Guverinoma y’u Burundi iratangaza ko kuba u Rwanda rwafunguye imipaka yo ku butaka ari byiza ariko ko ku ruhande rw’iki Gihugu [Burundi] bo batarayifungura ngo kuko bimwe mu bibazo biri hagati y’Ibihugu byombi bitararangira.
Kuri uyu wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, imipaka yo ku butaka ihuza u Rwanda n’Ibihugu by’ibituranyi yatangiye gukora ndetse bamwe batangiye kuyikoresha bava cyangwa binjira muri iki Gihugu.
Bamwe mu Barundi bazindukiye ku mupaka wa Ruhwa winjirira mu Karere ka Rusizi bashaka kwinjira mu Rwanda ariko basanga umupaka uracyafunze.
Guverinoma y’u Burundi itangaza ko nubwo u Rwanda rwafunguye imipaka ariko iki Gihugu cyo mu Majyepfo y’u Rwanda cyo kitari cyayifungura.
Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Burundi, Albert Shingiro avuga ko Igihugu cye kitarafata icyemezo nk’icyafashwe n’u Rwanda.
Yavuze ko buri Gihugu gifite umurongo kigenderaho, ati “Icyo Gihugu cy’igituranyi kuba cyafashe icyo cyemezo yo gufungura imipaka ni byiza, ariko ku ruhande rw’Igihugu cyacu ntiturafungura, umunsi twafashe icyemezo cyo gufungura, tuzabimenyesha abanyamakuru n’Abarundi kugira ngo babimenye.”
Albert Shingiro avuga ko u Burundi n’u Rwanda bari mu nzira yo gukemura ibibazo bimaze imyaka irindwi biri hagati yabyo byanatumye imipaka ifungwa, ariko ko bitarakemuka burundu.
Ati “Turimo turakorana kugira ngo turebe ko imigenderanire igenda neza icyo gihe rero ibiganiro dufitanye n’u Rwanda birimo biragenda neza bigeze kure, nababwira ko bitararangira burundu.”
RADIOTV10