Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagaragaje ibimenyetso byerekana uburyarya bw’u Bubiligi mu bibazo byarwo na Congo

radiotv10by radiotv10
19/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagarutse kuri bimwe mu byerekana uburyarya bw’u Bubiligi mu bibazo by’u Rwanda na DRC, birimo kuba butaragize icyo bukora ku bintu byose byakozwe bibangamira u Rwanda birimo kuba Perezida Tshisekedi yaravuze kenshi ko azarutera agakuraho ubutegetsi, bukaryumaho ahubwo bukaba burushinja ibinyoma.

Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ibi nyuma yuko Guverinoma y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo guhagarika imikoranire n’u Bubiligi kubera kurukangisha ibihano ku nkunga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot mu butumwa bwe avuga ko Guverinoma y’u Bubiligi yamenye icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika imikoranire, yavuzemo ibirego by’ibinyoma ko u Rwanda rwavogereye ubusugire bwa Congo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda asubiza ubu butumwa bwa mugenzi we w’u Bubiligi, yavuze ko bitangaje kubona u Bubiligi buhagarara kuri uru ruhande rwokamwe n’ibikorwa bibi, bukirengagiza impamvu zakomeje gutangwa n’u Rwanda.

Yagize ati “Igihe Perezida Félix Tshisekedi yafashaga akanaha intwaro umutwe w’abajenosideri wa FDLR, akanawinjiza mu ngabo ze, u Bubiligi bwararebaga ariko ntacyo bwabikozeho.

Igihe Perezida Tshisekedi yavugaga inshuro nyinshi ku karubanda ko azakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, akanarasa ibibombe muri Kigali atiriwe ahagera, u Bubiligi bwarabyumvise neza ariko buryumaho.

Ubwo Perezida Tshisekedi yakoreshaga amamiliyari y’amadolari mu kugura intwaro za rutura, zirimo na Drone n’indege z’intambara kugira ngo abashe kugera ku mugambi we, ubwo yemeraga ko habaho ubufatanye hagati y’Igisirikare cye, FDLR, ingabo z’Abarundi n’iza SAMIDRC, kimwe n’abacancuro b’Abanyaburayi, nubundi ku ntego imwe, i Bruxelles barabimenyaga ariko bakigiraba ba ntibindeba.”

Yavuze kandi ko hagiye hakorwa ibindi bikorwa bibi bishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Congo, nko kuba FARDC yarakomeje kwica ku manywa y’ihangu Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri Kivu ya Ruguru, ndetse n’Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo kimwe n’Aba-Hema muri Ituri, byose u Bubiligi bwabimenye ariko bubirenza ingohi.

Ati “Iyo rero Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi avuga ngo Igihugu cye ‘kirashaka inzira za kinyamwuga zo guhagararika amasezerano y’ubufatanye afitiye inyungu Abanyarwanda’ ibi ntabwo ari imvugo y’Ubukoloni bw’isura nshya (neocolonial) gusa, ahubwo ni n’uburyarya.”

Ati “Mbere na mbere, Ubwami bw’u Bubiligi sibwo burajwe inshinga n’imibereho myiza y’Abanyarwanda, ahubwo bireba Guverinoma y’u Rwanda ubwayo.

Icya kabiri, iyo u Bubiligi buza kuba bukorera ‘inyungu z’Abanyarwanda’ ntabwo bwari kwirukanga bushyira igitutu ku bafatanyabikorwa bacu ngo bahagarike imikoranire igamije iterambere ry’Abanyarwanda.”

Minisitiri Nduhungirehe yasoje ubutumwa bwe avuga ko u Rwanda ruzi ibyo u Bwami bw’u Bubiligi bwakoze mu mateka yarwo n’uburyo bwitwara iyo bigeze mu bihe byo kurengera Abanyarwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 2 =

Previous Post

Amakuru aramutse avugwa ku rugamba rwa M23 na FARDC

Next Post

Hatewe intambwe y’amateka mu rugendo ruganisha gushyira akadomo ku ntambara yashegeshe Isi

Related Posts

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

IZIHERUKA

Simple steps you can follow to build real confidence
MU RWANDA

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatewe intambwe y’amateka mu rugendo ruganisha gushyira akadomo ku ntambara yashegeshe Isi

Hatewe intambwe y’amateka mu rugendo ruganisha gushyira akadomo ku ntambara yashegeshe Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple steps you can follow to build real confidence

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.