U Rwanda mu myanya ishimishije muri Afurika kuri raporo y’ibipimo byihagazeho mu bukungu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

U Rwanda ruri mu Bihugu 10 bya mbere muri Afurika bifite ubukungu bwigenga, ruza ku mwanya wa gatatu, rukaba ruri imbere y’Ibihugu nka Tunisia, Afurika y’Epfo na Kenya.

Bikubiye muri raporo yashyizwe hanze na Heritage Foundation, ku bipimo by’ubukungu bwigenga, bizwi nka ‘Economic Freedom Index’ by’uyu mwaka wa 2023.

Izindi Nkuru

Uru rutonde rw’Ibihugu 10 bifite ubukungu bwigenga, byose bihuriye ku kuba byarashyize imbaraga mu nkingi za mbere zizamura ishoramari.

Zimwe muri izi nkingi, ni ugushyira imbere gufungurira isoko abashoramari, kwagura amahirwe yo kwihangira imirimo, ndetse no gushyiraho urubuga rworohereza abashoramari.

Uru rutonde ruyobowe n’Ibirwa bya Mauritius, bifite amanota 70,6%; bigakurikirwa na Botswana ifite amanota 64,9%; hagakurikiraho u Rwanda n’amanota 62,7%.

U Rwanda kandi rukurikirwa n’Ibirwa bya Seychelles, bifite amanota 59,5%; na byo bigakurikirwa na Tunisia, ifite amanota 59,3%.

Muri ibi Bihugu 10 bya mbere kandi, harimo Zambia n’amanota 58,7%, Morocco n’amanota 58,4%, Namibia n’amanota 57,7% ndetse na Senegal ifite amanota 57,7%.

IBIHUGU 10 BYA MBERE MURI AFURIKA

Abakoze uru rutonde, bagaruka kuri Mauritius na Botswana, biyoboye uru rutonde, bavuga ko ibi Bihugu binarusha Ibihugu bikomeye nk’u Bufaransa n’Ubutaliyani.

Igihugu kiza ku mwanya wa nyuma muri Afurika, ni Sudan, kubera impamvu zinyuranye zirimo imvururu zakunze kukibamo, ndetse no kuba gikunze kugaragaramo ruswa, n’iburabushobozi ry’inzego z’ubukungu.

Ibihugu icumi bya nyuma mu kugira ubukungu bwigenga, birimo Guinea, Angola, Comoros, Niger, Nigeria, Mali, Togo, South Africa, Mauritania, na Gabon.

IBIHUGU 10 BYA NYUMA MURI AFURIKA

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru