Wednesday, December 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

radiotv10by radiotv10
10/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye kwegeka ku Rwanda ibikorwa byo kurenga ku gahenge, nyuma yuko muri Kivu y’Epfo hakomeje kubera imirwano yatangijwe n’abarwana ku ruhande rwa DRC bagizwe na FARDC n’igisirikare cy’u Burundi na FDLR.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukuboza 2025, rivuga ko “Ibikorwa byo kurenga ku gahenge, by’ibitero bikomeje kugabwa muri Kivu y’Epfo, DRC idakwiye kubyegeka ku Rwanda.”

U Rwanda ruvuga kandi ko “rwamaganye ibyakozwe n’igisirikare cya Congo (FARDC) n’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) kimwe n’abahuzamugambi bayo bagizwe n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR ufashwa na DRC, Wazalendo ndetse n’abacancuro b’abanyamahanga bakomeje kurasa mu bice bituwe n’abasivile byegereye umupaka w’u Rwanda, bakoresheje indege z’intambara na Drones z’imirwano, ndetse byanatumye AFC/M23 itangaza ko yiyemeje guhangana na byo.”

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko mu cyumweru gishize, hari ibisasu byagiye bituruka mu Burundi byarashwe mu gace ka Kamyola muri Kivu y’Epfo, byatumye Abanyekongo barenga 1 000 bambuka umupaka wa Bugarama bagahungira mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ubu bakaba bacumbikiwe mu Nkambi ya Nyarushishi.

Iri tangazo rikagira riti “Igisirikare cy’u Burundi kimaze kugira abasirikare bagera ku 20 000 muri Kivu y’Epfo mu kazi bahawe na Guverinoma ya DRC, byumwihariko bakaba baragose ibice bituwe n’Abanyamulenge muri Minembwe, hagamijwe kwicisha inzara abaturage.”

U Rwanda kandi rwibukije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yivugiye ishize amanga ko itazigera ihagarika imirwano, kandi ko abarwanira iki Gihugu bamaze iminsi bari mu mirwano igamije kwisubiza ibice byabohojwe na AFC/M23, nyamara hariho hakorwa inzira y’ibiganiro.

Guverinoma ivuga ko Umuryango mpuzamahanga wagiye ugaragarizwa iby’ibi bikorwa by’ubutegetsi bwa DRC bukomeje inzira yabwo y’imirwano, na wo ugasaba ko bihagarara, ariko ko DRC yo yakomeje umurongo wayo nk’uko byagaragaye mu cyumweru gishize.

Kubura ubushake kwa DRC ku byo yasabwe byo kurandura umutwe wa FDLR nk’uko biteganywa n’amasezerano y’Amahoro yo muri Kamena 2025, bikomeje gutinza umuti wo kurangiza amakimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC, kandi ko bigaragaza ko iki Gihugu kitabikozwa.

Iri tangazo rikagira riti “Ubu biragaragara ko DRC itigeze na rimwe ishyira imbere inzira z’amahoro, dore ko Perezida Tshisekedi ubwe uherutse kwitabira umuhango wo ku ya 04 Ukuboza 2025, nk’aho yahatiwe gusinya amasezerano.”

U Rwanda ruvuga ko ibi bikorwa byose bihonyora ibikubiye mu masezerano, ari intambamyi ikomeye yo kugera ku mahoro, kandi ko bizakomeza gutuma Abanyekongo bo mu burasirazuba bwa DRC bakomeza kuba mu kangaratete, ndetse bikanakomeza guteza impungenge umutekano ku mipaka y’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 12 =

Previous Post

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

Related Posts

Ikibazo u Rwanda rwabajije Congo yakinnye ku mubyimba Abanyekongo baruhungiyemo

Ibi birahagije: Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye uwa Congo nyuma yo kongera kuzamura ibinyoma

by radiotv10
10/12/2025
0

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko igihe kigeze ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarike ibinyoma byayo,...

Bagaragaje amakosa yabayeho batunga agatoki kuba ntandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga

Bagaragaje amakosa yabayeho batunga agatoki kuba ntandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga

by radiotv10
10/12/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bavuga ko umuhanda utagira rigore utuma amazi awuturukamo aruhukira...

Volunteering, Activism and Youth Engagement in Rwanda: Who’s Involved and Why

Volunteering, Activism and Youth Engagement in Rwanda: Who’s Involved and Why

by radiotv10
10/12/2025
0

Across Rwanda, a new wave of young people is shaping the future through volunteering, activism, and community engagement. From environmental...

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

Amakuru agezweho: Perezida Kagame yoherereje ubutumwa bwihariye Alassane Ouattara watorewe kuyobora Côte d’Ivoire manda ya kane

by radiotv10
09/12/2025
0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva wahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Perezida wa Côte...

Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

Managing Personal Finances as a Young Adult in Rwanda: Saving, Budgeting, Investing Basics

by radiotv10
09/12/2025
0

Entering adulthood comes with new freedom, responsibility, and decisions that shape one’s future. For many young Rwandans, especially those beginning...

IZIHERUKA

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho
MU RWANDA

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

by radiotv10
10/12/2025
0

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
Ikibazo u Rwanda rwabajije Congo yakinnye ku mubyimba Abanyekongo baruhungiyemo

Ibi birahagije: Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye uwa Congo nyuma yo kongera kuzamura ibinyoma

10/12/2025
Bagaragaje amakosa yabayeho batunga agatoki kuba ntandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga

Bagaragaje amakosa yabayeho batunga agatoki kuba ntandaro yo gushyira ubuzima bwabo mu kaga

10/12/2025
Volunteering, Activism and Youth Engagement in Rwanda: Who’s Involved and Why

Volunteering, Activism and Youth Engagement in Rwanda: Who’s Involved and Why

10/12/2025
Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

Uwari Chairman wa APR FC yemeje ko atakiri muri izi nshingano avuga n’impamvu

09/12/2025
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

Ibi birahagije: Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye uwa Congo nyuma yo kongera kuzamura ibinyoma

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.