Perezida Paul Kagame yavuze ko umutekano ari ipfundo rya byose, kandi ko u Rwanda ruzakomeza kugira uruhare mu kuwubungabunga yaba mu karere ndetse no mu Mugabane wa Afurika.
Umukuru w’u Rwanda yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ugushyingo 2022 ubwo yagezaga ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bamaze iminsi bari gukorera imirimo yabo mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame washimiye ibimaze gukorwa n’Abadepite ba EALA batowe muri iyi manda barimo, yavuze ko kuva Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) washingwa mu myaka irenga 20 ishize, wagiye ugera kuri byinshi “birimo gushyiraho isoko rusange.”
Ati “Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yagize uruhare rukomeye muri uyu musaruro, binyuze mu guhuza amategeko na za politiki ndetse no kugera mu bice binyuranye by’Ibihugu bigize umuryango mu nyungu z’abaturage.”
Yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutyo “haracyari imbogamizi. Iya mbere ni ukuba Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugiterwa inkunga bigatuma habo itinda ryo gushyira mu bikorwa imishinga na gahunda zawo.”
Umukuru w’u Rwanda avuga ko nk’abafatanyabikorwa bahuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bakwiye guhuza imbaraga bagashyiraho uburyo buhamye bwo kubasha kwibonera ingengo y’imari kandi bakumva ko iterambere ryabo ari bo rireba badakomeje gutegereza ak’imuhana.
Perezida Paul Kagame avuga ko ubushobozi buhari bukoreshwa neza kandi bukabyazwa umusaruro ufatika.
Indi mbogamizi, ni idindira ryo gushyira mu bikorwa imishinga y’Umuryango igamije kugera ku ntego nyamukuru baba barihaye, atanga urugero rw’ishyirwaho ry’ikigo cy’uyu muryango gishinzwe ikurikiranabikorwa (East Africa Monitory Institute).
Ati “Kandi kugeza ubu iki kigo kirakenewe kugira ngo gifashe mu kugera ku ntego yo gukurikirana gukora hamwe kwacu.”
Yanagarutse ku bijyanye n’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, avuga ko nubwo hashyizweho uburyo bwo gukuraho imbogamizi ariko hakwiye ko ubushake bwa politiki butanga umuti ku bibazo bikirimo birimo kuba imisoro yakwa ibicuruzwa muri uyu muryango ukiri hejuru ugereranyije n’iyo mu yindi miryango y’uturere.
Perezida Paul Kagame kandi yavuze ko Umugabane wa Afurika utanga icyizere cyo kuzaba igicumbi cyo guhanga udushya, yavuze ko bisaba ko Ibihugu bigize uyu Mugabane bigomba “kugira ishoramari bikora yaba mu bushobozi bw’abaturage, mu bikorwa remezo, nanone kandi no mu gukomeza gukorera hamwe.”
Yavuze ko bizatuma abakiri bato bagirirwa icyizere cyo mu gihe kizaza hibandwa “ku miyoborere myiza ndetse n’umutekano nk’ipfundo ry’ibyo dukora byose. U Rwanda ruzakomeza kwiyemeza gutanga umusanzu mu mutekano n’amahoro nk’intego twiyemeje yaba mu karere ndetse no ku rw’Umugabane.”
Aba Badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bagejejweho impanuro n’Umukuru w’Igihugu, bamaze iminsi bakorera imirimo yabo mu Rwanda, aho bagarutse ku mishinga imwe n’imwe ikigaragaramo ibibazo, ndetse n’uburyo byavugutirwa umuti.
RADIOTV10