Turkey&Syria: Imibare y’abahitanywe n’umutingito udasanzwe ikomeje kwiyongera bageze mu 4.000

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imibare y’abahitanywe n’umutingito karundura wabaye kuri uyu wa Mbere muri Turkey no muri Syria, ikomeje kwiyongera aho kugeza ubu habarwa abantu 4 300 bitabye Imana muri ibi Bihugu byombi.

Uyu mutingito wabaye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Mbere ubwo abaturage bari bakiryamye dore ko wabaye saa kumi z’igitondo (04:00’).

Izindi Nkuru

Muri Turkey, abahitanywe n’uyu mutingito ni 2 921 mu gihe abo wakomerekeje ari 15 800, nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi z’ibiza, Yunus Sezer.

Naho mu Gihugu cy’abaturanyi [ba Turkey] muri Syria, ho abahitanywe n’uyu mutingito wibasiye ibi Bihugu, ni 1 451 nkuko byatangajwe n’Ikigo cy’Itangazamakuru cy’iki Gihugu kitwa SANA (Syrian state news agency).

Muri iki Gihugu gisanzwe kinafite ibibazo by’umutekano, abantu 711 muri aba bishwe n’uyu mutingito, ni abo mu bice bigenzurwa na Guverinoma byiganjemo uduce twa Aleppo, Hama, Latakia, na Tartus.

Itsinda rizwi nka “White Helmets” ryo ryatangaje ko abaguye mu bice bigenzurwa n’abatavuga rumwe n’ubutegesti, ari 740.

Iyi mitingito yabaye mu byiciro kuri uyu wa mbere, yari ku gipimo cya 7,8 yasize inzu nyinshi zisenyutse ari na zo zagwiriye abaturage bakahasiga ubuzima, abandi benshi bagakomereka.

Hari amashusho yagiye ashyirwa hanze, agaragaza uburemere bw’uyu mutingito ubwo muri Turkey hari harimo kuba uyu mutingito, inzu zisenyuka.

Muri Turkey uyu mutingito ni wo ukomeye ubaye kuva mu 1930 ubwo habaga undi mutingito udasanzwe uri ku gipimo nk’icy’uyu, wo wishe abantu ibihumbi 30.

Ubuyobozi bw’ibi Bihugu byabayemo imitingito, bwahise bwohereza amatsinda y’abatabazi mu bice byibasiwe kugira ngo bagerageze gukura abantu mu bikuta byabagwiriye, aho kugeza n’ubu hakiri gukorwa ibi bikorwa by’ubutabazi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru