Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza, zatangiye kuganira ku mpinduka zikwiye gukorwa mu masezerano mashya y’Ibihugu byombi, azatuma abimukira bari mu Bwongereza boherezwa mu Rwanda.
Byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly, wavuze ko yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023.
Mu butumwa yanyujije kuri X, James Cleverly yagize ati “Uyu munsi navuganye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Burita. Twaganiriye ku ntambwe z’ingenzi ku masezerano mashya y’u Bwongereza n’u Rwanda, zizadufasha guha imbaraga imikoranire yacu mu guhangana n’abimukira baza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
James Cleverly waganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, ni we wasimbuye Suella Braverman uherutse kwirukanwa muri Guverinoma y’u Bwongereza.
Suella Braverman wagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka ubwo yari yaje kureba aho imyiteguro yo kwakira abimukira bagombaga koherezwa bwa mbere, yari igeze, nyuma y’uko yirukanywe mu minsi ishize, yanagarutse kuri iyi gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza, aho yari yaciye amarenga ko Urukiko rw’Ikirenga rushobora kuyitesha agaciro.
Muri iyo baruwa yanditse ku wa Mbere w’icyumweru gishize tariki 13 Ugushyingo 2023, yavugaga ko ntako atagize ngo agire inama Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak; yo kuva mu rukiko rw’Uburenganzira bwa muntu rw’u Burayi, kuko ari bwo buryo bwashobora gutuma iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa, aho yavugaga ko n’ubundi hari ibyago ko iyi gahunda itazakunda.
Bucyeye bwaho ku wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023, Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza, rwahise rutangaza icyemezo cyarwo ruvuga ko iyi gahunda inyuranyije n’amategeko.
Hakimara gutangazwa icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak we yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa, ndetse ko bagiye gukoresha itegeko ridasanzwe ryo mu bihe bidasanzwe ku buryo nta rwego na rumwe ruzitambika uyu mugambi wo kohereza abimukura mu Rwanda.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo na we mu kiganiro aherutse kugirana na Televiziyo y’Abongereza ya Sky, yavuze ko hari gutegurwa amasezerano azatuma iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa mu buryo bworoshye.
RADIOTV10