Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iz’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zigiye kongera guhurira mu biganiro bibera i Luanda muri Angola, mu rwego rwo gukomeza gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe hagati y’Ibihugu byombi.
Guverinoma ya Angola yahawe inshingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yateguye ibindi biganiro biba kuri wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2024 bikabera i Luanda muri Angola, aho hagiye gusubukurwa ibiganiro byo ku rwego rw’Abaminisitiri.
Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe n’itsinda ry’intumwa yari ayoboye zirimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, General (Rtd) James Kabarebe, bari bahuye n’intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zari ziyobowe na Minisitiri Wungiri w’Ububanyi n’Amahanga, Gracia Yamba Kazadi.
Aba bakuru ba Dipolomasi y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari bahuriye muri Zanzibar mu ntangiro z’uku kwezi, tariki 07 Nyakanga 2024 ubwo bari mu mwiherero wo ku rwego rw’Abaminisitiri mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Icyo gihe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yari yatangaje ko ibi biganiro byari byabaye mu buryo bwo kugaragaza ubushake ku mpande zombi.
Inama zabereye i Luanda mu bihe byatambutse, zafatiwemo imyanzuro yari yitezweho umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse yabaga ishyigikiwe n’u Rwanda ndetse n’indi miryango mpuzamahanga.
Gusa ubutegetsi bwa Kinshasa bwo bwakunze kurenga kuri iyi myanzuro, aho bwakomeje gushyira imbaraga mu nzira z’imirwano, mu gihe iki Gihugu cyasabwaga guhagarika imirwano kikanahagarika imikoranire n’imitwe yitwaje intwaro irimo uw’iterabwoba wa FDLR, ariko kikaba cyarakomeje gukorana n’uyu mutwe.
Ubutegetsi bwa Congo kandi bwasabwe guhagarika imvugo zibiba urwango n’amacakubiri zinazamura umwuka mubi, ariko bamwe mu bayobozi b’iki Gihugu ntibahwemye kuzamura imvugo nk’izo.
Mbere y’uko hongera kuba ibi biganiro, Guverinoma ya DRC, yatanze ubutumwa bunyuranyije n’imyitwarire yakunze kugaragaza, aho yavuze ko ishyigikiye imyanzuro yagiye ifatirwa muri izi nama zabaye mbere.
Ubutumwa bwatanzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DRC kuri uyu wa Mbere, bugira buti “DRC yemeza ko ifite ubushake mu myanzuro ya Luanada nk’inzira zo kugarura amahoro arambye. Ni yo mpambu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Francophoni, Therese Kayikwamba Wagner azayobora intumwa za Congo zizajya mu nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri izaba tariki 30 Nyakanga 2024 muri Angola, mu rwego rwo gusubukura ibiganiro bya Luanda.”
Ni mu gihe ubuyobozi bw’u Rwanda bwakunze kubwira umuryango mpuzamahanga ko, nta wundi muti waboneka utavuye mu nzira za Politiki, aho gushyira imbaraga mu nzira za gisirikare, ndetse bukagaragaza ko imyanzuro yose yafatiwe mu nama z’i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya, ari yo yatanga igisubizo.
RADIOTV10