Saturday, July 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Umunyamakuru Yago yashyize hanze ibindi avuga ko byamugaho akiri mu Rwanda byatumye ahunga

radiotv10by radiotv10
07/09/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Umunyamakuru Yago yashyize hanze ibindi avuga ko byamugaho akiri mu Rwanda byatumye ahunga
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago, uherutse gutangaza ko yahunze u Rwanda kubera abantu ku giti cyabo bashakaga kumugirira nabi, yavuze ibindi yakorerwaga akiri mu Gihugu, ndetse ngo ubu aho ari abayeho atekanye.

Yago umaze iminsi ari ingingo igarukwaho mu myidagaduro yo mu Rwanda, yatangaje ibi mu kiganiro cyihariye yagiranye na RADIOTV10, cyagarutse kuri bimwe mu byo avuga ko byatumye ava mu Rwanda.

Uyu munyamakuru akaba n’umuhanzi umaze iminsi akora ibiganiro yikoma abo yita abagambanyi ngo bashatse kumwambura ubuzima, avuga ko yiteguye kuzahangana n’uwo ari we wese uzashaka kwangiza izina rye.

Gusa ngo nubwo yamaze kuva mu Gihugu, ntazigera avuga nabi Igihugu cyamwibarutse cyangwa ngo agwe mu mutego wo gukorana n’abakirwanya, dore ko hari abatangiye gushaka ko bakorana.

Ati “Kimwe mu bintu navuze ntazigera nkora, sinzigera ndwanya Igihugu cyanjye, sinzigera mvuga nabi Igihugu cyanjye, uwancaho uwo ari we wese cyangwa ibyo bigarasha bishaka ngo kuncaho, nta kigarasha na kimwe mvugana nacyo, nta kigarasha na kimwe nziranye nacyo.

Sinzigera ngambanira Igihugu cyanjye, ariko umubtu wese uzamenyera izina Yago akaza kurishyira ku mbuga nkoranyambaga ashaka kurigaragaza nabi, uwo amasasu azamugeraho.”

Yago akomeza avuga ko nyuma yo kuva mu Gihugu, aho ari abayeho neza. Ati “Mbayeho neza kuko mfite amahoro kuruta ayo nari mfite ndi muri abo bantu babi bashaka kuntega amarozi, bashaka kunyica.”

Akomeza agaragaza ibyamubagaho akiri mu Rwanda. Ati “Nari mbayeho nabi nkiri aho, ubwo nasohokaga mu rupangu ngasanga abantu nk’icumi bari ku rupangu iwanjye, nari mbayeho nabi ubwo navaga ku kazi ngasanga abantu bari iwanjye ntabinjijeyo, nari mbayeho nabi ubwo nari ku kazi nkabona abantu batanu baje kuneka ngo amakuru yanjye, nari mbayeho nabi ubwo nageraga iwanjye, abantu bagatera amabuye iwanjye mu rupangu.”

Yago avuga ko ibi byose byamubagaho, atahwemye gutaka ariko ntatabarwe, ku buryo biri mu byatumye ava mu Gihugu.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gutangaza ko Nyarwaya Innocent yahunze Igihugu yari akurikiranyweho ibyaha birimo ibikomeye nko gukurura amacakubiri, ndetse ko yahunze ubwo yari atangiye kubibazwaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

U Bushinwa bwagaragarije Afurika impamvu buyifuriza ibyiza buzanakomeza kuyiba hafi

Next Post

Urwego rw’iperereza mu Rwanda rwungutse abahanga mu gukusanya ibimenyetso bya gihanga biganjemo abasirikare

Related Posts

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

Abanyamakuru babiri bakorana ku gitangazamakuru kimwe mu Rwanda bambikanye impeta y’urukundo

by radiotv10
17/07/2025
0

Umunyamakurukazi Umukazana Germaine ukorera Radiyo imwe mu Rwanda, yambitswe impeta y’urukundo na mugenzi we Ruzindana Janvier bakorana, amusaba ko bazashyingiranwa....

Mu butumwa bwumvikanamo umujinya Miss Naomie yasubije abavuze ku mugabo we ibitamunyuze

Mu butumwa bwumvikanamo umujinya Miss Naomie yasubije abavuze ku mugabo we ibitamunyuze

by radiotv10
17/07/2025
0

Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie yahaye gasopo abakomeje kuvuga ku mugabo we bamwita umukene bagendeye ku mafoto yasakaye...

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

by radiotv10
11/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie. Aya...

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe
MU RWANDA

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

by radiotv10
18/07/2025
0

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

18/07/2025
Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

The DRC Government has summoned the Ugandan Ambassador over diplomatic concerns

18/07/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Amakuru agezweho: Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu NAEB afunzwe ukurikiranyweho kwigwizaho imitungo

18/07/2025
Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

Ubutegetsi bw’u Burundi buravugwaho gufata icyemezo cyatangiye guteza ihungabana impunzi z’Abanyekongo

18/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urwego rw’iperereza mu Rwanda rwungutse abahanga mu gukusanya ibimenyetso bya gihanga biganjemo abasirikare

Urwego rw’iperereza mu Rwanda rwungutse abahanga mu gukusanya ibimenyetso bya gihanga biganjemo abasirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe umunyapolitiki Ingabire Victoire ku ifungwa yasabiwe

Banki Nkuru y’u Rwanda yararikiye urubyiruko amahirwe rugiye kubona

Nyuma yuko Uganda ifunguye Umupaka ugenzurwa na AFC/M23 Ambasaderi wayo muri Congo yatumijweho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.