• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Bufaransa bwamaganye iyangizwa ry’Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ryakozwe i Rouen

radiotv10by radiotv10
17/04/2026
in MU RWANDA
0
U Bufaransa bwamaganye iyangizwa ry’Ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ryakozwe i Rouen
Share on FacebookShare on Twitter

U Bufaransa bwamaganye iyangizwa ry’ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ryakozwe mu mujyi wa Rouen nyuma y’uko habaye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubutumwa bwamagana iki gikorwa bwatangajwe na Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2026.

Ubu butumwa bwanditse mu rurimi rw’Ikinyaranwa, bugira buti “u Bufaransa bwamaganye iyangizwa ry’ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi cy’i Rouen. Burahamya ko bwifatanyije byimazeyo n’abarokotse n’imiryango yabo.”

Muri ubu butumwa kandi, u Bufaransa bwakomeje buvuga ko “Bwibutsa ko inshingano yo kwibuka n’iyo gutanga ubutabera bijyana.”

Ni ubutumwa kandi bwanatangajwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa, Pascal Confavreux na we wavuze ko u Bufaransa bwamaganye kiriya gikorwa cyo kwangiza ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, tariki 15 Mata 2026, Umuyobozi w’Umujyi wa Rouen, Nicolas Mayer-Rossignol yari yatangaje ko yababajwe bikomeye na kiriya gikorwa cyo kwangiza kiriya kimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside.

Yari yagize ati “Nababajwe cyane no gusanga ikimenyetso cy’Urwibutso rwa Jenoside yo mu Rwanda (bavuga Jenoside yakorewe Abatutsi) cyangijwe nyuma y’iminsi mice habaye ibikorwa byo Kwibuka.”

Uyu muyobozi wari wagaragaje amafoto yerekana uko iki kimenyetso cyangijwe, aho bafashe igice cyariho indabo bakagicaho, bakakijugunya mu mazi, yavuze ko biteye agahinda gakomeye, kandi ko uyu Mujyi wa Rouen ugiye gutanga ikirego.

Igice kimwe cyarakaswe
Indabo bazijugunya mu mazi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + two =

Previous Post

RDF Liberation Cup: Diviziyo ya 4 yitwaye neza itsinda Engineering Command muri Football na Volleyball

Next Post

Hagiye hanze imibare ya vuba yerekana ishusho ya gatanya mu Rwanda n’uko Intara zikurikirana

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Twinjire mu mizi y’intandaro y’itumbagira rya ‘Divorce-Gatanya’ mu Rwanda n’uburyo bushya bwayica intege

Hagiye hanze imibare ya vuba yerekana ishusho ya gatanya mu Rwanda n'uko Intara zikurikirana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.