Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 ukuboza 2023, muri Kenya mu mujyi wa Mombasa, hasojwe irushanwa ryo ku rwego rw’akarere ka gatatu mu gushaka itike y’imikino Olempike izabera mu Bufaransa muri Kanama umwaka utaha, ndetse n’imikino nyafurika (All African games 2024). Muri iyi mikino U Rwanda rwabonye itike y’imikino nyafurika.
Iri rushanwa risanzwe riba iyo imikino ya Olempike yegereje, aho amakipe 3 yabaye aya mbere, ahita abona itike yo kujya mu kindi cyiciro cyo ku rwego rw’umugabane (continental phase), aho naho hishakamo ikipe imwe muri buri cyiciro, mu bagabo n’abagore maze bakerekeza mu mikino Olempike.
Kuri iyi nshuro iri rushanwa ryari ryahujwe kandi no gushaka itike y’imikino nyafurika, iteganyijwe kubera mu mujyi wa Accra muri Ghana muri Werurwe umwaka utaha.
Iyi myanya yose tuvuze haruguru, u Rwanda ruhagaze rwemye kuko yaba mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino Olempike, u Rwanda rwamaze kubona itike iberekeza mu cyiciro gikurikira cyo ku rwego rw’umugabane, ndetse bidasubirwaho rukaba rwamaze gukatisha itike yo kuzakina imikino nyafurika.
Ku munsi wa mbere mu cyiciro cy’abagore ubwo ni ukuvuga ku wa 4, u Rwanda rwatsinze amakipe yose y’igihugu cy’u Burundi, yose amaseti 2-0.
Ku munsi wa 2 w’irushanwa bacakiranye n’igihugu cya Misiri, aho ikipe imwe ya Misiri yatsinze u Rwanda, ariko ikipe ya mbere y’u Rwanda na yo itsinda iya 2 ya Misiri, byatumye bahurira ku iseti ya kamarampaka maze u Rwanda rutsindwa ku manoata 15 kuri 11.
U Rwanda rwasoreje kuri Kenya muri iki cyiciro, aho nanone ibyababayeho bisa n’ibyabaye kuri Misiri, kuko batsinzwe na Kenya ariko ku iseti ya kamaramapaka.
RADIOTV10RWANDA