Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rufite icyizere cya 50% cy’inzira iganisha ku iherezo ry’ibibazo rufitanye na Uganda

radiotv10by radiotv10
24/01/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rufite icyizere cya 50% cy’inzira iganisha ku iherezo ry’ibibazo rufitanye na Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangaje ko icyizere cyo gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda kiri kuri 50%.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida w’iki Gihugu mu bikorwa bidasanzwe bya Gisirikare akaba n’umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.

Muri urwo ruzinduko, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye bagirana ibiganiro byagarutse ku mubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe urimo igitotsi.

Nyuma y’ibi biganiro, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko byagenze neza ndetse ko u Rwanda rwagaragarijemo ibyo u Rwanda rwifuza ko bikemuka kugira ngo umubano mubi umaze iminsi uri hagati y’Ibihugu byombi urangire.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangaje ko kuba Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yaraganiriye na Perezida Kagame bitanga icyizere kubera ijambo uyu muhungu wa Museveni afite mu Gihugu cye.

Ati “Ni umuhungu we, ni umusirikare mukuru mu ngabo zirwanira ku butaka, ni n’umujyanama wa Se. Iyo bigeze aho batuma umuntu nk’uwo bakamutuma kuri Perezida wa Repubulika ni ukuvuga ngo icyizere abantu bafite y’uko ibintu bigiye gutungana ntawo baba bibeshye.”

Mukuralinda ugaruka ku bibazo bigihari bibangamiye u Rwanda n’Abanyarwanda, yagize ati “Nibura niba bigeze hariya, 50% cyangwa 60% y’inzira itujyana aheza yarabonetse.”

Mukuralinda avuga ko nubwo iki cyizere gihari ariko urugendo rwo gushaka umuti w’ikibazo atari rugufi kuko ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda biremereye ndetse ko bimwe bigikorwa yaba ari Abanyarwanda bahohoterwa muri Uganda ndetse no kuba ubutegetsi bw’iki Gihugu bugifasha abarwanya u Rwanda.

Alain Mukuralinda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 11 =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye umuhungu wa Museveni baganira ku bibazo by’u Rwanda na Uganda

Next Post

Pasiteri wo muri ADEPR yapfuye ari mu gikorwa cy’ivugabutumwa

Related Posts

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

Why humans naturally copy each other’s behavior

Why humans naturally copy each other’s behavior

by radiotv10
26/01/2026
0

Humans often copy each other without realizing it. We copy accents, gestures, emotions, and even habits. This behavior is natural...

IZIHERUKA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo
AMAHANGA

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

26/01/2026
Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Pasiteri wo muri ADEPR yapfuye ari mu gikorwa cy’ivugabutumwa

Pasiteri wo muri ADEPR yapfuye ari mu gikorwa cy’ivugabutumwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.