Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Burundi bwarabikoze kuki Congo itanabigerageje?- U Rwanda rwavuze kuri DRC yateye umugongo impunzi zayo

radiotv10by radiotv10
11/01/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Burundi bwarabikoze kuki Congo itanabigerageje?- U Rwanda rwavuze kuri DRC yateye umugongo impunzi zayo
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda rwamaganye ibiri guhwihwiswa ko rutazongera kwakira impunzi, ariko ko rutazahwema guhamagarira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umuryango mpuzamahanga, gutora umuti w’ikibazo cy’impunzi z’iki Gihugu zimaze imyaka irenga 20 mu Rwanda, itaranagira icyo izivugaho, mu gihe u Burundi buherutse gusaba izabwo gutahuka.

Ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo zicumbitse mu Rwanda zirimo n’izihamaze imyaka irenga 20, cyongeye kugarukwaho na Perezida Paul Kagame ku wa Mbere ubwo yongeraga kuvuga birambuye ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame yavuze ko nta gihe u Rwanda rutagaragaje ikibazo cy’izi mpunzi ko zikwiye gutahuka mu Gihugu zaturutsemo ndetse ko we ubwe yakiganiriyeho na mugenzi we uyobora DRC muri iki gihe ubwo yari akijya ku butegetsi, akamwereka uburyo cyakemuka.

Perezida Kagame yagize ati “Narababwiye nka Perezida mushya nti ‘rwose tuzabafasha mu gukemura iki kibazo’. Bigitangira yarabyemeye, ariko aka kanya murabona uko bihaze.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’Ibihugu byemeye kuyobywa n’ibinyoma byayo, bakomeje gushinja u Rwanda ibirego by’ibinyoma, nyamara bakirengagiza umuzi w’ikibazo kiri muri Congo kinatuma izi mpunzi zikomeza guhunga.

Perezida Kagame mu butumwa yageneye umuryango mpuzamahanga, yagize ati “Ni ikibazo kinini kuri mwe kuruta uko ari ikibazo kuri njye, ariko sinemera ko u Rwanda ruzakomeza kwikorera uyu mutwaro ruhora rucunagurizwaho, rutukirwa umunsi ku wundi.”

Yakomeje agira ati “Mubafate mubajyane aho mushaka cyangwa mubajyane iwabo mubarindireyo umutekano.”

Hari ibitangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’abanyapolitiki bahise batangira kuzamura inkuru z’ibihuha ko u Rwanda rutazongera kwakira impunzi.

Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibi bikomeje gutangazwa, dore ko ubwo Perezida Kagame yanavugaga iri jambo, yavuze ko umunsi wabanjirije uwo, u Rwanda rwari rwakiriye impunzi zivuye muri Congo Kinshasa ndetse ko kuri uwo munsi bwo hashoboraga kuba hari haje benshi.

Umubugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yagize ati “U Rwanda ruzakomeza kwakira impunzi ndetse nanizeye ko kuri uyu mugoroba ubwo nza kwaka raporo haraza kuba hari impunzi ziza kuba zinjiye mu Rwanda.”

Yavuze ko u Rwamye rwubaha amasezerano mpuzamahanga arebana no kwakira impunzi ndetse n’uburenganzira bwazo ariko ko ikiruta byose runasangaywe indangagaciro zo kwita ku bari mu kaga.

Ati “Ikindi kandi ni uko mu muco w’u Rwanda twamye duhora twiteguye kwakira buri wese wifuza kuruzamo. Ibyo bivuze ko u Rwanda ruzakomeza kwakira impunzi.”

Alain Mukuralinda yakomeje avuga ko “nanone ariko ruzakomeza guha umukoro umuryango mpuzahanga na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Biratangaje kuba mu myaka 20 ishize tutarigeze twumva Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ku baturage bayo bari hano. Nyamara mu byumweru bibiri cyangwa bitatu Guverinoma y’u Burundi yohereje intuma z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bakuru bakoze ingendo mu Gihugu basura impunzi z’Abarundi mu nkambi babashishikariza gutaha. Ko u Burundi bwabikoze ariko Congo ikaba itabigerageza.”

Yavuze ko igishishikaje Congo ari ugushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha umutwe wa M23 nyamara ikibazo gikomeye ari icy’izi mpunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda ndetse n’impamvu yatumye zihunga na n’ubu igikomeje kubaho ikaba iri no gutuma hari izindi zihungira mu Rwanda.

Yavuze ko iki kibazo nikiramuka kidatorewe umuti, kizongera kigafata indi myaka itanu cyangwa icumi iri imbere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × two =

Previous Post

Undi mwana mu Rwanda yitabye Imana avuye ku ishuri azize impanuka yo idasanzwe

Next Post

Ntabwo ari uguhahamura abantu ariko FDLR nabonye yanteye ubwoba- Umunyarwanda uvuye muri DRCongo

Related Posts

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntabwo ari uguhahamura abantu ariko FDLR nabonye yanteye ubwoba- Umunyarwanda uvuye muri DRCongo

Ntabwo ari uguhahamura abantu ariko FDLR nabonye yanteye ubwoba- Umunyarwanda uvuye muri DRCongo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.