Umuhanzikazi w’icyamamare wisabiye gatanya bigiye kumusiga mu gihombo gikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Ariana Grande ukunzwe mu njyana ya Pop, yasabwe kwishyura uwahoze ari umugabo we akayabo k’amafaranga nyuma y’uko batandukanye, ari we ubyisabiye.

Ariana Grande na Dalton Gomez wahoze ari umugabo we, batandukanye nyuma y’uko batse gatanya umwaka ushize wa 2023 muri Nzeri.

Izindi Nkuru

Uyu muhanzikazi uri mu byamamare bikomeye ku Isi, wo muri Leta Zunze Ubumwe za America, ni we wisabiye ko atandukana n’umugabo we, bari bataranbyarana umwana n’umwe.

Nyuma yo guhabwa iyi gatanya, Ariana Grande yategetswe kwishyura uwahoze ari umugabo we Dalton Gomez amafranga agera kuri 1 250 000 $ [arenga Miliyari 1,3] ndeste no kugabana inzu aba bombi babagamo iherereye i Los Angelas.

Nanone kandi uyu muhanzikazi, yategetswe kwishyura ibihumbi 25 USD umunyamategeko wafashije uyu muryango mu rubanza rwo kuburana ikirego cy’iyi gatanya.

Itandukana ry’aba bombi, ryatangiye kunugwanugwa muri Nyakanga umwaka ushize wa 2023, ubwo Ariana Grande yatangiraga kugaragaza ibimenyetso ko atakibana n’umugabo we Dalton Gomez, aho bombi bari baranakuyemo impeta zo gushyingirwa kwabo.

Blandy Star
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru