Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, na Madamu we ndetse n’abandi banyapolitiki bazwi muri iki Gihugu, nka Jean-Pierre Bemba na Patrick Muyaya; bitabiriye umuhango wo gushyingura umugore wa Pasiteri Marcelo Jérémy Tunasi uherutse kwitaba Imana.
Uyu muhango wo gushyingura Blanche Kandolo Odia, wabereye ahitwa Nécropole Entre Terre et Ciel kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2024, nyuma y’uko nyakwigendera asezweho bwa nyuma muri stade Père Raphaël de la Kethule.
Uretse Perezida Tshisekedi n’aba banyapolitiki b’amazina azwi muri Congo nka Jean-Pierre Bemba na Patrick Muyaya bitabiriye uyu muhango, wanitabiriwe n’abanyapolitiki nka Augustin Kabuya, François-Claude Kabulo Mwana Kabulo, Moïse Mbiye, Mike Kalambay na Joël-Françis Tatu.
Perezida Tshisekedi wagaragaye muri uyu muhango ababaye, yanafashe mu mugongo Pasiteri Marcelo Jérémy Tunasi, ubwo yamuramutsaga asa nk’umukomeza, dore ko uyu mukozi w’Imana yagaragaje intege nke n’agahinda kenshi muri uyu muhango wo gushyingura umugore we.
Pasiteri Marcelo, mu ijambo rye, yavuze ko umugore we yitabye Imana nyuma y’uko yari yakorewe operasiyo yoroheje muri Istanbul muri Turquie.
Yagize ati “Nyuma y’uko byari bimaze umwanya munini, nahamagaye abaganga kugira ngo menye uko umugore wanjye amerewe, bambwira ko agisinziriye. Nategereje amasaha abiri, atatu, ane, ariko ndaheba.”
Uyu mukozi w’Imana avuga ko byageze aho akinjira mu cyumba umugore we yari yaryamishijwemo, agasenga kugira ngo akanguke ndetse akamusengera kurusha uko yaba yarigeze kubikorera undi, ariko bikarangira yitabye Imana.
Yavuze ko yakomeje gusenga kugira ngo arebe ko yazuka, ndetse akajya mu buruhukiro umugore we yabaga arimo, agasenga kugira ngo Imana ikore ibitangaza kugeza ku munsi w’ejo ubwo bamushyinguraga, ariko bikarangira icyifuzo cye kidasubijwe.
RADIOTV10