U Burundi bwarabikoze kuki Congo itanabigerageje?- U Rwanda rwavuze kuri DRC yateye umugongo impunzi zayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

U Rwanda rwamaganye ibiri guhwihwiswa ko rutazongera kwakira impunzi, ariko ko rutazahwema guhamagarira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umuryango mpuzamahanga, gutora umuti w’ikibazo cy’impunzi z’iki Gihugu zimaze imyaka irenga 20 mu Rwanda, itaranagira icyo izivugaho, mu gihe u Burundi buherutse gusaba izabwo gutahuka.

Ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo zicumbitse mu Rwanda zirimo n’izihamaze imyaka irenga 20, cyongeye kugarukwaho na Perezida Paul Kagame ku wa Mbere ubwo yongeraga kuvuga birambuye ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Perezida Kagame yavuze ko nta gihe u Rwanda rutagaragaje ikibazo cy’izi mpunzi ko zikwiye gutahuka mu Gihugu zaturutsemo ndetse ko we ubwe yakiganiriyeho na mugenzi we uyobora DRC muri iki gihe ubwo yari akijya ku butegetsi, akamwereka uburyo cyakemuka.

Perezida Kagame yagize ati “Narababwiye nka Perezida mushya nti ‘rwose tuzabafasha mu gukemura iki kibazo’. Bigitangira yarabyemeye, ariko aka kanya murabona uko bihaze.”

Umukuru w’u Rwanda kandi yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’Ibihugu byemeye kuyobywa n’ibinyoma byayo, bakomeje gushinja u Rwanda ibirego by’ibinyoma, nyamara bakirengagiza umuzi w’ikibazo kiri muri Congo kinatuma izi mpunzi zikomeza guhunga.

Perezida Kagame mu butumwa yageneye umuryango mpuzamahanga, yagize ati “Ni ikibazo kinini kuri mwe kuruta uko ari ikibazo kuri njye, ariko sinemera ko u Rwanda ruzakomeza kwikorera uyu mutwaro ruhora rucunagurizwaho, rutukirwa umunsi ku wundi.”

Yakomeje agira ati “Mubafate mubajyane aho mushaka cyangwa mubajyane iwabo mubarindireyo umutekano.”

Hari ibitangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’abanyapolitiki bahise batangira kuzamura inkuru z’ibihuha ko u Rwanda rutazongera kwakira impunzi.

Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibi bikomeje gutangazwa, dore ko ubwo Perezida Kagame yanavugaga iri jambo, yavuze ko umunsi wabanjirije uwo, u Rwanda rwari rwakiriye impunzi zivuye muri Congo Kinshasa ndetse ko kuri uwo munsi bwo hashoboraga kuba hari haje benshi.

Umubugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yagize ati “U Rwanda ruzakomeza kwakira impunzi ndetse nanizeye ko kuri uyu mugoroba ubwo nza kwaka raporo haraza kuba hari impunzi ziza kuba zinjiye mu Rwanda.”

Yavuze ko u Rwamye rwubaha amasezerano mpuzamahanga arebana no kwakira impunzi ndetse n’uburenganzira bwazo ariko ko ikiruta byose runasangaywe indangagaciro zo kwita ku bari mu kaga.

Ati “Ikindi kandi ni uko mu muco w’u Rwanda twamye duhora twiteguye kwakira buri wese wifuza kuruzamo. Ibyo bivuze ko u Rwanda ruzakomeza kwakira impunzi.”

Alain Mukuralinda yakomeje avuga ko “nanone ariko ruzakomeza guha umukoro umuryango mpuzahanga na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Biratangaje kuba mu myaka 20 ishize tutarigeze twumva Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ku baturage bayo bari hano. Nyamara mu byumweru bibiri cyangwa bitatu Guverinoma y’u Burundi yohereje intuma z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bakuru bakoze ingendo mu Gihugu basura impunzi z’Abarundi mu nkambi babashishikariza gutaha. Ko u Burundi bwabikoze ariko Congo ikaba itabigerageza.”

Yavuze ko igishishikaje Congo ari ugushinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha umutwe wa M23 nyamara ikibazo gikomeye ari icy’izi mpunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda ndetse n’impamvu yatumye zihunga na n’ubu igikomeje kubaho ikaba iri no gutuma hari izindi zihungira mu Rwanda.

Yavuze ko iki kibazo nikiramuka kidatorewe umuti, kizongera kigafata indi myaka itanu cyangwa icumi iri imbere.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru