Umukino wo gukirana hagati y’abaherwe wavugishije benshi wajemo urunturuntu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukino wo kurwana hagati y’abaherwe bari mu batunze agatubutse ku Isi, basanzwe banafite imbuga nkoranyambaga ziyoboye izindi, Mark Zuckerberg na Elon Musk, wavugishihe benshi, umwe muri aba bakire, yagaragaje ko mugenzi we asa nk’uwatangiye gusuna.

Uyu mukino wavugishihe benshi muri Kamena uyu mwaka, ubwo umuherwe Elon Musk yavugaga ko yiteguye gufatana mu mashatsi na mugenzi we Mark Zuckerberg usanzwe we akora iyi mikino mu buryo bwo kwishimisha ndetse nka siporo

Izindi Nkuru

Elon Musk, umwe mu baherwe bakomeye, ni we uherutse kugura Urubuga Nkoranyambaga rwa Twitter, ubu akaba yararuhinduye X, mu gihe Mark Zuckerberg ari nyiri Meta irimo imbuga nkoranyamba nka Facebook.

Gusa uyu mukino wabo wo gukirana, watangiye kunugwanugwa ko uwawutangije atari akomeje, nk’uko byavuzwe na Zuckerberg.

Zuckerberg yavuze ko yatangiye gucika intege kuri uyu mukino wo guhurira mu ruzitiro (cage), nyuma y’uko mugenzi we atabashije kuvuga itariki yifuza ko bazarwaniraho, ahubwo akavuga ko yifuza kubagwa kwa muganga.

Zuckerberg mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Threads rushya ati “Ndakeka twabyemeranyaho ko Elon adakomeje, akaba ari cyo gihe cyo kubihagarika.”

Uyu muherwe akomeza avuga ati “Njyewe ubwanjye namwihereye itariki. Ndetse na Dana White [umuyobozi UFC] yari yemeye ko uyu mukino wemerwa mu nyungu z’ibikorwa byo gufasha.”

Akomeza ati “Elon yanze kwemeza itariki, ahubwo avuga ko akeneye kubagwa, ubu arasaba ko yaza kwitoreza mu gikari cyanjye.”

Ati “Igihe Elon azumva ko akomeje ku itariki ya nyayo ndetse n’igihe umukino uzabera, azi uburyo yangeraho. Naho ubundi njye ndabona igihe kigeze ngo tubihagarike. Ubu nshyize imbaraga mu guhangana n’abantu baha agaciro siporo.”

Ni mu gihe Musk yari aherutse gutanga icyifuzo ko uyu mukino wari kuzabera mu Butaliyani, ndetse ko hari yabivuganyeho na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru