Turi abavandimwe- P.Kagame imbere y’Abanyarwanda, Abanyekongo n’abandi Banyafurika yavuze ijambo nyamukiranyabinyejana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Abanyafurika ari ibihangange, bakwiye kubyiyumvamo bakabiharanira, kandi ko ikirenze ibyo ari n’abavandimwe, ati “Buri umwe ari muri undi. Ndi wowe, nawe ukaba njye.”

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 13 Kanama 2023, ubwo yatangizaga iserukiramuco ryo kwizihiza imyaka 20 Giants of Africa imaze ishinzwe.

Izindi Nkuru

Uyu muhango wabereye muri BK Arena, wabimburiwe n’imyiyerekano y’Urubyiruko rwaturutse mu Bihugu 16 byitabiriye iri serukiramuco, aho yatangiriye ku ruturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, urwo mu Rwanda narwo nk’Igihugu cyakiriye iri serukiramuco, ruba ari rwo rupfundikira iyi myiyerekano.

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame wafunguye ku mugaragaro iri serukiramuco, yibukije ko Abanyafurika bashoboye, ati “Ndizera ko buri wese uri hano muri Arena ari Igihangange.”

Yakomeje agira ati “Afurika ni igihangange, Abanyafurika ni Ibihangange, ariko rero ni cyo gihe, ntidukene kubyibutswa, tugomba kubimenya tukabyiyumvamo, tukaba ibihangange turi bo kandi dukwiye kuba byo.”

Ariko nanone ngo kuba Igihangange, na byo bizamo amahitamo, kandi ko ayo mahitamo akwiye kuba aya buri Munyafurika, kuko bidafite uwo byaremewe.

Ati “Buri wese afite ubwo bushobozi bwo kuba igihangange kandi ashobora kukiba.”

Yavuze ko ibyo kuba uyu Mugabane wa Afurika wahora usindagizwa uterwa inkunga mu nzego zinyuranye zirimo na siporo, kandi ufite impano ubundi zagatumye uza ku isonga kurusha indi yose, ukanagira ibindi byose nkenerwa.

Ati “Dufite abaturage, dufite imitungo, dufite impano, kandi abaturage bacu bafite ubwenge nk’ubufitwe n’ab’ahandi hose.”

Yatanze urugero rw’Umunyafurika Joel Embiid ubu akaba ari we mukinnyi witwaye neza muri NBA nka shampiyona ya Basketball ikomeye ku Isi, avuga ko ari Umunyafurika wo muri Cameroon.

Umukuru w’u Rwanda yibukije uru rubyiruko ko kugira ngo umuntu abe igihangange bisaba gukora cyane, ariko ko bakwiye kwiyumvamo ko imbaraga zabyo bazifite.

 

Ndi wowe nawe ukaba njye

Perezida Paul Kagame kandi yibukije uru rubyiruko ndetse n’Abanyafurika, ko ikirenze kuba ari ibihangange, ari n’abavandimwe.

Agendeye ku ku rugero rwari rwatanzwe na Masai Ujiri watangije ‘Giant of Afriva’ ko akomoka ku babyeyi bo mu Bihugu bibiri, barimo Umunya-Nigeria n’Umunya-Kenya ndetse na we ubu akaba ari Umunyarwanda, Perezida Kagame na we yatanze urugero rwe, avuga ko ubwabyo ibyo bishimangira ko Abanyafurika ari bamwe.

Ati “Mureke mbabwire ibijya gusa nabyo, navukiye hano [mu Rwanda], nkurira muri Uganda, Madamu wanjye yavukiye i Burundi, duhurira muri Kenya ubu turi hano.”

Abari muri Arena bose, bahise bazamura mu ijwi rirangurura icya rimwe, bakoma amashyi, akomeza agira ati “Rero Abanyafurika abo ni bo turi bo, turi abavandimwe, umwe ari muri undi. Ndi wowe, nawe ukaba njye.”

Masai Ujiri wari wahaye ikaze Perezida Kagame yanagarutse kumuha impano zirimo umupira wo kwambara wanditseho Kagame ndetse na nimero 20, igaragaza isabukuru ya Giant of Afrika, mu kumuhereza izi mpano, agira ati “Uyu ni we gihangange nyakuri cya Afurika.”

Masai kandi yavuze ko Afurika ifite umugisha mwinshi kuba ifite umuyobozi nka Perezida Paul Kagame, kuko abera benshi urugero.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwa Afurika guharanira kuba ibihangange
Urubyiruko rwakoze akarasisi
N’urwo muri DRCongo rurahari
Abo muri Tanzania
No mu bindi Bihugu
Masai yahaye impano Perezida Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru