Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko muri uyu mwaka wa 2025 hari inzira zizewe zashoboraga gutuma ibibazo by’amakimbirane biri mu karere byumwihariko mu burasirazuba bwa DRC birangira, ariko ko bigikomeje, bityo ko amahanga yose akwiye kuzishyigikira kugira ngo zigere ku ntego yazo.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Amb. Olivier Nduhungirehe mu nama ya 1 321 yo ku rwego rw’Abaminisitiri y’Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe Amahoro n’Umutekano.
Muri iyi nama yibanze ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko muri uyu mwaka wa 2025, hari inzira za Dipolomasi zageragejwe zashoboraga gushyira iherezo ku bibazo bikomeje kugaragara mu karere, aboneraho gusaba aka Kanama gushyigikira byimazeyo ibyemezo byazo.
Yagaragaje ko nubwo habayeho izo nzira, ariko “FDLR ishyigikiwe na Kinshasa iracyari ikibazo gikomeye cy’umutekano kitarakemuka mu karere, nk’uko bigaragazwa vuba aha n’itwikwa ry’agace ko muri Teritwari ya Walikale ryabaye ku ya 15 Ukuboza 2025, ndetse no gukomeza guhungabanya umutekano w’aka gace kugeza ubu.”
Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko u Rwanda rutahwemye kugaragaza impungenge ku kurenga ku byemezo byo guhagarika imirwano byagiye bikorwa n’abahuzamugambi b’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Ndashaka kubibutsa ko guhagarika imirwano, mu buryo busobanutse, ari amasezerano hagati y’impande ebyiri zirwana zagombaga gutanga agahenge, mu gihe hagitegerejwe ko ibibazo by’ibanze bikemurwa.”
Nduhungirehe kandi yavuze ko iyi ngingo ireba mu buryo bungana impande zombi zihanganye mu burasirazuba bwa DRC. Ati “Bityo rero ntabwo guhagarika imirwano byashyirwa mu bikorwa n’uruhande rumwe mu mpande zishyamiranye.”
Yaboneyeho gutangaza ko u Rwanda rwishimiye icyemezo giherutse gufatwa n’Ihuriro AFC/M23 cyo kurekura umujyi wa Uvira, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubushake bwiza gikwiye guha ubutumwa abahuza, ko ryiteguye gusubira mu biganiro.
Yavuze kandi ko u Rwanda rukomeje gufatanya n’ubuhuza bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse na Leta Zunze Ubumwe za America byumwihariko ku gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Washington no kurandura umutwe w’abajenosideri wa FDLR.


RADIOTV10









