Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tshisekedi yavuze ibyakorogoshoye M23 ihita imwerurira ukuri kwayo

radiotv10by radiotv10
14/04/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Tshisekedi yavuze ibyakorogoshoye M23 ihita imwerurira ukuri kwayo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yongeye kuvuga ko Guverinoma ye idateze kugirana ibiganiro na M23, mu gihe uyu mutwe na wo wahise umusubiza ko igihe cyose hatabaye ibiganiro, umuti ukiri kure.

Ibi byatangajwe na Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo kuri uyu wa Kane tariki 13 Mata 2023, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, aho umunyamakuru yongeye kumubaza aho ibiganiro na M23 bigeze.

Perezida Tshisekedi yavuze ko Guverinoma y’Igihugu cye idateze kugirana ibiganiro bya politiki n’umutwe wa M23, ngo ahubwo ko ugomba gushyira intwaro hasi.

Uyu mukuru w’Igihugu cya DRC, yakomeje avuga ko hari impamvu zikomeye zituma Guverinoma idashobora kuganira na M23, ngo kuko uyu mutwe usaba kuganira na yo ku bw’impamvu itari nziza.

Tshisekedi yavuze ko ngo M23 n’abayishyigikiye bafite umugambi ngo wo kwinjirira inzego za Congo, kugira ngo bazabangamire imiyoborere y’iki Gihugu. Ati “Badusaba ibidashoboka kugira ngo bazagere ku cyo bagamije.”

Tshisekedi yongeye kuvuga ko adateze kuganira na M23

Ni ijambo ritakiriwe neza na M23, aho Perezida wayo, Bertrand Bisimwa yahise anyuza ubutumwa kuri Twitter, avuga ko ntakindi uyu mutwe ugamije atari ukurwanya akarengane gakorerwa abaturage, kandi ko uzakora ibishoboka byose kugira ngo ubigereho.

Muri icyo kiganiro Perezida Tshisekedi, we yavuze ko uyu mutwe ukwiye gushyira hasi intwaro kandi ngo niba abawugize ari Abanyekongo, bagomba gusubira mu buzima busanzwe.

Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, we mu butumwa yatambukije kuri Twitter, yakomeje avuga ko igihe cyose hatabayeho ibiganiro, na Guverinoma ya Congo, bigoye ko haboneka amahoro kuko ubutegetsi bw’iki Gihugu, ntakindi bugamije uretse gukomeza kubangamira bamwe mu Banyekongo.

Ati “Igihe cyose hatabayeho ibiganiro bya politiki hagati ya M23 na Guverinoma ya Kinshasa kugira ngo bumvikane ku buryo bwo guhagarika burundu ibitera amakimbirane, M23 ntabwo iteze gushyira hasi intwaro.”

Bisimwa yagaragaje ko iyi myitwarire y’ubutegetsi bwa Congo yo kwanga ibiganiro na M23 ndetse no kutitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, bihabanye n’imyanzuro yagiye ifatwa n’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC.

Ibi bitangajwe mu gihe umutwe wa M23 wari ukomeje gushyira mu bikorwa imyanzuro wafatiwe yo kurekura ibice byose wari warafashe, ndetse habura iminsi ibiri gusa ngo uyu mutwe urangize kuva muri ibyo bice byose, dore ko watangaje ko uzabirangiza tariki 15 Mata 2023.

Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

Ntukiri uw’Ubumwe gusa ahubwo wabaye umuryango-Ibitangaje ku mudugudu watujwemo abarokotse Jenoside n’abayikoze

Next Post

Umubare w’Abanyarwanda boza amenyo inshuro zitegetswe uratangaje

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umubare w’Abanyarwanda boza amenyo inshuro zitegetswe uratangaje

Umubare w’Abanyarwanda boza amenyo inshuro zitegetswe uratangaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.