Guverinoma y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iya Angola nk’umuhuza, zongeye guhurira mu biganiro bigamije gusuzuma ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.
Ibi biganiro byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, ni ibya gatandatu byo ku rwego rw’Abaminisitiri, aho intumwa z’Ibihugu byabyitabiriye, zari ziyobowe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga.
Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, iza DRC ziyobowe na Thérèse Kayikwamba Wagner, ndetse na Tete António wa Angola.
Ibi biganiro bije nyuma yuko hatangijwe Urwego ruhuriwe rwa Gisirikare rwahawe inshingano zo gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge ko gusaba impande zihanganye mu burasirazuba bwa DRC guhagarika imirwano.
Nanone kandi Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bahuye nyuma yuko inzego zishinzwe iperereza n’umutekano zihuye, zigakora raporo igaragaza uko ibibazo biteye n’icyakorwa ngo ibyerameranyijweho bibashe gushyirwa mu bikorwa.
Ibi biganiro byabaye ku nshuro ya gatandatu byo ku rwego rw’Abaminisitiri, byasuzumiwemo iyi raporo y’impuguke n’inzobere mu by’iperereza n’umutekano.
Ni inama kandi yitezwemo gufata icyemezo cy’uburyo gahunda yo kurandura umutwe wa FDLR izashyirwa mu bikorwa nk’uko byemerejwe mu nama zabanje.
Impande zombi kandi zemeranyijwe ko gusenya umutwe wa FDLR nibitangira gushyirwa mu bikorwa, u Rwanda na rwo ruzakuraho ubwirinzi bwashyizweho nk’uko byakunze gusabwa na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi biganiro byabaye nyuma y’umunsi umwe Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye gushoza intambara y’amagambo ku Rwanda, aho Minisitiri w’Ubutabera w’iki Gihugu, Constant Mutamba yavuze amagambo aremereye ku Rwanda n’Umukuru warwo.
Aya magambo ya Constant Mutamba yavugiye muri Gereza ya Manzeze iri Goma hafi y’u Rwanda, yashishikarije imfungwa zihafungiye kwibasira u Rwanda, ndetse anavuga amagambo adakwiye yo kwibasira ubutegetsi bw’iki Gihugu cy’u Rwanda n’Umukuru wacyo.
Ibi kandi byahise byamaganwa na Guverinoma y’u Rwanda, aho Umuvugizi wayo, Yolande Makolo yavuze ko bibabaje kubona umuyobozi muri Guverinoma ya kiriya Gihugu akoresha imvugo nka ziriya zo kwibasira Igihugu cy’igituranyi ndetse na bamwe mu Banyekongo.
Yolande Makolo yavuze ko imvugo ya Canstant Mutamba zishobora gukurikirwa no kuba bariya banyabyaha bafungiye muri Gereza bazafatanya n’imitwe nka FDLR ndetse na FARDC gukomeza ibikorwa bibangamira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
RADIOTV10