Umukecuru w’imyaka 102 arifuza kuziyamamariza kuba Perezida w’Igihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukecuru w’imyaka 102 wo muri Nigeria yatangaje ko azatanga kandidatire ye mu matora y’Umukuru w’iki Gihugu azaba muri 2023 yo gushaka uzasimbura Perezida Muhammadu Buhari uzaba arangije manda ze.

CGTN dukesha aya makuru, ivuga ko uyu mukecuru witwa Nonye Josephine Ezeanyaeche, yabitangarije ku mugaragaro Television yitwa NTA (Nigerian Television Authority) ikorera muri Nigeria mu murwa mukuru i Abuja.

Izindi Nkuru

Mu kiganiro yagiranye n’iyi Television, Josephine Ezeanyaeche yemeje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida yo muri 2023.

Uyu mukecuru wahawe izina rya Mama Africa, akomoka mu gace kitwa Aguata, muri Leta ya Anambra, yashinze umuryango uvugira rubanda uzwi nka Voice for Senior Citizens of Nigeria.

Yavuze ko yiteguye guhatana mu matora ya Perezida mu gihe abona abato batabyifuza.

Nigeria ntiteganya imyaka ntarengwa y’abantu bemerewe kwitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu mu gihe itegeko ryatowe muri 2018, riteganya ko imyaka mito y’umuntu wemerewe kwiyamamariza kuba Perezida ari 40 ikaba yaravuye kuri 35 yahozeho mbere.

Perezida Muhammadu Buhari uyobora iki Gihugu cya Nigeria, we ntiyemerewe kongera kwiyamamaza mu matora ataha kuko arangije manda ebyiri ziteganywa n’Itegeko Nshinga.

Ezeanyaeche yiyongereye ku batangaje ko baziyamamaza barimo Umuyobozi mukuru w’Ishyaka rya APC (All Progressive Congress), Ahmed Tinubu na Guverineri wa Leta ya Ebonyi, David Umahi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru