Tuesday, November 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Twibukiranye ibitazibagirana ku ntambara imaze umwaka yabaye akandi kaga kagwiririye Isi

radiotv10by radiotv10
08/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Twibukiranye ibitazibagirana ku ntambara imaze umwaka yabaye akandi kaga kagwiririye Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Umwaka uruzuye hadutse akaga k’intambara yabaye urusobe rw’ibibazo bimaze guhitana abarenga ibihumbi 40, Israel na Hamas bitangiye intambara yagiye ihindura isura uko ibihe byagiye biha ibindi. Iyi ntambara yadutse ubwo Hamas yasaga nk’ikoze mu jisho Israel ikayigabaho igitero gitunguranye, kuva ubwo icumu ntirunamurwa. Twibukiranye bimwe mu byaranze iyi ntambara. 

Indirimbo y’agahinda n’ihumure ku babuze ababo n’ibyabo tariki indwi 2023, ni yo yaririmwe. Kuri iyi tariki Hamas yinjiye muri Israel n’amasasu abisikana n’ijambo Allahu Akbar ihitana abaturage 1 200 inashimuta abandi 251.

Kuri uyu munsi Guverinoma ya Netanyahu yarateranye; ibendera rirururutswa; bazirikana abahasize ubuzima n’abakiri mu biganza bya Hamas ibazengurukana mu myobo yo muri Gaza.

Perezida wa Israel, Isaac Herzog yavuze ko uyu munsi utagomba kwibagirana mu mateka y’Isi, ndetse asaba amahanga gufasha iki Gihugu kugera ku ntego zacyo.

Yagize ati “Italiki 7 Ukwakira 2023; ni umunsi utazibagirana kuri njye, iki ni igikomere ku kiremwamuntu. Isi yose igomba kumenya ko kugira ngo igere ku mahoro arambye ari uko yafasha Israel guhangana n’abanzi bayo.”

Hagati ya tariki nk’iyi y’umwaka wa 2023 kugeza uyu munsi; hasimburanye ibihe bikomeye kuri Israel, byanatumye kugeza magingo aya iki Gihugu kirutwa n’u Rwanda mu bunini, ubu gihanganye n’impande esheshatu.

Iyi ntambara yafashe indi sura ttaliki 08 Ukwakira 2023 ubwo Israel yagabaga igitero muri Gaza cyo kwihimura kuri Hamas no kugarura ku ngufu abaturage batwaye bugwate.

Iki ni igikorwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zishyigikiye mu buryo bweruye.

Mu ijoro ryabanjirije icyo gitero; Perezida Joe Biden akikijwe na Visi Perezida Kamala Harris na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Anthony Blinken, yavuze ko Igihugu cye cyifatanyije na Israel.

Icyo gihe yagize ati “Abana bato bishwe bari kwishimira amahoro. Muri uyu mwanya ndashimangira ko twifatanyije na Israel. Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo Israel irinde abaturage bayo. Nta mpamvu n’imwe ishobora kuba intandaro y’iterabwoba. Hamas ntabwo ikora mu nyungu z’abaturage ba Palestine, ahubwo igamije gusiba Leta ya Israel no kurimbura Abayahudi bose.”

Kuri uwo munsi inyeshyamba zo muri Liban zitwa Hezballah na zo zahise zigaba ibitero mu majyaruguru ya Israel, bihita bituma Israel irwanira mu majyaruguru no mu burengerazuba.

Ku itariki 04 Mata 2024 Israel yagabye ibitero muri Syria. Kuri 13 Mata 2024; Iran yarashe muri Israel ibisasu 300, bimwe byavuye muri Yemen na Syria, urugamba ruba ruragutse.

Ku wa 31 Nyakanga 2024, Israel yishe Ismail Haniyeh wayoboraga Hamas mu rwego rwa politike, imwiciwe muri Iran.

Uko ibyo bihe byakomezaga gusimburana; Irana na yo yakomeje kuvuga ko izihorera.

Minisitiri w’intebe wa Irael Benjamin Netanyahu ubwo yari mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye; yatanze ubwo butumwa.

Yagize ati “Mfite ubutumwa bugenewe abanyagitugu b’i Tehran; nimuturasaho; natwe tuzabarasa, Nta hantu na hamwe muri Iran ukoboko twa Irsael kutabasha kugera, ibyo ni uko bimeze muri aka karere kose. Ntitukiri intama zishorerwa zijyanwa mu ibagiro. Mfite n’ubundi butumwa ku bantu bateraniye aha n’abari hanze bose; turi gutsinda.”

Intero ya Iran ni na yo yo muri Lebanon. Umuyobozi wa Hezballah, Hassan Nasrallah ku italiki 19 Nzeri 2024 yishimiye aho bari bageze bihagararaho.

