Thursday, July 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Turi abavandimwe- P.Kagame imbere y’Abanyarwanda, Abanyekongo n’abandi Banyafurika yavuze ijambo nyamukiranyabinyejana

radiotv10by radiotv10
14/08/2023
in BASKETBALL, IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, POLITIKI, SIPORO
0
Turi abavandimwe- P.Kagame imbere y’Abanyarwanda, Abanyekongo n’abandi Banyafurika yavuze ijambo nyamukiranyabinyejana
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Abanyafurika ari ibihangange, bakwiye kubyiyumvamo bakabiharanira, kandi ko ikirenze ibyo ari n’abavandimwe, ati “Buri umwe ari muri undi. Ndi wowe, nawe ukaba njye.”

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023, ubwo yatangizaga iserukiramuco ryo kwizihiza imyaka 20 Giants of Africa imaze ishinzwe.

Uyu muhango wabereye muri BK Arena, wabimburiwe n’imyiyerekano y’Urubyiruko rwaturutse mu Bihugu 16 byitabiriye iri serukiramuco, aho yatangiriye ku ruturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, urwo mu Rwanda narwo nk’Igihugu cyakiriye iri serukiramuco, ruba ari rwo rupfundikira iyi myiyerekano.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame wafunguye ku mugaragaro iri serukiramuco, yibukije ko Abanyafurika bashoboye, ati “Ndizera ko buri wese uri hano muri Arena ari Igihangange.”

Yakomeje agira ati “Afurika ni igihangange, Abanyafurika ni Ibihangange, ariko rero ni cyo gihe, ntidukene kubyibutswa, tugomba kubimenya tukabyiyumvamo, tukaba ibihangange turi bo kandi dukwiye kuba byo.”

Ariko nanone ngo kuba Igihangange, na byo bizamo amahitamo, kandi ko ayo mahitamo akwiye kuba aya buri Munyafurika, kuko bidafite uwo byaremewe.

Ati “Buri wese afite ubwo bushobozi bwo kuba igihangange kandi ashobora kukiba.”

Yavuze ko ibyo kuba uyu Mugabane wa Afurika wahora usindagizwa uterwa inkunga mu nzego zinyuranye zirimo na siporo, kandi ufite impano ubundi zagatumye uza ku isonga kurusha indi yose, ukanagira ibindi byose nkenerwa.

Ati “Dufite abaturage, dufite imitungo, dufite impano, kandi abaturage bacu bafite ubwenge nk’ubufitwe n’ab’ahandi hose.”

Yatanze urugero rw’Umunyafurika Joel Embiid ubu akaba ari we mukinnyi witwaye neza muri NBA nka shampiyona ya Basketball ikomeye ku Isi, avuga ko ari Umunyafurika wo muri Cameroon.

Umukuru w’u Rwanda yibukije uru rubyiruko ko kugira ngo umuntu abe igihangange bisaba gukora cyane, ariko ko bakwiye kwiyumvamo ko imbaraga zabyo bazifite.

 

Ndi wowe nawe ukaba njye

Perezida Paul Kagame kandi yibukije uru rubyiruko ndetse n’Abanyafurika, ko ikirenze kuba ari ibihangange, ari n’abavandimwe.

Agendeye ku ku rugero rwari rwatanzwe na Masai Ujiri watangije ‘Giant of Afriva’ ko akomoka ku babyeyi bo mu Bihugu bibiri, barimo Umunya-Nigeria n’Umunya-Kenya ndetse na we ubu akaba ari Umunyarwanda, Perezida Kagame na we yatanze urugero rwe, avuga ko ubwabyo ibyo bishimangira ko Abanyafurika ari bamwe.

Ati “Mureke mbabwire ibijya gusa nabyo, navukiye hano [mu Rwanda], nkurira muri Uganda, Madamu wanjye yavukiye i Burundi, duhurira muri Kenya ubu turi hano.”

Abari muri Arena bose, bahise bazamura mu ijwi rirangurura icya rimwe, bakoma amashyi, akomeza agira ati “Rero Abanyafurika abo ni bo turi bo, turi abavandimwe, umwe ari muri undi. Ndi wowe, nawe ukaba njye.”

Masai Ujiri wari wahaye ikaze Perezida Kagame yanagarutse kumuha impano zirimo umupira wo kwambara wanditseho Kagame ndetse na nimero 20, igaragaza isabukuru ya Giant of Afrika, mu kumuhereza izi mpano, agira ati “Uyu ni we gihangange nyakuri cya Afurika.”

Masai kandi yavuze ko Afurika ifite umugisha mwinshi kuba ifite umuyobozi nka Perezida Paul Kagame, kuko abera benshi urugero.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika guharanira kuba ibihangange
Urubyiruko rwakoze akarasisi
N’urwo muri DRCongo rurahari
Abo muri Tanzania
No mu bindi Bihugu
Masai yahaye impano Perezida Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − ten =

Previous Post

Uburyo budasanzwe injangwe yisanze itunze akayabo k’amamiliyari

Next Post

Umukino wo gukirana hagati y’abaherwe wavugishije benshi wajemo urunturuntu

Related Posts

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

by radiotv10
02/07/2025
0

Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n'uko bashyizwe mu...

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

by radiotv10
02/07/2025
0

Umukinnyi wa Basketball, Obadiah Noel ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, wakiniye ikipe ya APR BBC mu mikino ya...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
02/07/2025
4

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

by radiotv10
02/07/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto...

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

IZIHERUKA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu
AMAHANGA

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

by radiotv10
02/07/2025
1

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

02/07/2025
Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

02/07/2025
AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

01/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umukino wo gukirana hagati y’abaherwe wavugishije benshi wajemo urunturuntu

Umukino wo gukirana hagati y’abaherwe wavugishije benshi wajemo urunturuntu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.