Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwageneye ubutumwa Kenya na William Ruto watsindiye kuyiyobora

radiotv10by radiotv10
16/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwageneye ubutumwa Kenya na William Ruto watsindiye kuyiyobora
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye iya Kenya ku bw’amatora y’Umukuru w’Igihugu yagenze neza ndetse yifuriza ishya n’ihirwe William Samoei Arap Ruto wayatsinze.

Bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ryasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022.

Iri tangazo ritangira rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda bishimiye gushimira Guverinoma ya Kenya n’Abanyakenya ku bw’amatora rusange yagenze neza yabaye tariki 09 Kanama 2022.”

Rikomeza rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yifuje gushimira Nyakubahwa William Samoei Ruto ku bwo gutorerwa kuba Perezida mushya wa Repubulika ya Kenya.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko yishimiye imikoranire myiza isanzwe hagati y’u Rwanda na Kenya ndetse ko yishimiye gukomeza gutsimbataza ubucuti n’imikoranire isanzweho.

Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda risohotse nyuma y’amasaha macye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Kenya itangaje by’agateganyo ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu bigaragaza ko William Ruto yayegukanye ku majwi 50,47 % atsinze Raila Odinga bari bahanganye.

Abakuru b’Ibihugu binyuranye ndetse n’abandi bakomeye, bakomeje kwifuriza ishya n’ihirwe Perezida mushya William Ruto.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ni umwe mu bashimiye Ruto aho yanaboneyeho gusaba impande zitanyuzwe n’ibyavuye mu matora, kwiyambaza inzira ziteganywa n’amategeko.

Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan na we yifurije ishya n’Ihirwe ndetse amwizeza ko Ibihugu byombi bizakomeza kurushaho gukorana nk’ibivandimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + fifteen =

Previous Post

Ibarura rusange: Kwa Perezida Kagame habaruwe n’Umuyobozi Mukuru wa NISR (AMAFOTO)

Next Post

Odinga yateye utwatsi ibyavuye mu matora none muri Kenya hari icyoba

Related Posts

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Minister Olivier Nduhungirehe has reacted after the European Parliament once again involved itself in the case of politician Victoire Ingabire,...

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

by radiotv10
29/01/2026
0

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uherutse gushyiraho ubutumwa bwafashwe na bamwe nk’ubwishongozi, yasabye imbabazi ku bo bwakomerekeje, avuga ko yari...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

ADVERTISEMENT
Next Post
Odinga yateye utwatsi ibyavuye mu matora none muri Kenya hari icyoba

Odinga yateye utwatsi ibyavuye mu matora none muri Kenya hari icyoba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.