Itsinda rya muzika rizwi nka Juda Muzik, ryari rimaze kwigarurira imitima ya benshi bakunda umuziki nyarwanda, riherutse gutandukana, nyuma yuko abari barigize bashyize hanze itangazo ribigaragaza. Umwe muri bo, yahishuye byinshi byatumye buri umwe aca inzira ye.
Mu rukerera rwo kuya 01 Gicurasi 2023 Ishimwe Prince uzwi nka Da Rest yashyize hanze itangazo ryemeza ko yamaze gutandukana byeruye na Mugenzi we Mbaragaga Alexis uzi ku izina rya Junior baririmbanaga mu itsinda Juda Muzik.
Ishimwe Prince uzwi nka Da Rest, mu kiganiro kihariye yagiranye na RADIOTV10, yadutangarije impamvu zatumye batandukana, gusa avuga ko ntakibazo kidasanzwe cyabaye hagati yabo.
Yagize ati “Itsinda ryaharitse imikorere, mvugishije ukuri ntabwo twashwanye cyangwa ngo tuvugane nabi, ahubwo ni umwanzuro twafashe.”
Yakomeje agira ati “Twarigenzuye nk’itsinda tubona ibintu ntabwo bigenda neza mu buryo bwo kwinjiza amafaranga ahanini bitewe n’uko amatsinda hano mu Rwanda byacitse abo twaganaga twifuza gukorana na bo bikanga kuko babaga batizeye mu byukuri ko itsinda ryaramba ritasanyuka.”
Uyu musore avuga ko ubu yamaze guca inzira ye na mugenzi we agaca iye, ku buryo byanagorana ko hari ikindi gihangano bakongera guhuriramo.
Ati “Buri wese yaciye inzira ye n’undi iye, ahubwo ibikorwa ni byo byagiye mu nzira zitandukanye, ubundi twaganiraga ku ndirimbo tugiye gukora ariko ntibizasubira, ubu ndi umuhanzi wigenga na we arigenga.”
Aba basore bari bamaranye imyaka irenga itanu bakorana, bari bamaze gukorana indirimbo zirenga 20 zagiye hanze n’izindi 30 zari zararangiye zari zitarasohoka
Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10