Yari yagize ati “Ndabwira Netanyahu na Gallant; bagamije kuduhungabanya; ndetse na Guverinoma n’igisirikare, intambara yo muri Gaza nidahagarara; Intambara ku gace kegereye Liban na yo ntizahagarara. Tumaze amezi 11 tubisubiramo, ariko muri ayo mezi 11 ashize; nta na kimwe barageraho mu byo biyemeje.”

Icyakora iryo ni ryo jambo rya nyuma Nasrallah yavuze; kuko ku itariki 27 Nzeri 2024 Minisitiri w’Intenbe Netanyahu yatanze itegeko ryo kumuhitana.

Nyuma y’iminsi ine, Iran yarashe ibisasu 200 bikaze kuri Israel. Icyakora Israel yitonze gusubiza.

Muri iyi ntambara imaze umwaka; amahanga yacitsemo ibice, ndetse bigera ubwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rushyiriraho Netanyahu impapuro zo kumuta muri yombi, icyakora kugeza n’ubu avuga ko zitazigera zimuca intege.

Aho yagize ati “Abakora ibyaha by’intambara ntabwo baba muri Israel, bibera muri Iran, Gaza, Syria, Liban na Yemen. Abashyigikiye abo banyabyaha, abashyigikiye sekibi, umwaku aho gushyigikira umugisha; ababikora mwese bigomba kubatera ipfunwe.”

Mu gushaka iherezo ry’iyi ntamabara; amahanga akomeje gushyira igitutu kuri Israel ngo ishyire intwaro hasi yemere inzira y’ibiganiro. Uri imbere muri iryo tsinda; ni Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron Ndetse aherutse gusaba ko Abanyaburayi bahagarika intwaro zoherezwa muri Israel.

Uyu nawe Netanyahu yamuhaye ubutumwa agira ati “Mfite ubutumwa bugenewe Perezida Macron; ubu duganyanye n’imitwe irindwi, ariko Perezida Macron n’abandi barasaba ko Israel yafatirwa ibihano ku ntwaro. Iran yo yabifatiye Hezbollah, Houthis na Hamas? Ihuriro ry’abagizi ba nabi rirashyigikiranye. Reka mbabwire ikintu kimwe; Israel izatsinda ifite ubufasha bwanyu cyangwa itabufite, ariko buzakorwa n’ikimwaro umunsi tuzaba twatsinze.”

Nyuma y’uyu mwaka Israel iri mu ntambara n’imitwe ishyigikiwe na Iran; i Tel Aviv bashimangira ko intego ari guhashya Hezaballah na Hamas, ndetse bakiga neza no ku myitwarire ya Iran.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Rubavu: Harumvikana kutavuga rumwe ku nkoni bivugwa ko zivuza ubuhuha mu banyonzi

Next Post

BREAKING: Ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu byagiye hanze bizamo impinduka nziza

Related Posts

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

by radiotv10
24/11/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo (DRC), has announced that the forces they...

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

by radiotv10
24/11/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyongeye gukozanyaho n’umutwe wa Wazalendo basanzwe bakorana, mu mirwano yabereye muri Uvira...

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

by radiotv10
24/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC, FDLR n’igisirikare...

Haravugwa amakuru meza kuri bamwe mu bana b’abakobwa 300 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana muri Nigeria

Haravugwa amakuru meza kuri bamwe mu bana b’abakobwa 300 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana muri Nigeria

by radiotv10
24/11/2025
0

Abana 50 muri 303 bashimutiwe mu ishuri ry’Abihayimana Gatulika ryitiriwe Mutagatifu Mariya (St Mary’s Catholic School), riherereye mu Majyaruguru ya...

Igisirikare cya Congo cyavuze ku ifungwa ry’abasirikare bakomeye barimo General Masunzu byaherukaga gukekwa

Igisirikare cya Congo cyavuze ku ifungwa ry’abasirikare bakomeye barimo General Masunzu byaherukaga gukekwa

by radiotv10
24/11/2025
0

Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bwemeje ifungwa ry’abasirikare bo ku rwego rwo hejuru barimo abo mu...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

by radiotv10
24/11/2025
0

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’ikirego cy’amashusho y’umuhanzi Yampano n’umukunzi we bakora ibyo mu buriri

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

24/11/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

24/11/2025
Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

Uko byagenze ngo FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha bakozanyeho mu mirwano noneho ikomeye

24/11/2025
Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

Mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC n’abayifasha hongeye gukoreshwa intwaro za rutura

24/11/2025
Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

Umuturage umaze imyaka 14 yarabuze uwamurenganura asobanuye ingaruka z’ibyamubayeho

24/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu mu Rwanda byagiye hanze

BREAKING: Ibiciro bishya bya Lisansi na Mazutu byagiye hanze bizamo impinduka nziza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 has again accused FARDC and its allies of using heavy weapons

Hamenyekanye ibishya muri dosiye ifitanye isano n’amashusho yo mu buriri y’umuhanzi Yampano n’umukunzi

Umugabo wakekaga ko umwana umwe muri batandatu yabyaranye n’umugore we atari uwe bamusanze yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.