Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

U Burundi bwakiriye inkuru y’akababaro n’urujiro kuri Ambasaderi wabwo mu Misiri

radiotv10by radiotv10
10/07/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
U Burundi bwakiriye inkuru y’akababaro n’urujiro kuri Ambasaderi wabwo mu Misiri
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bukuru bw’u Burundi, bwagaragaje akababaro bwatewe n’urupfu rw’uwari uhagarariye iki Gihugu mu Misiri, Sheikh Rachid Malachie Niragira, basanze mu nzu yapfuye.

Inkuru y’urupfu rwa Nyakwigendera Sheikh Rachid Malachie Niragira wabonetse mu nzu aho yabaga i Cairo mu Misiri yapfuye, yagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki 09 Nyakanga 2023, ariko amakuru avuga ko yapfuye ku wa Gatandatu.

Abayobozi mu nzego nkuru z’u Burundi barimo na Perezida wa Repubulika, Evariste Ndayishimiye, bagize icyo bavuga ku rupfu rwa nyakwigendera, bagaragaza agahinda batewe na rwo.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, bwanditse mu Kirundi twagenekereje mu Kinyarwanda, Perezida Ndayishimiye yagize ati “Twakiranye agahinda kenshi urupfu rw’uhagarariye u Burundi mu Gihugu cya Misiri. Dufashe mu mugongo umuryango we, inshuti n’abavandimwe be.”

Perezida Ndayishimiye yasoje ubutumwa bwe asabira nyakwigendera Ambasaderi Rachid Malachie Niragira, kuruhukira mu mahoro.

Amakuru yamenyekanye, avuga ko uwakoreraga nyakwigendera Ambasaderi Rachid Malachie Niragira mu rugo iwe, ari we wamusanze mu cyumba cye yitabye Imana, akamenyesha inzego.

Nyakwigendera yari amaze imyaka ibiri (2) agizwe Ambasaderi w’u Burundi mu Misiri, kuko yatangiye izi nshingano muri Mata 2023.

Ukuriye Dipolomasi y’u Burundi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Albert Shingiro na we yagarutse ku rupfu rwa nyakwigendera, witabye Imana ku wa Gatandatu tariki 08 Nyakanga 2023.

Albert Shingiro yavuze ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga “Ifashe uyu mwanya ngo ifate mu mugongo umuryango wa nyakwigendera.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Barashinja Akagari kuba nyirabayazana y’ibishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga

Next Post

Perezida Kagame i Bahamas yitabiriye ibikorwa birimo n’ibyo yaherewemo ishimwe ry’icyubahiro (AMAFOTO)

Related Posts

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

IZIHERUKA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe
AMAHANGA

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame i Bahamas yitabiriye ibikorwa birimo n’ibyo yaherewemo ishimwe ry’icyubahiro (AMAFOTO)

Perezida Kagame i Bahamas yitabiriye ibikorwa birimo n’ibyo yaherewemo ishimwe ry'icyubahiro (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.