Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU AGEZWEHO: U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku biganiro bigiye guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
04/12/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAKURU AGEZWEHO: U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku biganiro bigiye guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko hateganyijwe ibiganiro bizahuza Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bizabera i Luanda muri uku kwezi hagati.

Aya makuru yatangiye kuvugwa muri iki cyumweru, ko Abakuru b’ibi Bihugu byombi bimaze igihe mu biganiro, bagiye kuzahurira mu bindi biganiro bizabera i Luanda, bizaba tariki 15 Ukuboza 2024.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, yemereye ikinyamakuru cyitwa Igihe, iby’aya makuru.

Ni ibiganiro kandi byanemejwe na Perezidansi ya Angola, yatangaje ko Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bamaze igihe bitabira ibiganiro by’i Luanda, na bo bazitabira ibi by’Abakuru b’Ibihugu.

Perezida João Lourenço wa Angola ugiye kongera kuyobora ibiganiro bihuza Perezida Kagame na Tshisekedi, muri Kanama (08) uyu mwaka, yari yagiriye ingendo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yaganiriye na bagenzi be bombi muri buri Gihugu.

Perezida João Lourenço wari wagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira rye, bugacya yerecyeza i Kinshasa, akiva muri ibi Bihugu byombi, yavuze ko yashyikirije Abakuru b’Ibihugu byombi, “umushinga ufatika wazana amahoro arambye.”

Inama zo ku rwego rw’Abaminisitiri, zimaze kuba ari esheshatu, aho iheruka yabaye ku wa Mbere w’icyumweru gishize, tariki 25 Ugushyingo 2024, yahumuje impande zombi zishyize umukono ku nyandiko y’umushinga uhuriweho wiswe CONOPS (Proposed Concept of Operations) ugamije kuzana amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nyandiko yateguwe n’inzobere mu by’umutekano n’iperereza, ugaragaza uburyo umutwe wa FDLR uzarandurwa burundu, nk’uko byemeranyijweho n’impande zombi.

Impande zombi kandi zemeranyijwe ko u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwakajije, ariko rukaba rwarakunze kuvuga ko rudashobora kuzikuraho mu gihe Congo yaba itaratangira gushyira mu bikorwa umwanzuro wo kurandura FDLR.

Nyuma y’ibi biganiro byemerejwemo iyi nyandiko, Perezida João Lourenço wahawe ishingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yahise agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame ndetse na Felix Tshisekedi, ibiganiro byakozwe kuri Telefone.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + fifteen =

Previous Post

Biden visits Angola. Is it too late and too little for Africa?

Next Post

Itangazo ryitiriwe RDF yaritanzeho umucyo

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe
FOOTBALL

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

14/01/2026
Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

13/01/2026
Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

13/01/2026
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Itangazo ryitiriwe RDF yaritanzeho umucyo

Itangazo ryitiriwe RDF yaritanzeho umucyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.