Nyuma y’uko bitangajwe ko Sitade Amahoro imaze igihe iri kuvugururwa igiye gukinirwamo umukino wa mbere, hagaragaye ifoto yafashwe habura amasaha macye ngo uyu mukino ube, igaragaza ubwiza bw’iyi Sitade.
Iyi sitade yavanywe ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 25, igashyirwa ku rwo kwakira ababarirwa mu bihumbi 45, igiye gukinirwamo umukino wa mbere uzahuza amakipe ayoboye ayandi mu Rwanda, ari yo APR FC na Rayon Sports.
Uyu mukino wa gicuti uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2024, uzaba ubaye mbere y’ibyumweru bicye ngo Sitade Amahoro itahwe ku mugaragaro, kuko izafungurwa tariki 04 Nyakanga 2024, ubwo Abanyarwanda bazaba bizihiza isabukuru y’imyaka 30 yo Kwibohora.
Mbere y’uyu mukino, hagaragaye amafoto agaragaza uburyo imirimo yo kuvugurura iyi Sitade yageze ku musozo, aho byose byarangiye ndetse ibikorwa byayo byose byamaze kugera ku murongo ku buryo igisigaye ari uko abafana binjiramo bakayireberamo umupira.
Amafoto yagiye hanze kandi agaragaza uburyo muri Sitade Amahoro harimo inyubako zizajya zikorerwamo ibindi bikorwa, nk’utubari, ndetse n’aho Amavubi azajya yakirirwa avuye gukina hanze.
Umukino wa mbere ugiye gukinirwa muri Sitade Amahoro, ugiye kuba mu bakunze ba ruhago mu Rwanda harimo impumeko nziza, dore ko ugiye kuba Ikipe y’u Rwanda ihaye Abanyarwanda intsinzi, nyuma yo gutsinda Lesotho igitego 1 ku busa mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
RADIOTV10
Stade amahoro tugomba kuyuzura