Mu nama yigaga ku mikoranire y’u Bushinwa n’Umugabane wa Afurika; Perezida w’iki Gihugu, Xi Jimping yizeje bagenzi be ko mu myaka itatu azashora miliyari 50 z’Amadorali mu mishinga muri Afurika kugira ngo uyu Mugabane urusheho gutera imbere, kuko abawutuye ndetse n’abatuye Igihugu cye, bagize umubare munini ku Isi, ku buryo badateye imbere uyu mubumbe ntaho waba ugana.
Xi Jimping yagaragaje mu myaka itatu iri imbere afite imishinga 10 Igihugu cye kizashoramo amafaranga atari macye kugira ngo ashyire mu bikorwa icyo yise ubufatanye mu iterambere ridaheza.
Iyi mishinga izakorerwa ku Mugabane wa Afurika; Perezida Xi yavuze ko Igihugu cye kizayishoramo miliyari 360 z’Ama-Yuan, angana na miliyari 50 USD.
Muri aka kayabo harimo miliyari 210 z’Ama-Yuan (miliyari 29 USD) azatangwa nk’inguzanyo, mu gihe izindi miliyari 10 USD zizatangwa nk’impano; naho izigera ku 8 zizaba zigizwe n’agaciro k’ishoramari Abashinwa bazazana muri Afurika.
Ibi bivuze ko inguzanyo zihariye urugero rwa 50,4% by’agaciro k’imishinga u Bushinwa buzakorera Afurika mu myaka itatu iri imbere.
Xi Jimping kandi yavuze ko Igihugu cye gifite umugambi mwiza kuri Afurika. Ati “U Bushinwa buzakorana na Afurika mu guhugura abakozi, kurandura ubukene, no guhanga imirimo. U Bushinwa na Afurika tugize 1/3 cy’abatuye isi, tudateye imbere; isi ntiyatera imbere.”
Perezida Paul Kagame uri mu Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyi nama, yavuze ko Ibihugu bya Afurika bigomba kubyaza umusaruro iyi mikoranire.
Yagize ati “Afurika yiteguye gukomeza uwo muhate byumwihariko kugira uruhare mu ingingo eshatu z’isi. amajyambere, umutekano n’iterambere nk’uko Perezida Xi Jimping yabisabye. Ariko kugira ngo bigerweho biradusaba gutekereza ku miyoborere myiza ndetse no gufatanya kugira ngo duteze imbere abaturage bacu.”
Amadeni ko akomeje kwiyongera amaherezo ni ayahe?
Iri deni u Bushinwa bwemeye guha Umugabane wa Afurika; rigiye kwiyongera ku mutwaro ibi Bihugu byananiwe kwitura. Imibare y’ikigo ‘Institute for Security Studies’ igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2000 kugeza muri 2022; u Bushinwa bwahaye Afurika miliyari 170 USD. Ndetse hari Ibihugu 17 biri mu kaga ko kubura ubwishyu.
Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame aherutse kuvuga ko icyo atari ikibazo cy’u Bushinwa, ahubwo ko bigomba kubazwa abafata ayo madeni, agashimangira ko imikoranire y’u Rwanda n’u Bushinwa ishingiye ku nyungu zihuriweho.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamerika McMaster muri 2021, Perezida Kagame yagize ati “Hari byinshi bivugwa ko ibihugu byinshi biremerewe n’amadeni y’u bushinwa. Gusa sintekereza ko u bushinwa butegeka igihugu cyo muri Afurika gufata ayo madeni. Si byo, ndatekereza ko impande zombi zigomba kwisuzuma. Ntabwo bigomba kujya ku Bushinwa gusa; ahubwo tugomba no kureba ku wafashe amadeni akagera ubwo amubera ikibazo gikomeye.”
Icyo gihe yakomeje agira ati “Njye ndaguha urugero; iyo dukorana n’u Bushinwa baba bazi icyo dushaka, natwe tukamenya icyo bashaka. Ntushobora gutumiza Abashinwa ngo baze hano gukora ubusa, cyangwa ngo ubazane gutanga ikawa mu biro, oya, ntabwo twabuze ababikora, ariko iyo ari abahanga baje gukora mu nzego dukeneye nk’ibikorwa remezo n’ibindi; turabyemera kubera ko binatanga akazi ku Banyarwanda.”
Umusaruro w’iyi mikoranire y’u Rwanda n’u Bushinwa; Perezida kagame yawugarutseho muri 2018, ubwo Xi Jimping yagenderaga u Rwanda.
Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Turashimira uruhare rw’u Bushinwa ku iterambere ry’u Rwanda no kuri Afurika muri rusange. Hari inzego nyinshi z’ingenzi kuri twe, hari ibikorwa remezo, ubuzima, ubuhinzi, n’uburezi.”
Icyo gihe, Xi yavuye i Kigali yemeje ko iyi mikoranire igomba kurushaho gutanga umusaruro mu gihe kirekire. Mu myaka 53 ishize u Rwanda n’u Bushinwa bafitanye imibanire muri dipolomasi.
David NZABONIMPA
RADIOTV10