• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

U Buhindi: Impanuka ya Kajugujugu yaguye igashya igakongoka yahitanye Umugaba Mukuru w’Ingabo

radiotv10by radiotv10
08/12/2021
in Uncategorized
0
U Buhindi: Impanuka ya Kajugujugu yaguye igashya igakongoka yahitanye Umugaba Mukuru w’Ingabo
Share on FacebookShare on Twitter

Impanuka y’Indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ukuboza 2021, yahitanye abantu 11 barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu, Gen Bipin Rawat.

Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Buhindi zirwanira mu kirere, rivuga ko kajugujugu yari itwaye Gen Bipin Rawat yakoze impanuka igeze muri Leta ya Tamil Nadu.

Iyi mpanuka y’indege yabaye mu masaha ya kare kuri uyu wa Gatatu, amashusho yerekana iyi kajugujugu irimo igurumana, ndetse n’abapolisi bafatanyaga n’abasirikare mu bikorwa by’ubutabazi.

Kajugujugu yo mu bwoko bwa IAF Mi-17V5 ni yo yari itwaye Gen Bipin Rawat ndetse bivugwa ko harimo n’abandi bantu bo mu muryango we, yasandaye igeze hafi y’agace kitwa Coonoor, muri Leta ya Tamil Nadu.

Inzego zishinzwe iperereza n’iza Gisirikare mu Buhindi, zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’iyi mpanuka yahitanye abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu.

Ni impanuka ya kabiri Gen Rawat yari akoze ari mu ndege ya kajugujugu, mbere indege yarimo yasandaruye mu Majyaruguru ashira Uburasirazuba mu Buhinde.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 8 =

Previous Post

USA yafatiye ibihano bikarishye abarimo ukuriye Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda

Next Post

Perezida Kagame yagiye muri Tanzania mu birori bikomeye

Related Posts

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

Mu mupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda barabyinira ku rukoma

by radiotv10
18/05/2026
0

Umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori urabyinira ku rukoma kubera amafaranga ari gushyirwamo, guhera ku bihembo amakipe ari gutsindira. Mu kiciro cya...

How to spend money wisely and build a better financial future

How to spend money wisely and build a better financial future

by radiotv10
07/05/2026
0

Most people think their future depends on how much money they will make one day. But in reality, your future...

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

by radiotv10
30/03/2026
0

Komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Habonimana Charles yanenze abayobozi bo mu Karere ka Nyarugenge baranduye ibishyimbo by’abaturage, avuga ko ibyemezo nk’ibi...

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

Ubujurure bwa Gasogi Utd bwatewe ubwatsi

by radiotv10
26/03/2026
0

Nyuma yuko Gasogi utd itewe mpaga y’ibitego 3-0 n’amande ya miliyoni 2 Frw nyuma yo kubura ku kibuga cya Stade...

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

Irebere amafoto y’ingenzi y’ibirori by’imbonekarimwe bya Basketball byitabiriwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro n’ibyamamare

by radiotv10
17/02/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa NBA All-Star Game uhuza abakinnyi bakomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe...

Next Post
Perezida Kagame yagiye muri Tanzania mu birori bikomeye

Perezida Kagame yagiye muri Tanzania mu birori bikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.