Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagize icyo rubwira igitangazamakuru cyahaye urubuga abadakwiye guhabwa ijambo

radiotv10by radiotv10
21/03/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ikibazo u Rwanda rwabajije Congo yakinnye ku mubyimba Abanyekongo baruhungiyemo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yamenyesheje igitangazamakuru cyahaye urubuga abarimo abo mu mutwe wa RNC na Ingabire Victoire, ko cyakoze ikosa, kuko ari abanyabyaha badakwiye gutanga ibitekerezo ku Gihugu nk’u Rwanda.

Yolande Makolo yabitangaje mu butumwa busubiza inkuru yakozwe n’igitangazamakuru ‘Channel 4 News’, igaragaramo bamwe mu bahunze u Rwanda basaba Guverinoma y’u Bwongereza kutarwoherezamo abimukira n’impunzi ngo kuko ari Igihugu kidatekanye.

Muri iyi nkuru yakozwe n’Umunyamakuru Darshna Soni, igaragaramo bamwe mu batanze ibitekerezo, nka Abdulkarim Ali usanzwe ari Umuyobozi Wungirije wa RNC, wahimbye ikinyoma ko mu Rwanda yashatse kurogwa.

Ati “Nahoraga nigengesera, yaba ari abo twahuraga n’aho twahuriraga, n’ibyo nakoraga, naba ntwaye imodoka simpfe guparika aho mbonye hose.”

Uyu Abdulkarim Ali avuga ko mu Rwanda nta rubuga ruhari rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ngo kuko buba bushaka kubacecekesha, bityo ko bitari bikwiye ko u Bwongereza bukorana n’Igihugu nk’icyo.

Ati “Ni icyasha ku Gihugu kivuga Demokarasi, ni igitutsi ku bantu bavuga ko bakorewe ibabazamubiri. Ubu tuvugana Gereza zo mu Rwanda zuzuye abantu bafunze kubera gusa kuvuga ibitagenda cyangwa ibitekerezo byabo.”

Muri iyi nkuru kandi hagaragaramo Ingabire Umuhoza Victoire wari warahamijwe ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, agakatirwa igifungo cy’imyaka 15, ariko akaza kurekurwa ku bw’imbabazi za Perezida wa Repubulika, avuga ko u Rwanda rudatekanye.

Ingabire Victoire, muri iyi nkuru avuga ko imyaka umunani yamaze muri Gereza, harimo itanu yamaze afungiye ahantu habi ngo hatabona, akagira ati “Ntabwo kuba Guverinoma y’u Bwongereza yatangaza ko u Rwanda ari Igihugu gitekanye, bigira u Rwanda Igihugu gitekanye.”

 

Ni ikosa rikomeye guha ijambo abantu nk’aba

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo watanze igitekerezo kuri iyi nkuru ya Channel 4 News, yavuze ko “ari ikosa kuri Channel 4 News kuba yahaye urubuga abanyabyaha.”

Yakomeje agaragaza uburyo aba bose bahawe ijambo muri iyi nkuru, ari abanyabyaha, avuga ko nk’aba bo muri RNC, ubwawo uyu mutwe ari “Uw’iterabwoba wateye grenade ndetse ugaba n’ibitero ku butaka bw’u Rwanda, wica inzirakarengane z’Abanyarwanda b’abasivile.”

Yakomereje kuri Ingabire Victoire, avuga ko “akorana n’umutwe w’Abajenosideri wa FDLR ufite imigambi yo guhungabanya umutekano no gukuraho ubutegetsi. Yahamijwe ibyaha mu rubanza yatangiwemo ubuhamya n’abo bakoranye, ndetse n’ibimenyetso bimwe bikaba byaratanzwe n’ubutegetsi bw’u Buholandi.”

Yolande Makolo yakomeye avuga ko aba bose bakoreshejwe muri iyi nkuru ya Channel 4 atari abanyapolitiki, kuko bakekwaho ibyaha bikomeye, ndetse bakaba bagomba kuzabiryozwa n’ubutabera.

U Rwanda kandi rwakunze kugaragazwa mu bipimo byinshi ko ari Igihugu gitekanye, ndetse cy’intangarugero mu mahoro n’umutekano, dore ko gutekana kwacyo kwanatumye gisagurira amahanga, ubu inzego z’umutekano z’u Rwanda zikaba ziri gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu Bihugu yakunze kuburamo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 6 =

Previous Post

Umuhanzikazi w’icyamamare wisabiye gatanya bigiye kumusiga mu gihombo gikomeye

Next Post

Menya iturufu u Burusiya bukoresha mu kwiyegereza Afurika itandukanye n’iy’Ibihugu by’ibihangange

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya iturufu u Burusiya bukoresha mu kwiyegereza Afurika itandukanye n’iy’Ibihugu by’ibihangange

Menya iturufu u Burusiya bukoresha mu kwiyegereza Afurika itandukanye n’iy’Ibihugu by’ibihangange

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.