Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, Guverinoma y’u Bufaransa n’iy’u Rwanda, zashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya Miliyari 30 Frw yo gushora mu mishanga yumvikanyweho ubwo Perezida Emmanuel Macron yasuraga u Rwanda umwaka ushize.
Ni amasezerano yasinywe binyuze mu Kigega cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD/Agence Francainse de Developpement) na Banki y’Igihugu ishinzwe gutsura Iterambere (BRD).
Muri izo Miliyari 30 na miliyoni 625 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga miliyoni 25 zamafaranga akoreshwa n’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ni yo ubufaransa bwahaye u Rwanda.
Arimo igice cy’impano ingana na miliyari 5.9 Frw agomba gushorwa mu kwigisha ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko nko muri iyi gahunda, hazibanwa ku bikorwa binyuranye birimo “guhugura abarimu mu rurimi rw’Igifaransa kugira ngo na bo bashobora kwigisha, icya kabiri ni ugutegura ibikoresho byo kwigisha nk’ibitabo n’ubundi buryo bukoreshwa m kwigisha.”
Igice ka cya kabiri cy’aya mafaranga u Bufaransa bwahaye u Rwanda, kingana na miliyari 24,3 Frw agomba gufasha imishinga mito mu rwego rwo gufasha abaturage kuzahura ibikorwa by’ubukungu binyuze mu gutanga inguzanyo y’igihe kirekire.
Umuyobozi wa BRD, Kampeta Sayinzoga, avuga ko inyungu kuri iyi nguzanyo izaba iri hasi ugereranyije n’iri ku isoko.
Ati “Biterwa n’umushinga n’urwego urimo ariko icyo tugamije nka BRD ni uko tujya munsi y’urwunguko ruri ku isoko.”
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfre, yavuze ko aya masezerano ari ntangiriro y’umusaruro w’imibanire y’ibihugu byombi.
Ati “Muri rusange ubu ni bumwe mu buryo bwo gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizweho umukono n’abakuru b’Ibihugu. Ibyo byabaye ubwo Perezida Macron yagiriye uruzinduko rw’amateka i Kigali.”
Ambasaderi Antoine Anfre avuga ko Guverinoma z’Ibihugu byombi zigomba gusigasira iyo mikoranire yatangijwe na Perezida Kagame na mugenzi we Macron.
Ati “Iyo mikoranire rero tugomba kuyagurira mu nzego zose.”
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu gihe gito gishize imibanire n’imikoranire y’ibi Bihugu byombi ivuguruwe, u Bufaransa bamaze gufasha u Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo no guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
RADIOTV10