Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagaragarije Isi ibikwiye kwibazwaho byirengagijwe ubwo Congo yitaga M23 umutwe w’Iterabwoba

radiotv10by radiotv10
22/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwagaragarije Isi ibikwiye kwibazwaho byirengagijwe ubwo Congo yitaga M23 umutwe w’Iterabwoba
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bibabaje kubona Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yirengagiza umutwe w’iterabwoba wa ADF ukomeje kwica abantu, ikawushyira mu gatebo kamwe na M23 irwanira uburenganzira bwa bamwe mu Banyekongo.

Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025 i New York ku cyicaro Gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye mu biganiro by’Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi.

Amb. Nduhungirehe yagarutse ku ruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro n’umutekano aho byahungabanye, aho yavuze ko kuva muri Nyakanga 2021, rwohereje ingabo mu Ntara ya Cabo Delgado kurwanya ibikorwa by’ibyihebe.

Yagaragaje ibyagiye bigerwaho ku bufatanye bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique, nko kugaruza ibice byari byari byarabohojwe n’imitwe y’iterabwobwa mu Turere twa Mocimboa da Praia, Palma, na Muidumbe.

Nanone kandi abantu barenga ibihumbi 600 bari barakuwe mu byabo, basubiye mu ngo zabo, ndetse hanasubukurwa ibikorwa byari byarahagaze, nk’amashuri, amasoko n’ibindi bikorwa birimo amavuriro.

Ati “Mu rwego rwo gushimangira ibyagezweho, twafashe icyemezo cyo kohereza abasirikare b’ibyongera 2 500 muri Mozambique kujya guha ubufasha abandi 1000 boherejwe muri 2021. Ibi bigaragaza umuhate udasanzwe mu kubungabunga amahoro n’ituze ku Mugabane.”

 

M23 yitwa umutwe w’Iterabwoba ite?

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nubwo bimeze bityo, mu karere k’Ibiyaga Bigari u Rwanda ruherereyemo, hagikomeje kugaragara ibibazo by’umutekano mucye by’imitwe y’iterabwoba byumwihariko uwa ADF ufite ibirindiro mu burasirazuba bwa DRC.

Ati “ADF ufatwa nk’imwe mu mitwe igira uruhare rukomeye mu guhungabanya Uburenganzi bwa muntu muri DRC, wahitanye ubuzima bw’abasivile barenga 650 kuva muri Kamena 2024 barimo abarenga 200 wishe mu gace ka Beni honyine.”

Yakomeje agira ati “Nubwo ibi ari akaga kadasanzwe, birababaje kubona Guverinoma ya DRC ihitamo kwirengagiza uyu mutwe w’iterabwoba wa nyawo, ikajya kubitwerera umuryango wa M23 usanzwe ari itsinda rirwanira kurinda Umuryango w’Abanyekongo wakomeje guhohoterwa, ikawita Umutwe w’iterabwoba.”

Yavuze ko kuva mu myaka yatambutse, umuryango mugari w’Abanyekongo watumye havuka uyu mutwe wa M23, wagiye uhura n’ibibazo byo gutotezwa, aho banshi bagiye bamenengana bakava mu byabo, bakajya kuba impunzi mu Bihugu by’ibituranyi birimo n’u Rwanda ubu rucumbikiye abarenga ibihumbi 100.

Ati “Ibi bituma twibaza ikibazo cy’ingenzi: ese ni inde ufite uburenganzira bwo gutanga igisobanuro cy’iterabwoba, cyangwa n’iyihe mitwe ikwiye gufatwa nk’iy’iterabwoba mu busirazuba bwa DRC? Ese Igihugu kinyamuryango cya UN ubwacyo gifite uburenganzira bwo gukoresha nabi ububasha bwacyo kigena umutwe w’iterabwoba ku nyungu za Politiki na Dipolomasi?”

Yakomeje agaragaza ibibazo bikwiye kwibazwa, ati “Iyo turebye, ni bande bakwiye kwitwa umutwe w’iterabwoba mu burasirazuba bwa DRC hirengagijwe ADF? Ese ni M23 nk’umuryango urwanirira umuryango mugari w’Abanyekongo wakomeje kugirwaho ingaruka n’imvugo z’urwango? Cyangwa ni igisirikare cya Congo, cyiyemeje gukorana n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR utarafatiwe ibigano gusa na UN, ahubwo wanashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America muri 2001?”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hakwiye kwibazwa niba ibikorwa bya M23 byo guharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bakomeje kubuvutswa, bikwiye gufatwa nk’iterabwoba, hirengagijwe imitwe ibahohotera ikabatwikira amazu ikanabica, irimo FDLR na Nyatura.

Yakomeje avuga ko gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, bikwiye guhera mu mizi, hakarebwa gitera, ndetse n’abatumye ibi bibazo bivuka, kuko ibindi byose byakorwa, byaba ari nko kwambarira ku gikomere kuko bitatanga umuti urambye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − six =

Previous Post

Bidasubirwaho hafashwe icyemezo ntakuka ku by’amasezerano y’Umutoza w’Amavubi yarangiye

Next Post

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Igihugu cya Türkiye ku bw’ibyago cyagize

Related Posts

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

by radiotv10
15/12/2025
0

Nyuma y’igitero umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagabye muri Teritwari ya Walikare cyahitanye abantu bane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze...

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

by radiotv10
15/12/2025
0

After a brutal attack carried out by the FDLR terrorist group in Walikale Territory left four civilians dead. Rwanda’s Minister...

Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

by radiotv10
15/12/2025
0

Umusesenguzi mu bya Politiki, Hon. Evode Uwizeyimana, avuga ko ibyakunze gutangazwa na Perezida w’u Burundi ko yifuza gutera u Rwanda,...

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

by radiotv10
15/12/2025
0

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Martin Ngoga, yagaragarije Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, amatariki yagiye...

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

by radiotv10
15/12/2025
0

Kigali, Rwanda - Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo Rwanda ) is excited to announce an exclusive 5% cashback for MoMoApp...

IZIHERUKA

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
AMAHANGA

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

by radiotv10
16/12/2025
0

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

15/12/2025
Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

15/12/2025
Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

Eng.-FDLR brutal attack prompts Rwanda’s Foreign Minister to send a strong message to the West

15/12/2025
Me Evode yagaragaje inzira ishobora kuganisha Minisitiri ku gukurikiranwa na RIB

Wari wabona imbeba ikora pompaje hejuru ya rwagakoco?-Hon.Evode avuga ku Burundi bwifuza gutera u Rwanda

15/12/2025
Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

Icyemezo cy’ubutegetsi bw’u Burundi cyashyize mu ihurizo Abanyekongo bagiyeyo mbere yuko AFC/M23 ifata Uvira

15/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yageneye ubutumwa Igihugu cya Türkiye ku bw’ibyago cyagize

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Igihugu cya Türkiye ku bw’ibyago cyagize

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

Igitero cy’ubugome cya FDLR cyatumye Min.Nduhungire abwira u Burayi na America icyo gikwiye kubasigira

Ibivugwa ku basirikare benshi n’intwaro zikomeye u Burundi bwohereje ku mupaka wabwo n’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.