Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda ruravuga ko itangazo rya Congo rica amarenga y’ikintu giteye impungenge

radiotv10by radiotv10
19/01/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda ruravuga ko itangazo rya Congo rica amarenga y’ikintu giteye impungenge
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe n’itangazo ry’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize hanze, ivuga ko bimwe mu birikubiyemo bica amarenga ko hari gutegurwa umugambi wo kugaba ibitero ku Rwanda.

Itangazo rya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryo kuri uyu wa 18 Mutarama 2023, rivuga ko rigaruka ku myanzuro y’inama y’i Luanda yo ku ya 23 Ugushyingo 2022, rivuga ko iki Gihugu kizakoresha uburyo bwose bushobora bwo kwirwanaho.

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, Guverinoma y’u Rwanda na yo yashyize hanze itangazo risubiza iry’iya DRC, ivuga ko yababajwe n’byatangajwe n’iki Gihugu.

U Rwanda ruvuga ko iri tangazo rya DRC “rinyuranyije n’ibyemezo nyamukuru by’inama yo mu Ugushyingo, kandi rikanzurira ku byo umuntu yabonamo impungenge z’ibitero ku Rwanda.”

Guverinoma y’u Rwanda kandi yagarutse ku myigaragambyo iri gukorwa n’Abanyekongo yo kwamagana ingabo za EAC iri kubera i Goma ndetse no mu bindi bice bya DRC, bikagaragaza umugambi w’Igisirikare cy’iki Gihugu na Guverinoma yacyo wo kwivana mu biganiro byo gushaka amahoro by’i Nairobi n’i Luanda.

Iri tangazo rigira riti “Intego y’imyigaragambyo igamije kwirukanana ingabo mu gihe itangazo ry’i Luanda risaba ko habaho kohereza mu buryo bwuzuye ingabo z’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.”

U Rwanda rwagarutse ku myanzuro y’i Luanda, ruvuga ko kandi iriya nama yanasabye ko Congo ihagarika ubufasha bwose bwaba ubwa politiki n’ubwa gisirikare iha umutwe wa FDLR ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro, ariko ko Congo itabyubahirije.

Iri tangazo rigira riti “DRC ikomeje kurenga kuri uyu mwanzuro ikomeza guha intwaro no kwifatanya n’imitwe imwe n’imwe mu burasirazuba bwa DRC.”

U Rwanda rukavuga ko ibi na byo bigaragaza kuburizamo imyanzuro y’i Nairobi yasabye ko iriya mitwe ibangamiye umutekano w’u Rwanda nka FDLR yamburwa intwaro ikanataha mu Bihugu ikomokamo.

Guverinoma ya Congo kandi yanahaye ikiraka abacancuro bari gufatanya na FARDC n’imitwe yiyambaje mu rugamba iri kurwanamo na M23.

Muri iri tangazo u Rwanda rwagize ruti “Kuba DRC yarahaye akazi abacancuro mpuzamahanga, ni gihamya ntashidikanywaho ko DRC iri gutegura intambara aho kuba amahoro.”

U Rwanda kandi rwagarutse ku mpunzi z’Abanyekongo zibarirwa mu bihumbi 75 ziri mu Rwanda ndetse zikomeje kwiyongeraho n’izindi ziri guhunga umunsi ku wundi muri ibi bihe, rukavuga ko Congo ikwiye gukemura ikibazo cy’izi mpunzi zigatahuka mu Gihugu cyazo nkuko zitahwemye kubyifuza.

Gusa rukavuga ko Guverinoma ya DRC itigeze yita kuri iki kibazo cy’impunzi zayo ndetse ikaba itaragize umuhate na muto wo gufasha izi mpunzi gusubira iwabo.

Muri iri tangazo, Guverinoma y’u Rwanda igira iti “Guverinoma ya DRC yashyize umukono ku myanzuro y’i Luanda n’i Nairobi nk’uruhande rumwe ruri mu zigomba kuyishyira mu bikorwa. Ibikorwa byo kutayubahiriza no kuyarogoya no kuyiregangiza ntakindi byerekana uretse amahitamo yo kwimakaza imvururu n’umutekano mucye.”

U Rwanda rusoza ruvuga ko Akarere k’Ibiyaga Bigari kadakwiye kwihanganira uku kunanirwa iyubahirizwa ry’inzira zo gushaka amahoro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Umuhungu wa Perezida w’Igihugu kimwe yatawe muri yombi ku mpamvu idasanzwe

Next Post

Hatanzwe amakuru mashya ku mpanuka yahitanye umunyamakuru n’icyatumye bitinda kumenyekana

Related Posts

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

by radiotv10
18/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 76 wo mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke, wari wavuye iwe agiye kuvumba inzoga yari yahishijwe...

U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Eng.-Minister Nduhungirehe criticizes renowned Congolese Doctor for ignoring key facts in his statement

by radiotv10
18/11/2025
0

The Minister of Foreign Affairs and Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, has expressed surprise that Dr. Denis Mukwege, a Congolese medical...

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

by radiotv10
18/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, baravuga ko abakozi bari gucukura imiyoboro y’amazi bigabije imirima...

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

by radiotv10
18/11/2025
0

Abahinzi b'ikawa bo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, bavuga ko izo bari bamaranye imyaka irenga 40 zitari...

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

IZIHERUKA

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi
IMYIDAGADURO

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

by radiotv10
18/11/2025
0

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

18/11/2025
Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

18/11/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

18/11/2025
Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

18/11/2025
Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

18/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe amakuru mashya ku mpanuka yahitanye umunyamakuru n’icyatumye bitinda kumenyekana

Hatanzwe amakuru mashya ku mpanuka yahitanye umunyamakuru n’icyatumye bitinda kumenyekana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.