Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Tunisia yisubije igikombe cya Afurika muri Volleyball itsinze Cameron, u Rwanda rusoza ku mwanya wa gatandatu

radiotv10by radiotv10
15/09/2021
in SIPORO
0
Tunisia yisubije igikombe cya Afurika muri Volleyball itsinze Cameron, u Rwanda rusoza ku mwanya wa gatandatu
Share on FacebookShare on Twitter

Ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021 nibwo ikipe y’igihugu ya Tunisia yahigitse Cameron iyitwara igikombe cya Afurika cy’ibihugu muri Volleyball iyitsinze amaseti 3-1 (16-15, 25-21, 25-21, 25-16) ku mukino wa nyuma wakiniwe muri Kigali Arena.

Tunisia yatwaraga igikombe cya 11 kikaba igikombe cya gatatu yikurikiranya ((1967, 1971, 1979, 1987, 1995, 1997, 1999, 2003, 2017, 2019, 2021).

Image

Image

Image

Tunisia bishimira igikombe batwaye ku nshuro ya 11

Tunisia na Cameron zahuriye ku mukino wa nyuma ni nazo zizahagararira umugabane wa Afurika mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera i Moscow mu Burusiya.

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Misiri yawutwaye itsinze Morocco amaseti 3-1 (23-25, 28-26,25-21,25-18).

U Rwanda rwakiriye irushanwa rwasoje ku mwanya wa gatandatu nyuma yo gutsindwa na Uganda amaseti 3-1 (21-25, 25-23, 25-20, 25-13).

Image

Tunisia yasoje ku mwanya  wa mbere mu gihe Tanzania yabaye iya 16 (umwanya wa nyuma)

Image

U Rwanda rwasoje ku mwanya wa 6 nyuma yo gutsindwa na Uganda amaseti 3-1 mu rugamba rwo guhatanira uwo mwanya

Image

Uganda yasoje ku mwanya wa gatanu itsinze u Rwanda

Dore uko ibihembo by’abakinnyi ku giti cyabo byatanzwe (Individual Awards):

Umukinnyi wakoze serivisi nziza kurusha abandi (Best Server): Arthur Kody (Cameroun), Umukinnyi wazibiye abo bahanganye kurusha abandi (Best Blocker): Christian Voukeng Mbativou (Cameroun), Umukinnyi wahize abandi mu gukinisha abakora amanota (Best Setter): Khalid Ben Slimane (Tunisia)
Umukinnyi wagerageje gutsinda cyane (Best Attacker): Wassim Ben Tara (Tunisia)
Libero mwiza: Mohamed Reda (Misiri), Umukinnyi warushije abandi guhagarika imipira y’abo bahanganye (Best Receiver): Zouheir Elgraoui (Maroc)
Umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP): Mohamed El Hachdadi (Maroc).

Image

#11 Mohamed El Hachdadi (Morocco) umukinnyi w’irushanwa (MVP)

Image

Ishusho y’igikombe Tunisia yatwaye

Muri rusange ikipe yuzuye  y’irushanwa:

Abakinnyi: Mehdi Ben Cheikh, Khaled Ben Slimane, Mohamed Ali Ben Othman, Wassim Ben Tara, Omar Agrebi, Ilyès Karamosly, Ismail Moalla, Salim Mbarki, Hamza Nagga, Ahmed Kadhi, Saddem Hemissi, Ali Bongui, Yassine Kassis and Mohamed Ayech.

Abandi baba bafite imyanya mu ikipe:

Head of delegation: Mohamed Salah Mnakbi

Team Manager: Bassam Fourati

Head Coach: Antonio Giacobbe

Assistant coaches: Marouane Fehri na  Skender Ben Tara

Medical staff: Dr Karim Grandi na physiotherapists Ahmed Ghazi Agrebi – Skender Znaidi

Statistician: Alberto Gretto.

Image

Image

Image

Cameron yagaragaje urwego rwiza mu irushanwa kuko izanakina igikombe cy’isi cya 2022

Image

Ikipe y’igihugu ya Misiri yatwaye umwanya wa gatatu itsinze Morocco amaseti 3-1

AMAFOTO: CAVB

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 16 =

Previous Post

Umuraperi wumunya-Mexique Dan Sur yitejeho imisatsi ya Zahabu

Next Post

KIGALI: Yafatiwe mu cyuho agurisha amashyanyarazi yiyise umukozi wa REG

Related Posts

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

Ubutumwa bwa Kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda nyuma y’umusaruro utarishimiwe

by radiotv10
17/10/2025
0

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ko na bo batishimiye umusaruro babonye mu mikino baherutse gukina, ariko ko basezeranya...

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

Rayon imazemo iminsi ibibazo ubu iravugwamo inkuru nziza yashimisha abafana

by radiotv10
17/10/2025
0

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports wayifashije mu mwaka w'imikino ushize agashimisha abafana bayo, wari umaze amezi 10 mu mvune,...

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho mu Ikipe iyoboye Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
16/10/2025
0

Ikipe ya Police FC iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda imaze gukinwa iminsi itatu, yatandukanye na Muhadjiri Hakizimana wari...

Amahirwe y’Amavubi yo kujya mu cy’Isi birangiye abuze burundu

Nyuma yuko Amavubi yongeye gutenguha Abanyarwanda harakurikiraho iki?

by radiotv10
16/10/2025
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yatangaje ko nyuma yuko Ikipe y’Igihugu itsinzwe imikino ibiri yikurikiranya, hagiye gushakwa uburyo hategurwa...

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

Umukinnyi w’umunyempano Djabel utaherukaga kugaragara muri Shampiyona y’u Rwanda agiye kongera kuyikina

by radiotv10
14/10/2025
0

Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post

KIGALI: Yafatiwe mu cyuho agurisha amashyanyarazi yiyise umukozi wa REG

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.