w’Umukozi w’Imana

radiotv10by radiotv10
18/06/2024
in AMAHANGA
0
Tshisekedi n’abandi banyapolitiki bakomeye muri Congo bitabiriye umuhango w’ishyingurwa ry’umugore w’Umukozi w’Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, na Madamu we ndetse n’abandi banyapolitiki bazwi muri iki Gihugu, nka Jean-Pierre Bemba na Patrick Muyaya; bitabiriye umuhango wo gushyingura umugore wa Pasiteri Marcelo Jérémy Tunasi uherutse kwitaba Imana.

Uyu muhango wo gushyingura Blanche Kandolo Odia, wabereye ahitwa Nécropole Entre Terre et Ciel kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2024, nyuma y’uko nyakwigendera asezweho bwa nyuma muri stade Père Raphaël de la Kethule.

Uretse Perezida Tshisekedi n’aba banyapolitiki b’amazina azwi muri Congo nka Jean-Pierre Bemba na Patrick Muyaya bitabiriye uyu muhango, wanitabiriwe n’abanyapolitiki nka Augustin Kabuya, François-Claude Kabulo Mwana Kabulo, Moïse Mbiye, Mike Kalambay na Joël-Françis Tatu.

Perezida Tshisekedi wagaragaye muri uyu muhango ababaye, yanafashe mu mugongo Pasiteri Marcelo Jérémy Tunasi, ubwo yamuramutsaga asa nk’umukomeza, dore ko uyu mukozi w’Imana yagaragaje intege nke n’agahinda kenshi muri uyu muhango wo gushyingura umugore we.

Pasiteri Marcelo, mu ijambo rye, yavuze ko umugore we yitabye Imana nyuma y’uko yari yakorewe operasiyo yoroheje muri Istanbul muri Turquie.

Yagize ati “Nyuma y’uko byari bimaze umwanya munini, nahamagaye abaganga kugira ngo menye uko umugore wanjye amerewe, bambwira ko agisinziriye. Nategereje amasaha abiri, atatu, ane, ariko ndaheba.”

Uyu mukozi w’Imana avuga ko byageze aho akinjira mu cyumba umugore we yari yaryamishijwemo, agasenga kugira ngo akanguke ndetse akamusengera kurusha uko yaba yarigeze kubikorera undi, ariko bikarangira yitabye Imana.

Yavuze ko yakomeje gusenga kugira ngo arebe ko yazuka, ndetse akajya mu buruhukiro umugore we yabaga arimo, agasenga kugira ngo Imana ikore ibitangaza kugeza ku munsi w’ejo ubwo bamushyinguraga, ariko bikarangira icyifuzo cye kidasubijwe.

Perezida Tshisekedi ubwo yageraga ahabereye uyu muhango
We na Madamu bunamiye nyakwigendera
Yafashe mu mugongo uyu mukozi w’Imana
Umuhango warimo n’abanyapolitiki b’amazina azwi muri Congo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 8 =

Previous Post

Hafunguwe Ibiro by’Akarere ka Burera hanatangazwa amafaranga byuzuye bitwaye

Next Post

Urwego rushinzwe Igorora-RCS rwungutse Abofisiye 166 barimo 16% b’abakobwa

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days
AMAHANGA

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urwego rushinzwe Igorora-RCS rwungutse Abofisiye 166 barimo 16% b’abakobwa

Urwego rushinzwe Igorora-RCS rwungutse Abofisiye 166 barimo 16% b’abakobwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.