Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko hateganyijwe ibiganiro bizahuza Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bizabera i Luanda muri uku kwezi hagati.
Aya makuru yatangiye kuvugwa muri iki cyumweru, ko Abakuru b’ibi Bihugu byombi bimaze igihe mu biganiro, bagiye kuzahurira mu bindi biganiro bizabera i Luanda, bizaba tariki 15 Ukuboza 2024.
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, yemereye ikinyamakuru cyitwa Igihe, iby’aya makuru.
Ni ibiganiro kandi byanemejwe na Perezidansi ya Angola, yatangaje ko Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bamaze igihe bitabira ibiganiro by’i Luanda, na bo bazitabira ibi by’Abakuru b’Ibihugu.
Perezida João Lourenço wa Angola ugiye kongera kuyobora ibiganiro bihuza Perezida Kagame na Tshisekedi, muri Kanama (08) uyu mwaka, yari yagiriye ingendo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yaganiriye na bagenzi be bombi muri buri Gihugu.
Perezida João Lourenço wari wagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, ubwo yari yitabiriye umuhango w’irahira rye, bugacya yerecyeza i Kinshasa, akiva muri ibi Bihugu byombi, yavuze ko yashyikirije Abakuru b’Ibihugu byombi, “umushinga ufatika wazana amahoro arambye.”
Inama zo ku rwego rw’Abaminisitiri, zimaze kuba ari esheshatu, aho iheruka yabaye ku wa Mbere w’icyumweru gishize, tariki 25 Ugushyingo 2024, yahumuje impande zombi zishyize umukono ku nyandiko y’umushinga uhuriweho wiswe CONOPS (Proposed Concept of Operations) ugamije kuzana amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nyandiko yateguwe n’inzobere mu by’umutekano n’iperereza, ugaragaza uburyo umutwe wa FDLR uzarandurwa burundu, nk’uko byemeranyijweho n’impande zombi.
Impande zombi kandi zemeranyijwe ko u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwakajije, ariko rukaba rwarakunze kuvuga ko rudashobora kuzikuraho mu gihe Congo yaba itaratangira gushyira mu bikorwa umwanzuro wo kurandura FDLR.
Nyuma y’ibi biganiro byemerejwemo iyi nyandiko, Perezida João Lourenço wahawe ishingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yahise agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame ndetse na Felix Tshisekedi, ibiganiro byakozwe kuri Telefone.
RADIOTV10