Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ihangayikishijwe n’ibyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byumwihariho imirwano ikarishye yabereye mu bice byegereye Umujyi wa Goma, n’ibikorwa birenga ku gahenge byakozwe na FARDC ifatanyije n’abarimo FDLR.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze mu ijoro ryacyeye, aho u Rwanda rwavuze ko amatangazo akomeje gushyirwa hanze n’impande zinyuranye yaba ari Guverinoma ya DRC ndetse n’Ibihugu n’imiryango mpuzamhanga, adatanga umurongo, ndetse ubwayo adashobora gutanga umuti w’ibibazo.
Guverinoma y’u Rwanda yakomeje igira iti “Amakimbirane akomeje kuba mu burasirazuba bwa DRC, by’umwihariko imirwano iremereye iri kubera mu nkengero za Goma, yasembuwe no kurenga ku gahenge byatewe n’igisirikare cya Congo (FARDC) gifatanyijwe n’Umutwe w’Abajenoside wa FDLR wafatiwe ibihano na UN, abacancuro b’Abanyaburayi, umutwe w’irondabwoko (Wazalendo), abasirikare b’u Burundi, ingabo za SAMIDRC ndetse n’abasirikare ba MONUSCO.”
Guverinoma y’u Rwanda kandi yakomeje igaruka ku byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye by’urupfu rwa Guverineri wa Kivu ya Ruguru, Maj Gen Peter Chirimwami, wiciwe mu mirwano yabereye i Sake, akaba yari asanzwe ari ikiraro gihuza ibikorwa bya FARDC na FDLR, bikaba byari bibangamiye umugambi wo gusenya FDLR.
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Iyi mirwano isatira umupaka w’u Rwanda ikomeje gutera impungenge ku mutekano w’u Rwanda n’ubusugire bwarwo, kandi byatumye u Rwanda rurushaho gukaza ubwirinzi.”
U Rwanda kandi rwaboneyeho kwibutsa ko kubura imirwano kwa M23 kwabayeho muri 2021, abayubuye bataturutse mu Rwanda, nubwo Guverinoma ya Congo yabirwegetseho igendeye ku kuba uyu mutwe wa M23 urwanirira uburenganzi bw’Abanyekongo b’Abatutsi, ikavuga ko bifitanye isano n’u Rwanda.
U Rwanda ruti “M23, nk’umutwe w’Abanyekongo wishyize hamwe kugira ngo urinde umuryango mugari mu burasirazuba bwa DRC ntukwiye gushinjwa kuvogera ubusugire bw’Igihugu cyabo.”
Rwavuze kandi ko ihagaragara ry’ibiganiro by’i Luanda, byaje nyuma yuko Guverinoma ya DRC ihakanye ko itazaganira na M23, ndetse uku gutsimbarara ku kwanga gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ari byo ntandaro y’iyi mirwano ikomeje, bikaba bikomeje kugira ingaruka ku mutekano w’Ibihugu by’ibituranyi birimo n’u Rwanda.
Iri tangazo ry’u Rwanda rikagira riti “Abari bakwiye kugira uruhare mu kuzana umuti urambye, ntibakwiye kuba bamwe mu batera ibibazo.”
U Rwanda rusoza ruvuga ko rwiteguye kugira uruhare mu ishakwa ry’umuti binyuze mu nzira za Politiki, ruboneraho kuvuga ko n’ibiganiro ndetse n’amasezerano yasinyirwa i Luanda, ubwabyo bidahagije, ahubwo ko byagira uruhare mu gushaka umuti w’ibibazo by’umutekano biri hagati yarwo na DRC.
Amwe mu masezerano yari yagezweho hagati y’u Rwanda na DRC, harimo gusenya umutwe wa FDLR ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko ukaba ukomeje gukorana n’igisirikare cya DRC.
RADIOTV10