Ntabwo ari uguhahamura abantu ariko FDLR nabonye yanteye ubwoba- Umunyarwanda uvuye muri DRCongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Gatete Nyiringabo Ruhumuriza, Umunyamategeko ukubutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko yatunguwe n’uburyo yasanze FDLR ari igisirikare gikomeye kuko ari cyo kirwanirira Congo, kikaba kinafite ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye birimo n’ubuhinzi bw’urumogi runyobwa mu karere kose.

Uyu munyamategeko uherutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yari yagiye mu bushakashatsi ku bw’ubwicanyi bwakorewe mu gace ka Kishishe byavugwaga ko M23 yishe abaturage 131.

Izindi Nkuru

Me Gatete wanatangaje ko basanze amakuru yari yatanzwe na Guverinoma ya Congo na MONUSCO ari ibinyuma kuko basanze harapfuye abantu 19, yavuze ko umutwe wa M23 ari wo wabarindiye umutekano ubwo we na bagenzi be bariho bakora ubu bushakashatsi.

Gusa ngo ubwo bagendaga mu bice bitandukanye, abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR babateze inshuro nyinshi bashaka kubivugana ariko M23 ikaburizamo uyu mugambi mubisha.

Me Gatete aherutse muri DRC. Aha yari kumwe n’abarwanyi ba M23

 

FDLR ni yo irwana mu mwanya wa FARDC

U Rwanda rwakunze gusaba Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR, aho kugira ngo ibyubahirize, igahitamo gukorana n’uyu mutwe ugizwe na bamwe mu basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, banakomereje uyu mugambi wabo muri iki Gihugu bahungiyemo, aho bakomeje kwica abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwo bwagiye buvuga ko umutwe wa FDLR utakibaho ngo kuko abarwanyi bayo hafi ya bose bapfuye ku buryo hasigaye amabandi gusa na yo macye adateje impungenge.

Uyu munyametegeko Gatete Nyiringabo Ruhumuriza avuga ko we yatunguwe n’uburyo yabonye umutwe wa FDLR uhagaze ubu bitandukanye n’uko bivugwa na Guverinoma ya Congo.

Ati Ndashaka kuvuga ubwoba natewe na FDLR. Ntabwo ngiye guhahamura abantu ariko FDLR mujya mwumva…icya mbere ni yo irwana, Abasirikare na Congo bagenda bitwaje intebe za pulasitike na za zindi bazinga, abayobozi ba Congo baricara bakohereza ibisasu barangiza FDLR ikaba ari iyo ijya kurwana.

Akomeza avuga ko uyu mutwe wa FDLR wubashywe muri Congo kuko iyo abarwanyi bawo bakomeretse bajya kuvurizwa mu mavuriro ya MONUSCO.

Ikindi ni uko uyu mutwe w’iterabwoba ufite ibikorwa bikomeye biyinjiriza amafaranga, nko kuba ufite ikibaya muri Pariki y’Igihugu ya Virunga yahinzemo urumogi.

Ati Urumogi rwose runyobwa hano muri aka karere, Abagande banywa, Abanyarwanda banywa, Abanyekongo banywa, ni bo [FDLR] baruhinga.

Ikindi kandi ngo FDLR yaka imisoro abandi bahinga muri aka gace ku buryo Binjiza hafi miliyoni imwe nigice yamadorali [Miliyari 1,5 Frw] ku kwezi muri ibyo.

Uyu munyamategeko avuga kandi ko hari ikigo gikorerwamo imyitozo y’abarwanyi badasanzwe ba FDLR cyashinzwe n’Igisirikare cy’Abafaransa.

Ati FDLR bajya bavuga ngo barashaje ngo hasigaye 500, Ndashaka ko abantu bumva ko FDLR ari igisirikare.

Uyu munyamategeko avuga ko yabajije M23 impamvu ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo butambura intwaro uyu mutwe wa FDLR, bakamusubiza ko butabikora kuko ari icyo gisirikare cyabwo.

RADIOTV10

Comments 4

  1. Birashoboka se kanda na Kabarebe yarigeze kuvuga ngo FDLR yararangiye abasigaye ntibaza ngo bamare iminota 5 ku butaka bw’U Rwanda?
    Ikindi mvuga uyu mushakashatsi ndabona arimo kwenyegeza umuriro nho we azabe yirebera uko ruhana inkoyoyo nka Bakme yigeze guteranya inzovu n’imvubu(yabihambiye/yabiziritse umugozi ukomeye mu majosi yazo) maze irakomeera…None nawe ati FDLR ni 8visirikare gikomeye…kugira ngo hakomeze kuboneka umwuka mubi hagati ya Congo na Rwanda…
    Nyamara burya uteranya abantu niwe mubi kurusha bo ateranya…kuko iyo bashyamiranye we aba yigrmiye…
    Umushakashatsi nyawe akora akazi ke neza…atagize uwo yereka ko ashyigikiye ngo yereke undi ko atamushyigikiye….
    Niba FDRL ikomeye njye mbona iki cyari igihe cyo kubegera ubwo bukungu bafite bukazanwa mu Rwanda ndetse bakabeger hakaba gukorana bya hafi ubundi itermbere rikaganza(aha ariko abakoze amahano ua Genocide yakorewe abatutsi bakabihanirwa niba hari abagihari kuko abenshi baguye iyo mu mashyamba)…

  2. Musoni says:

    Yayayayayaya ,ko se uvuze ngo abapfuye ni 19,ese bo si abantu?Bishwe na M23,uburyo usobanura usa nushinja abandi,biragaragara ko ari M23 yabishe.Tuvuye aho,amashusho yonyine yerekanwe yarengaga uwo mubare uvuze.
    Kuko abishwe bari mu kiliziya kandi ntabwo kibamo abantu 19gusa.
    Mensonge quand tu nous tiens!

    • iraguha jean says:

      Ndabaramukije mwese,ndabona mwese mwafashe uruhande kandi ubwo bivuze KO mudashaka amahoro , ubu uvuga ngo babegere ubwo ushaka kivuga iki? Ngo bashiriye mu mashyamba ubwose sebyo uvuze ngo iki? Gewe nabagiraga inama yo gutaha amahoro kuko inzira bicamo zirazwi kandi abatashye barazwi kandi bamerewe neza.naho ubukungu ntidukeneye gucuruza no gukwirakwiza urumogi kuko uretse no kwangiza ubuzima bwabanyafurika ,ntibyanateje imbere abo bafatanyije(congo).abafransa nabo ntibitangaje ibyo bakoze bashobora kubisubiramo gusa bashobora kubiseberamo nkibushize(1994) murwanda kandi abanyafrica bamaze no gusobanukirwa ibibi nubugome bagira(las ftancais) rero birumvikana kandi ntibitanga bifanyije nabakoze genocide ,ehh ngoho re
      ka mvuge NGO bake da numvise ntazi ibyo mubavugira gusa ubwo abababyaye(genocideur) bafashijwe nabafransa bivuzengo nubu barikubibatoza abongobo ikizavamo ni cyakindi(genocide)kandi ubwo izaba muri Congo nahano (mu rwanda),gusa abo bafransa nabo bana babo babatisimu ntibizaborohera kuko abanyarwanda mbona ntutuzongera gutega amajosi.reta yacu turayizeye ningabo babikoereho raise.

  3. Eric says:

    Numva bitoroshye kbx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru