Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

TV10, imfura muri Televiziyo zigenga mu Rwanda ibazaniye inkuru nziza

radiotv10by radiotv10
05/04/2023
in MU RWANDA
0
TV10, imfura muri Televiziyo zigenga mu Rwanda ibazaniye inkuru nziza
Share on FacebookShare on Twitter

TV10 imwe muri televiziyo zigenga mu Rwanda, itarahwemye kugeza ku Banyarwanda ibiganiro n’amakuru byihariye kandi bigirira akamaro benshi, ikomeje kwaguka, aho ubu yatangiye kugaragara kuri DStv.

Iyi televiziyo yanafunguye ikibuga cya Televiziyo zigenga mu Rwanda dore ko ari yo ya mbere, yari isanzwe igaragara kuri Star Times na Canal + no kuri shene zitishyura mu Rwanda.

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abakunzi ba TV10 gukomeza kureba iyi Televiziyo, ubu yanageze ku ifatabuguzi rya DStv, ku buryo abakoresha iri fatabuguzi bazajya bayireba kuri Channel ya 396.

Umuyobozi Mukuru wa RADIOTV10, Augustin Muhirwa avuga ko gushyira TV10 kuri DStv bigamije gukomeza guhaza ibyifuzo by’abakurikira ibiganiro n’amakuru bya TV10.

Yagize ati “Abantu bari bafite DStv ntibabashaga kureba TV10, kuba yagiyeho ni inyungu kuri bo ndetse ni n’inyugu za TV10 kuba abatureba biyongereye.”

TV10 isanzwe izwiho gutambutsa ibiganiro n’amakuru bifasha benshi kunguka ubumenyi ndetse n’ubuvugizi ku bafite ibibazo by’imibereho bikabonerwa umuti, ikaba iza ku isonga muri Televiziyo zikurikirwa na benshi.

Augustin Muhirwa akomeza avuga ko kuba iyi Televiziyo kandi iri kuri DStv, bizanakomeza gutuma ibi biganiro n’amakuru itambutsa bigera ku Banyarwanda benshi ndetse n’abandi bose bakoresha ifatabuguzi rya DStv.

Ati “Ni na byiza ku Banyarwanda kuko bizatuma babasha kureba amakuru acukumbuye n’ibiganiro by’ingirakamaro, byabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi, umwaka ushize, TV10 n’ubundi yagaragaye kuri DStv, ndetse ubu ikaba izongera kugaragaraho itambutsa ibiganiro byo kwibuka ku nshuro ya 29, ndetse ikazanagumaho mu buryo buhoraho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 18 =

Previous Post

Amafoto y’intoranywa y’umusangiro wa Perezida Kagame na Ruto waranzwe n’urugwiro rushyitse

Next Post

Uruganda rw’ubukombe rwenga ibinyobwa by’icyanga kihariye rwazanye agashya

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uruganda rw’ubukombe rwenga ibinyobwa by’icyanga kihariye rwazanye agashya

Uruganda rw’ubukombe rwenga ibinyobwa by’icyanga kihariye rwazanye agashya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.