U Rwanda mu Bihugu bitanu bya nyuma ku Isi mu byishimo by’abaturage

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Raporo nshya ku byishimo by’Ibihugu ku Isi, igaragaza ko u Rwanda ruri muri bitanu bya nyuma aho ruri ku mwanya w’ 144 rukaba rukurikirwa n’Ibihugu bibiri gusa (Zimbabwe na Afghanistan).

Iyi raporo izwi nka World Hapiness, ishingira ku makuru yatanzwe mu mwaka wa 2021 areba ku nzego esheshatu zinyuranye zirimo umusaruro mbumbe w’abaturage, ubufasha bahabwa, icyizere cyo kuramba, ubwisanzure bwo kubaho ubuzima bw’amahitamo ya muntu ndetse n’ibijyanye na ruswa.

Izindi Nkuru

Ibihugu bya mbere, ni ibyo mu majyaruguru y’u Buruyi aho uru rutonde ruyobowe na Finland ifite amanota 7 842, igakurikirwa na Denmark ifite amanota 7 620, Switzerland ikagira amanota 7 571, Iceland ikagira 7 554.

Ibihugu 10 bya mbere:

  1. Finland (7 842)
  2. Denmark (7 620)
  3. Switzerland (7 571)
  4. Iceland (7 554)
  5. Netherlands (7 464)
  6. Norway (7 392)
  7. Sweden (7 363)
  8. Luxambourg (7 324)
  9. New Zealand (7 277)
  10. Austria (7 268)

U Rwanda muri bitanu bya nyuma

Iyi raporo ikorwa ku ngunga y’Umuryango w’Abibumbye, igaragaza ko u Rwanda ruri mu Bihugu bitanu bya nyuma, biyobowe na Afghanistan ya nyuma iri ku mwanya w’ 146 ifite amanota 2 523, Zimbabwe ikaza ku mwanya w’ 145 aho ifite amajwi 3 145, u Rwanda rukaza ku mwanya w’ 143 rukagira amanota 3 415, na Botswana y’ 143 ifite 3 467 naho Lesotho y’ 142 ikaba ifite amanota 3 653.

Mu Bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, na ho ruza ku mwanya wa nyuma kuko Uganda iri ku mwanya w’ 117 ifite amanota 4 636, Kenya iri ku mwanya w’ 119 n’amanota 4 607, u Burundi bukaba buri ku mwanya w’ 137 n’amanota 3 775 naho Tanzania ikaba ku mwanya w’ 139 n’amajwi 3 623.

Iyi raporo ishyirau Rwanda mu myanya ya nyuma mu byishimo, isohotse mu gihe bamwe mu baturarwanda bakomeje kuzamura amajwi bavuga ko imibereho ihenze cyane kubera ibiciro by’ibicuruzwa bikenerwa mu buzima bwa buri munsi byatumbagiye ku kigero cyo hejuru.

Muri Kanama umwaka ushize wa 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubuegenzacyaha RIB rwatangaje ko mu gihe cy’umwaka umwe hari hiyahuye abanyarwanda 576 barimo 82 % b’igitsinagore na 18 % b’igitsinagore.

Uru rwego rwatangaje ko 47 % by’abiyahuye hatamenyekanye icyatumye biyambura ubuzima mu gihe 28 % ari ababitewe n’amakimbirane yo mu miryango.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru