Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagarutse kuri bimwe mu byerekana uburyarya bw’u Bubiligi mu bibazo by’u Rwanda na DRC, birimo kuba butaragize icyo bukora ku bintu byose byakozwe bibangamira u Rwanda birimo kuba Perezida Tshisekedi yaravuze kenshi ko azarutera agakuraho ubutegetsi, bukaryumaho ahubwo bukaba burushinja ibinyoma.
Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ibi nyuma yuko Guverinoma y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo guhagarika imikoranire n’u Bubiligi kubera kurukangisha ibihano ku nkunga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot mu butumwa bwe avuga ko Guverinoma y’u Bubiligi yamenye icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika imikoranire, yavuzemo ibirego by’ibinyoma ko u Rwanda rwavogereye ubusugire bwa Congo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda asubiza ubu butumwa bwa mugenzi we w’u Bubiligi, yavuze ko bitangaje kubona u Bubiligi buhagarara kuri uru ruhande rwokamwe n’ibikorwa bibi, bukirengagiza impamvu zakomeje gutangwa n’u Rwanda.
Yagize ati “Igihe Perezida Félix Tshisekedi yafashaga akanaha intwaro umutwe w’abajenosideri wa FDLR, akanawinjiza mu ngabo ze, u Bubiligi bwararebaga ariko ntacyo bwabikozeho.
Igihe Perezida Tshisekedi yavugaga inshuro nyinshi ku karubanda ko azakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, akanarasa ibibombe muri Kigali atiriwe ahagera, u Bubiligi bwarabyumvise neza ariko buryumaho.
Ubwo Perezida Tshisekedi yakoreshaga amamiliyari y’amadolari mu kugura intwaro za rutura, zirimo na Drone n’indege z’intambara kugira ngo abashe kugera ku mugambi we, ubwo yemeraga ko habaho ubufatanye hagati y’Igisirikare cye, FDLR, ingabo z’Abarundi n’iza SAMIDRC, kimwe n’abacancuro b’Abanyaburayi, nubundi ku ntego imwe, i Bruxelles barabimenyaga ariko bakigiraba ba ntibindeba.”
Yavuze kandi ko hagiye hakorwa ibindi bikorwa bibi bishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Congo, nko kuba FARDC yarakomeje kwica ku manywa y’ihangu Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri Kivu ya Ruguru, ndetse n’Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo kimwe n’Aba-Hema muri Ituri, byose u Bubiligi bwabimenye ariko bubirenza ingohi.
Ati “Iyo rero Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi avuga ngo Igihugu cye ‘kirashaka inzira za kinyamwuga zo guhagararika amasezerano y’ubufatanye afitiye inyungu Abanyarwanda’ ibi ntabwo ari imvugo y’Ubukoloni bw’isura nshya (neocolonial) gusa, ahubwo ni n’uburyarya.”
Ati “Mbere na mbere, Ubwami bw’u Bubiligi sibwo burajwe inshinga n’imibereho myiza y’Abanyarwanda, ahubwo bireba Guverinoma y’u Rwanda ubwayo.
Icya kabiri, iyo u Bubiligi buza kuba bukorera ‘inyungu z’Abanyarwanda’ ntabwo bwari kwirukanga bushyira igitutu ku bafatanyabikorwa bacu ngo bahagarike imikoranire igamije iterambere ry’Abanyarwanda.”
Minisitiri Nduhungirehe yasoje ubutumwa bwe avuga ko u Rwanda ruzi ibyo u Bwami bw’u Bubiligi bwakoze mu mateka yarwo n’uburyo bwitwara iyo bigeze mu bihe byo kurengera Abanyarwanda.
RADIOTV10