Ubuyobozi bukuru bw’u Burundi, bwagaragaje akababaro bwatewe n’urupfu rw’uwari uhagarariye iki Gihugu mu Misiri, Sheikh Rachid Malachie Niragira, basanze mu nzu yapfuye.
Inkuru y’urupfu rwa Nyakwigendera Sheikh Rachid Malachie Niragira wabonetse mu nzu aho yabaga i Cairo mu Misiri yapfuye, yagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki 09 Nyakanga 2023, ariko amakuru avuga ko yapfuye ku wa Gatandatu.
Abayobozi mu nzego nkuru z’u Burundi barimo na Perezida wa Repubulika, Evariste Ndayishimiye, bagize icyo bavuga ku rupfu rwa nyakwigendera, bagaragaza agahinda batewe na rwo.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, bwanditse mu Kirundi twagenekereje mu Kinyarwanda, Perezida Ndayishimiye yagize ati “Twakiranye agahinda kenshi urupfu rw’uhagarariye u Burundi mu Gihugu cya Misiri. Dufashe mu mugongo umuryango we, inshuti n’abavandimwe be.”
Perezida Ndayishimiye yasoje ubutumwa bwe asabira nyakwigendera Ambasaderi Rachid Malachie Niragira, kuruhukira mu mahoro.
Amakuru yamenyekanye, avuga ko uwakoreraga nyakwigendera Ambasaderi Rachid Malachie Niragira mu rugo iwe, ari we wamusanze mu cyumba cye yitabye Imana, akamenyesha inzego.
Nyakwigendera yari amaze imyaka ibiri (2) agizwe Ambasaderi w’u Burundi mu Misiri, kuko yatangiye izi nshingano muri Mata 2023.
Ukuriye Dipolomasi y’u Burundi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Albert Shingiro na we yagarutse ku rupfu rwa nyakwigendera, witabye Imana ku wa Gatandatu tariki 08 Nyakanga 2023.
Albert Shingiro yavuze ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga “Ifashe uyu mwanya ngo ifate mu mugongo umuryango wa nyakwigendera.”
RADIOTV10