Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda na DRCongo bongeye kwicara ku meza y’ibiganiro: Menya ibyaganiriweho

radiotv10by radiotv10
26/11/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda na DRCongo bongeye kwicara ku meza y’ibiganiro: Menya ibyaganiriweho
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iya Angola nk’umuhuza, zongeye guhurira mu biganiro bigamije gusuzuma ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.

Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, ni ibya gatandatu byo ku rwego rw’Abaminisitiri, aho intumwa z’Ibihugu byabyitabiriye, zari ziyobowe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga.

Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, iza DRC ziyobowe na Thérèse Kayikwamba Wagner, ndetse na Tete António wa Angola.

Ibi biganiro bije nyuma yuko hatangijwe Urwego ruhuriwe rwa Gisirikare rwahawe inshingano zo gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge ko gusaba impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC guhagarika imirwano.

Nanone kandi Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bahuye nyuma yuko inzego zishinzwe iperereza n’umutekano zihuye, zigakora raporo igaragaza uko ibibazo biteye n’icyakorwa ngo ibyerameranyijweho bibashe gushyirwa mu bikorwa.

Ibi biganiro byabaye ku nshuro ya gatandatu byo ku rwego rw’Abaminisitiri, byasuzumiwemo iyi raporo y’impuguke n’inzobere mu by’iperereza n’umutekano.

Ni inama kandi yitezwemo gufata icyemezo cy’uburyo gahunda yo kurandura umutwe wa FDLR izashyirwa mu bikorwa nk’uko byemerejwe mu nama zabanje.

Impande zombi kandi zemeranyijwe ko gusenya umutwe wa FDLR nibitangira gushyirwa mu bikorwa, u Rwanda na rwo ruzakuraho ubwirinzi bwashyizweho nk’uko byakunze gusabwa na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi biganiro byabaye nyuma y’umunsi umwe Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gushoza intambara y’amagambo ku Rwanda, aho Minisitiri w’Ubutabera w’iki Gihugu, Constant Mutamba yavuze amagambo aremereye ku Rwanda n’Umukuru warwo.

Aya magambo ya Constant Mutamba yavugiye muri Gereza ya Manzeze iri Goma hafi y’u Rwanda, yashishikarije imfungwa zihafungiye kwibasira u Rwanda, ndetse anavuga amagambo adakwiye yo kwibasira ubutegetsi bw’iki Gihugu cy’u Rwanda n’Umukuru wacyo.

Ibi kandi byahise byamaganwa na Guverinoma y’u Rwanda, aho Umuvugizi wayo, Yolande Makolo yavuze ko bibabaje kubona umuyobozi muri Guverinoma ya kiriya Gihugu akoresha imvugo nka ziriya zo kwibasira Igihugu cy’igituranyi ndetse na bamwe mu Banyekongo.

Yolande Makolo yavuze ko imvugo ya Canstant Mutamba zishobora gukurikirwa no kuba bariya banyabyaha bafungiye muri Gereza bazafatanya n’imitwe nka FDLR ndetse na FARDC gukomeza ibikorwa bibangamira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Minisitiri wa Angola ubwo yahaga ikaze bagenzi be

Minisitiri Olivier Nduhungirehe
Intumwa za DRC zari ziyobowe na Thérèse Wagner

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Impapuro zo gufata Netanyahu hari uvuga ko bidahagije akavuga icyo yari akwiye gukorerwa

Next Post

Abatwara ibinyabiziga mu Rwanda bahawe umuburo muri ibi bihe

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abatwara ibinyabiziga mu Rwanda bahawe umuburo muri ibi bihe

Abatwara ibinyabiziga mu Rwanda bahawe umuburo muri ibi bihe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.