Guverinoma y’u Buyapani yatangaje ko yohereje abasirikare 1 000 mu bice byibasiwe n’umutingito uri ku gipimo cya 7,6 wahitanye abantu 48, kugira ngo bajye gushakisha ababa baragwiriwe n’inkuta, bataraboneka.
Uyu mutingito wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 01 Mutarama 2024, wibasiye Intara ya Ishikawa mu Burengerazuba bw’u Buyapani.
Uyu mutingito wakurikiwe n’indi myinshi yabaye yikurikiranya, yangije ibikorwa binyuranye birimo inzu zanagwiriye abaturage, aho kugeza kuri uyu wa Kabiri habwaraga ko iyo mitingito imaze guhitana abaturage 48.
Ubuyobozi bwo muri aka gace kandi bukomeje kuburira abaturage kujya kure y’inyubako, kuko hari ubwoba ko hashobora gukomeza kuba indi mitingito ikomeye.
Uretse aba bantu baburiye ubuzima muri iyi mitingito, haravugwa ibindi bikorwa byangiritse birimo ibyo mu mijyi ya Wajima na Suzu, birimo n’imihanda yasenyutse.
Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Fumio Kishida; kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mutarama 2024, yatangaje ko Igisirikare cy’iki Gihugu cyohereje abasirikare 1 000 mu bice byashegeshwe n’iyi mitingito, mu rwego rwo gutanga ubufasha mu butabazi, kugira ngo bashakishe ababa bakiri munsi y’inkuta zabagwiriye.
Yagize ati “Gutabara ubuzima bw’abantu, ni byo dushyize imbere kandi turi kugenda dusiganwa n’igihe. Birashoboka ko hari abantu bakiri munsi y’inkuta zabawiriye.”
RADIOTV10