Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku byo muri Congo byahinduye isura

radiotv10by radiotv10
27/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku byo muri Congo byahinduye isura
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ihangayikishijwe n’ibyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byumwihariho imirwano ikarishye yabereye mu bice byegereye Umujyi wa Goma, n’ibikorwa birenga ku gahenge byakozwe na FARDC ifatanyije n’abarimo FDLR.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze mu ijoro ryacyeye, aho u Rwanda rwavuze ko amatangazo akomeje gushyirwa hanze n’impande zinyuranye yaba ari Guverinoma ya DRC ndetse n’Ibihugu n’imiryango mpuzamhanga, adatanga umurongo, ndetse ubwayo adashobora gutanga umuti w’ibibazo.

Guverinoma y’u Rwanda yakomeje igira iti “Amakimbirane akomeje kuba mu burasirazuba bwa DRC, by’umwihariko imirwano iremereye iri kubera mu nkengero za Goma, yasembuwe no kurenga ku gahenge byatewe n’igisirikare cya Congo (FARDC) gifatanyijwe n’Umutwe w’Abajenoside wa FDLR wafatiwe ibihano na UN, abacancuro b’Abanyaburayi, umutwe w’irondabwoko (Wazalendo), abasirikare b’u Burundi, ingabo za SAMIDRC ndetse n’abasirikare ba MONUSCO.”

Guverinoma y’u Rwanda kandi yakomeje igaruka ku byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye by’urupfu rwa Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Maj Gen Peter Chirimwami, wiciwe mu mirwano yabereye i Sake, akaba yari asanzwe ari ikiraro gihuza ibikorwa bya FARDC na FDLR, bikaba byari bibangamiye umugambi wo gusenya FDLR.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Iyi mirwano isatira umupaka w’u Rwanda ikomeje gutera impungenge ku mutekano w’u Rwanda n’ubusugire bwarwo, kandi byatumye u Rwanda rurushaho gukaza ubwirinzi.”

U Rwanda kandi rwaboneyeho kwibutsa ko kubura imirwano kwa M23 kwabayeho muri 2021, abayubuye bataturutse mu Rwanda, nubwo Guverinoma ya Congo yabirwegetseho igendeye ku kuba uyu mutwe wa M23 urwanirira uburenganzi bw’Abanyekongo b’Abatutsi, ikavuga ko bifitanye isano n’u Rwanda.

U Rwanda ruti “M23, nk’umutwe w’Abanyekongo wishyize hamwe kugira ngo urinde umuryango mugari mu burasirazuba bwa DRC ntukwiye gushinjwa kuvogera ubusugire bw’Igihugu cyabo.”

Rwavuze kandi ko ihagaragara ry’ibiganiro by’i Luanda, byaje nyuma yuko Guverinoma ya DRC ihakanye ko itazaganira na M23, ndetse uku gutsimbarara ku kwanga gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ari byo ntandaro y’iyi mirwano ikomeje, bikaba bikomeje kugira ingaruka ku mutekano w’Ibihugu by’ibituranyi birimo n’u Rwanda.

Iri tangazo ry’u Rwanda rikagira riti “Abari bakwiye kugira uruhare mu kuzana umuti urambye, ntibakwiye kuba bamwe mu batera ibibazo.”

U Rwanda rusoza ruvuga ko rwiteguye kugira uruhare mu ishakwa ry’umuti binyuze mu nzira za Politiki, ruboneraho kuvuga ko n’ibiganiro ndetse n’amasezerano yasinyirwa i Luanda, ubwabyo bidahagije, ahubwo ko byagira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri hagati yarwo na DRC.

Amwe mu masezerano yari yagezweho hagati y’u Rwanda na DRC, harimo gusenya umutwe wa FDLR ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko ukaba ukomeje gukorana n’igisirikare cya DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − seven =

Previous Post

AMAKURU AGEZWEHO: Hari Abasirikare ba Congo-FARDC bahungiye mu Rwanda bishyikiriza RDF ku bushake

Next Post

Hakomeje kugaragara impinduka nziza mu bya Israel na Hamas

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hakomeje kugaragara impinduka nziza mu bya Israel na Hamas

Hakomeje kugaragara impinduka nziza mu bya Israel na Hamas

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.