Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Tumenye byinshi bitavuzwe ku itandukana ry’itsinda ryakundwaga na benshi muri muzika Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
09/05/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Tumenye byinshi bitavuzwe ku itandukana ry’itsinda ryakundwaga na benshi muri muzika Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Itsinda rya muzika rizwi nka Juda Muzik, ryari rimaze kwigarurira imitima ya benshi bakunda umuziki nyarwanda, riherutse gutandukana, nyuma yuko abari barigize bashyize hanze itangazo ribigaragaza. Umwe muri bo, yahishuye byinshi byatumye buri umwe aca inzira ye.

Mu rukerera rwo kuya 01 Gicurasi 2023 Ishimwe Prince uzwi nka Da Rest yashyize hanze itangazo ryemeza ko yamaze gutandukana byeruye na Mugenzi we Mbaragaga Alexis uzi ku izina rya Junior baririmbanaga mu itsinda Juda Muzik.

Ishimwe Prince uzwi nka Da Rest, mu kiganiro kihariye yagiranye na RADIOTV10, yadutangarije impamvu zatumye batandukana, gusa avuga ko ntakibazo kidasanzwe cyabaye hagati yabo.

Yagize ati “Itsinda ryaharitse imikorere, mvugishije ukuri ntabwo twashwanye cyangwa ngo tuvugane nabi, ahubwo ni umwanzuro twafashe.”

Yakomeje agira ati “Twarigenzuye nk’itsinda tubona ibintu ntabwo bigenda neza mu buryo bwo kwinjiza amafaranga ahanini bitewe n’uko amatsinda hano mu Rwanda byacitse abo twaganaga twifuza gukorana na bo bikanga kuko babaga batizeye mu byukuri ko itsinda ryaramba ritasanyuka.”

Uyu musore avuga ko ubu yamaze guca inzira ye na mugenzi we agaca iye, ku buryo byanagorana ko hari ikindi gihangano bakongera guhuriramo.

Ati “Buri wese yaciye inzira ye n’undi iye, ahubwo ibikorwa ni byo byagiye mu nzira zitandukanye, ubundi twaganiraga ku ndirimbo tugiye gukora ariko ntibizasubira, ubu ndi umuhanzi wigenga na we arigenga.”

Aba basore bari bamaranye imyaka irenga itanu bakorana, bari bamaze gukorana indirimbo zirenga 20 zagiye hanze n’izindi 30 zari zararangiye zari zitarasohoka

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − 1 =

Previous Post

Nyagatare: Igisubizo gihawe abifuza kubakirwa isoko gishobora kubaca intege kurushaho

Next Post

Umusaruro ushimishije wa MTN Rwanda: Yungutse miliyari 27Frw, abayikoresha biyongereyeho 451.000,…

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusaruro ushimishije wa MTN Rwanda: Yungutse miliyari 27Frw, abayikoresha biyongereyeho 451.000,…

Umusaruro ushimishije wa MTN Rwanda: Yungutse miliyari 27Frw, abayikoresha biyongereyeho 451.000,...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.